Abarangije muri Wisdom School ngo bagomba gukomeza kuba indashyikirwa
Abanyeshuri 178 barimo abarangije icyiciro cy’amashuri abanza n’icyiciro rusange mu ishuri Wisdom School riherereye mu karere ka Musanze barishimira ko uburezi bufite ireme ryabahaye ari bwo bwatumye bitwara neza mu bizamini bisoza ibi byiciro byombi mu mwaka w’amashuri wa 2018.
Mu gikorwa cyo kubashimira ku mugaragaro no kubashyikiriza impamyabushobozi cyabaye ku cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2019 abanyeshuri barimo uwitwa MURAGIJIMANA Rukundo uharangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yahamije ko uburyo abarezi bita ku banyeshuri babaha imyitozo n’amasuzuma ahagije, kubatoza imyitwarire no kubaha Imana byabafunguye mu mutwe bituma bahaha ubumenyi.
Abana 43 bo mu cyiciro rusange bakoze ibizamini bya leta umwaka wa 2018 biga muri Wisdom School batsinze 100%; hiyongeraho abagera ku ijana 135 bo mu cyiciro cy’amashuri abanza na bo bakoze ibizamini bya leta babitsinda 100% muri bo 24 bafite hagati ya gatanu na gatandatu.
Umuyobozi w’iri shuri NDUWAYESU Elie yahamije ko bakomeje kububakamo ubushobozi butuma bitwara neza mu mitsindire.
Mukansanga Solange Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage ku rwego rw’intara y’amajyaruguru yahamije ko nk’ubuyobozi bishimira umusanzu w’iri shuri mu gutanga uburezi bufite ireme.
Agira ati “Ubumenyi buhagije mufite n’uburere mwatojwe twifuza ko mukomeza kubyubakiraho kugira muzagere ku nzozi zanyu, kuko u Rwanda rukeneye abazarushaho kurwubaka bifitemo ubushobozi buhagije’’.
Muri iki gikorwa miliyoni eshatu n’igice zasaranganyijwe abana bitwaye neza kurusha abandi mu bizamini bya leta, ndetse abarezi na bo bahabwe ishimwe ry’uko bakoze akazi kabo neza.
Ishuri Wisdom School rifite icyicaro mu karere ka Musanze rimaze kugaba amashami mu turere twa Burera, Nyabihu na Rubavu; hose abana bakaba bahora batsinda ibizamini bya leta 100%.
Iri shuri rikaba rikomeje kwakira abanyeshuri bashya bakeneye kuryigamo mu mwaka w’amashuri wa 2019.
Ohereza igitekerezo
|