Abanyeshuri barimo kurangiza ayisumbuye mu buforomo bitezweho gutanga umusaruro mu buvuzi

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ko yiteze umusaruro ku cyiciro cya mbere cy’abanyeshuri barimo kurangiza amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubuforomo.

Ni icyiciro kigizwe n’abanyeshuri 203 barimo ab’igitsina gore 89 hamwe n’ab’igitsina gabo 114 baturuka mu bigo by’amashuri birindwi byigisha porogaramu z’ubuganga.

Ku rwego rw'Igihugu, Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yatangirije ibizamini bisoza icyiciro rusange n'ayisumbuye ku rwunge rw'amashuri rwa Remera Protestant
Ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yatangirije ibizamini bisoza icyiciro rusange n’ayisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa Remera Protestant

Ubuyobozi bukuru bwa MINEDUC buvuga ko muri uyu mwaka w’amashuri (2023-2024) aribwo abanyeshuri ba mbere bize muri gahunda yitwa ‘Associate Nursing Program’ bagiye gukora ibizamini byanditse bisoza amashuri yisumbuye nyuma y’uko bari bakoze ibizamini ngiro muri Kamena.

Ubwo yatangirizaga ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa Remera Protestant kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yavuze ko abanyeshuri bize muri porogaramu z’ubuganga bamaze imyaka itatu biga muri iyo porogaramu.

Ati “Ni gahunda dutezeho byinshi cyane cyane mu rwego rw’uburezi kugira ngo turebe uko gahunda yateguwe, niba yarateguwe neza, tubibonera mu musaruro w’abanyeshuri. Icyo twagiye tubona, twagiye tubakurikirana bari mu masomo yabo, tubona ko ari amasomo agenda neza ndetse no mu bizamini ngiro bakoze babikoze neza, turizera neza ko n’ibi ngibi bazabikora neza, ariko kubera ko ari gahunda izaba ikozwe bwa mbere, birumvikana ko umusaruro tuzakuramo hano uzanadufasha kuyinoza mu myaka izakurirkiraho.”

Uretse abanyeshuri barimo kurangiza muri porogaramu z’ubuganga, ibizamini bya Leta birimo gukorwa n’abanyeshuri 143,842 basoza icyiciro rusange, barimo ab’igitsina gabo 63,546 n’ab’igitsina gore 80,298 baturuka mu bigo by’amashuri 1,968 barimo gukorera kuri santere z’ibizamini 681.

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro harimo gukora abanyeshuri 30,992 bagizwe n’ab’igitsina gabo 16,842 n’ab’igitsina gore 14,080 baturutse mu bigo by’amashuri 331, barimo gukorera kuri santere z’ibizamini 201.

Mu mashuri Nderabarezi, ibizamini birimo gukorwa n’abanyeshuri 4,068 barimo ab’igitsina gabo 1,798 n’ab’igitsina gore 2,270 baturuka mu bigo by’amashuri 16.

Abarimo gukora ibizamini bavuga ko biteguye neza kandi ko nta kabuza bazabitsinda
Abarimo gukora ibizamini bavuga ko biteguye neza kandi ko nta kabuza bazabitsinda

Abanyeshuri bize ubumenyi rusange barimo gukora ibyo bizamini ni 56,537 bagizwe n’ab’igitsina gabo 23,651 ndetse n’ab’igitsina gore 32,886 baturutse mu bigo by’amashuri 857, barimo gukorera kuri santere 516.

Bamwe mu banyenshuri barimo gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange n’ayisumbuye bavuga ko biteguye neza ku buryo nta kabuza bazabitsinda.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today yagize ati “Jyewe bitewe n’ukuntu nakoze ikizamini cyo mu wa Gatandatu ntabwo mfite ubwoba cyane kubera ko mba narasubiyemo amasomo yanjye, nariteguye, kuko iyo wasubiyemo amasomo ukajya mu kizamini nta biba birenze ntabwo babaza ibyo utize.”

Mugenzi we ati “Nizera ko ibyinshi twabyize mu mashuri, ibisigaye byose ni ugukora ibyo twize kandi tukirinda ubwoba, ubundi ibindi byose birashoboka cyane ko twatsinda.”

Biteganyijwe ko abanyeshuri bose bagomba gukora ibizamini bya Leta muri uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024 mu mashuri yisumbuye ari 235,642 bakaba bariyongereye ugereranyije n’ababikoze umwaka ushize, kuko byakozwe n’abarenga gato ibihumbi 212.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka