Abiga muri INES-Ruhengeri bakomeje kuvumbura imishinga isubiza ibibazo byugarije abaturage

Abayobozi mu nzego zinyuranye mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira urwego Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri bagezeho mu kuvumbura imishinga, igaragaza ubudasa mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Muri gahunda y’umunsi ngarukamwaka wo kumurika ibyo abanyeshuri biga muri iri shuri bakora, uzwi nka “Career day”, wabaye tariki 22 Ukwakira 2021, abo banyeshuri bashimangiye ko igihe kigeze ngo abantu bashishikazwe no kwagura ibitekerezo bituma ibyo bakora bigirira abandi akamaro.

Umunyeshuri witwa Ngabo Alain wiga ibijyanye n’ubwubatsi(Civil Engineering) mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, yagize igitekerezo afatanyije na mugenzi we witwa Iraguha Robert, cy’uburyo bashobora kujya bakusanya amacupa ya plastique aba anyanyagiye hirya no hino, bakayabyaza ibindi bintu.

Ngabo Alain yerekana uko bashongesha amacupa ya plastique bikabyara peteroli
Ngabo Alain yerekana uko bashongesha amacupa ya plastique bikabyara peteroli

Nibwo baje gukora ubushakashatsi, bwatumye bavumbura ko ibyo bikoresho bya plastique, biba byihishemo peteroli iri ku kigero cya 60%; maze batangira umushinga wo gutwika ayo macupa mu ifuru bikoreye yabugenewe, bakaba bayashongesha ku bushyuhe buri hagati ya degree Celsius 300-900, akabyara peteroli.

Ngabo yagize ati: “Hanze aha usanga hari ibintu bya plastique biba binyanyagiye hirya no hino, bikangiza ubutaka n’ibidukikije. Rero twagize igitekerezo cyo gushaka uburyo twabibyazamo umusaruro, tukabikoramo peteroli ishobora kwifashishwa mu mirimo, yaba irebana no gutwara abantu n’ibintu, gukoreshwa nk’urumuri n’ahandi yakwifashishwa. Ni umushinga tukigerageza ariko twifuza ko uzakura ukagera ku rwego rwo kuba twajya tugemura peteroli ku masoko atandukanye, kugira ngo abayikeneye bayibone bitabagoye”.

Mugenzi we witwa Gad Nishimwe yavumbuye igikoresho kigenewe kujugunywamo imyanda kizwi nka (Dustbin cyangwa poubelle) ikoranwe ikoranabuhanga rituma umuntu mu gihe ayegereye, agiye kuyijugunyamo imyanda, ihita yifungura bitamusabye kuyikoraho. Ikindi ni uko idakenera abagenzura ko imyanda yuzuye, kuko yo ubwayo ikoranywe ubushobozi bwo kubimenyekanisha, nyirayo akabimenyera mu butumwa yakira kuri telefoni ye ngendanwa.

Ibi ni bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kumenamo imyanda byavumbuwe n'umunyeshuri witwa Gad Nishimwe
Ibi ni bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kumenamo imyanda byavumbuwe n’umunyeshuri witwa Gad Nishimwe

Kuri uwo munsi wo kumurika ibyo abanyeshuri bakora, wabereye muri INES-Ruhengeri, abantu mu ngeri zitandukanye harimo abayobozi, abikorera n’abafatanyabikorwa b’iri shuri bawitabiriye, beretswe kandi banasobanurirwa imishinga itandukanye yubakiye ku guhanga udushya abanyeshuri bakora.

Padiri Dr Fabien Hagenimana, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, asobanura ko nyuma yo guha abanyeshuri ubumenyi bubashoboza kuvumbura udushya, habaho n’uburyo bwo kubahuza n’abashoramari, hagamijwe ko ibyo bakora bigera kure.

Yagize ati: “Twasanze kububakira ubushobozi bitagomba kugarukira gusa ku bumenyi bakura ku ntebe y’ishuri, tukaba twongeraho no kubahuza n’abashoramari mu bigo bitandukanye n’inganda, ku buryo umunyeshuri ashobora gushora imari ku giti cye nk’umushinga we yivumburiye, cyangwa se abo bashoramari bakagira ikigero runaka cy’imari yabo bawushoramo, noneho bakagira uko basaranganya inyungu, bityo wa munyeshuri akabyungukiramo”.

Padiri Dr Fabien Hagenimana avuga ko kubakira abanyeshuri ubushobozi bitagarukira mu kubaha ubumenyi gusa ahubwo banabahuza n'abashoramari kugira ngo imishinga yabo igere kure
Padiri Dr Fabien Hagenimana avuga ko kubakira abanyeshuri ubushobozi bitagarukira mu kubaha ubumenyi gusa ahubwo banabahuza n’abashoramari kugira ngo imishinga yabo igere kure

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero witabiriye iki gikorwa, yijeje abanyeshuri ko ubuyobozi bwiteguye gufatanya n’ubuyobozi bw’ishuri, mu kubaba hafi no gukurikirana ko imishinga batekereje ishyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo kwirinda ko yababera impfabusa.

Ibi binashimangirwa n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri Musenyeri Vincent Harolimana, waboneyeho no gushimira Leta y’u Rwanda idahwema gukora ibishoboka ngo ireme ry’uburezi ryitabweho.

Yagize ati: “Kuba abanyeshuri ba INES-Ruhengeri bakora imishinga y’ubushakashatsi kandi ikaba yiyongera, ari na ko bisubiza bimwe mu bibazo byugarije abaturage, tubikesha Leta idahwema kutuba hafi n’inzego zayo zose zishinzwe kwita ku burezi. Turifuza ko ubwo bufatanye burushaho kurenga imbibi, bugashinga imizi mu zindi kaminuza, ibigo bikora ubushakashatsi, abanyamyuga, abikorera ndetse n’ibigo bishamikiye kuri Leta, kimwe n’abanyamyuga muri rusange, kugira ngo ibyo dukora birusheho kubyara umusaruro mu buryo bufatika”.

Ku munsi wa Career Day abanyeshuri bamurika ibyo bakora
Ku munsi wa Career Day abanyeshuri bamurika ibyo bakora

Muri iki gihe icyorezo kicyugarije isi, Musenyeri Harolimana, yanibukije abanyeshuri n’abarimu ko nibatahiriza umugozi umwe bubahiriza ibisabwa byose mu kwirinda Covid-19, bizafasha kugitsinda burundu.

Umunsi wa “Career day” wanahuriranye no gutangiza ku mugaragaro umwaka w’amashuri 2021-2022, ndetse hanizihizwa umunsi wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, umurinzi wa INES-Ruhengeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka