Abanyeshuri bahagaritse amasomo muri Kigali bashobora kuzongererwa igihe cyo kwiga

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2020, yemeje ko ibigo by’amashuri, byaba ibya Leta n’ibyigenga bibarizwa mu Mujyi wa Kigali bihagarika amasomo, abana bakaguma mu rugo, abiga baba ku ishuri bakagumayo ariko amasomo agahagarara mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Iki cyemezo cyateye impungenge bamwe mu babyeyi, bibaza uko abana babo bazarangiriza kimwe n’abiga mu ntara, kandi bo barakomeje amasomo yabo.

Kankuyo Grace, utuye ku gisozi, yagize ati: “Ubu abana bacu bazarangiza porogaramu, bagendere hamwe n’abo mu Ntara? Ubwo se ibizamini bazabitsinda batarabonye umwanya uhagije wo kwiga? Jyewe aya mashuri anteye impungenge.”

Rwakayiro Daniel, nawe ufite abana bahagaritse kwiga, agira ati “Mfite ubwoba ko abana bacu bazasubira ku ishuri babirukansa muri porogaramu, kugira ngo bafate ababasizeho ibyumweru bibiri. Ibyo kubigishiriza mu rugo, nubundi nta somo rishya biga, birabafasha ariko hari igihe kiri kubasiga.”

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, Dr Alphonse Sebaganwa, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo kuri uyu wa 24 Mutarama, yavuze ko iki kibazo ababyeyi kitari gikwiye kubahangayikisha, kuko baeganya uburyo bunyuranye abana bazafashwamo, bakagendana n’abandi kandi bitabahungabanije.

Yagize ati: “Hazarebwa uburyo ibigo biri muri Kigali bihabwa ingengabihe yihariye, nibiba ngombwa bazongererwa iminsi yo kwiga kugira ngo bagaruze igihe cyatakaye, kandi abana ntibibagireho ingaruka.”

Dr Alphonse, asaba ababyeyi afite abana mu rugo, kugerageza kubafasha gusuiramo amasomo bari bamaze kwiga, ndetse bakanakurikira gahunda yo kwigishiriza kuri radio na televiziyo, kugira ngo batazasubira ku ishuri barabyibagiwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Mwiriwe neza ikibazo nge fite, ese ko mbona mukomeje gufunga amashuri muri kigali ubwo ibizamini bisoza amashuri abanza ikiciro rusange na y’isumbuye ubwo bazakorera rimwe nabo muntara ? murakoze !

Ni Iyamuremye Eric yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Mwaturetse tukiga muri Kigali ariko mugakora uburyo bwiza bwo
kwirinda covid nkokongera ubukarabiro mubigo

Eliya yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

mwaramutse mudusabire rwose kuko natwe turi muntara twabaye confused ba minister nabo banumye

Henrico yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

nge ndabona nukomeje kwiga dutya twazatsindwa byaba byiza nabandi baturinze tukigira rimwe niba arukuguma murugo twex tukaguma murugo

alias yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

Mwiriwe neza! Nitwa Murwanashyaka amza niga S6 tourism Kigali Leading TVET school. Njyew nitudakora ikizamini cyareta muruyumwaka cg ngo dusubirekwishuri vuba ishuri ndarivamo peuh

Murwanashyaka amza yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Cyimwe mubigo biri muri Kigali cyimaze kugira abanyeshuri basaga 34 banduye covid 19 numvanga hakorwa igenzurwa kuko ayomakuru ntabw azwi

Romeo yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

njye ikibazo mfite giteye gutya ese abanyeshuri babakandida
ubwo bazakorere ikizamini cya leta mukwa 7 rimwe niba kigali bayihagaritse? murakoze

CYIZERE BENJAMIN yanditse ku itariki ya: 25-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka