Abanyeshuri biga bacumbikiwe bazakomereza ibyishimo byo gutangira umwaka mushya ku bigo bigaho, nk’uko bigaragazwa mu ngengabihe y’amashuri.
Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kuri uyu 27 Ukuboza cyatangaje ko abiga bacumbikiwe bazagera ku bigo byabo uhereye ku itariki 3, ukagera ku itariki 6 Mutarama 2025.
Nk’uko bisanzwe, mu rwego rwo kwirinda umuvundo mu modoka zitwara abagenzi, mu gihe cyo kuva no gusubira ku ishuri, abiga bacumbikiwe bagabanywa mu byiciro by’ingendo.
Ni yo mpamvu abazabimburira abandi mu gusubira ku ishuri mu gihembwe cya kabiri bazagenda ku wa gatanu tariki 3 Mutarama 2025.
Kuri uwo munsi, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu turere twa Muhanga na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Ngororero mu Ntara y’lBurengerazuba, Ngoma na Kirehe mu Ntara y’lburasirazuba ndetse na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ku wa Gatandatu, iya 4 Mutarama 2025 hazakurikiraho abiga mu bigo byo mu turere twa Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’lburengerazuba, Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse na Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’lburasirazuba.
Ku Cyumweru, iya 5 Mutarama 2025, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye muri Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Karongi na Rutsiro ho mu Burengerazuba, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’lburasirazuba ndetse na Gicumbi yo mu Majyaruguru.
Gahunda izasorezwa ku biga mu mashuri yose y’umujyi wa Kigali, hamwe na Gisagara na Ruhango mo Majyepfo, Rusizi na Nyamasheke mu Burengerazuba, Bugesera mu Burasirazuba, ndetse na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo.
Icyakora, abazahagurukira aha, bamenyeshejwe ko gukererwa bishobora gutuma urugendo rwabo rusibira, kuko nyuma ya saa cyenda, sitade izafungwa.
Abanyeshuri kandi basabwe kuzubahiriza umunsi wabo w’urugendo, kuko uzaza ku munsi utari uwe n’ubundi azasubira iwabo agategereza igihe cye.
Ohereza igitekerezo
|