Abahanga udushya mu ikoranabuhanga mu burezi barasabwa kubanza kumenya umurongo w’Igihugu

Aho Isi igeze uyu munsi uvuze uburezi ukibagirwa ikoranabuhanga, sinzi niba uwavuga ko ubwo burezi bwaba bufite icyo bubura kugira ngo bube bufite ireme yaba yibeshye, kubera uko uruhare rwaryo rumaze kugaragara mu buzima bwa buri munsi bwa muntu n’ibimukikije.

Abahanga udushya mu ikoranabuhanga mu burezi barasabwa kubanza kumenya umurongo w'Igihugu
Abahanga udushya mu ikoranabuhanga mu burezi barasabwa kubanza kumenya umurongo w’Igihugu

Kugira ngo wumve uruhare rwaryo neza mu burezi ni uko na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC), mu mpinduka zigamije guteza imbere uburezi bufite ireme ikomeje gukora, guhera mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho abanyeshuri biga mu mashuri y’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, bazasigarana amahitamo atatu y’ibyo bashobora kwiga, bitandukanye n’impuzamasomo (combinations) 11 zari zisanzwe.

Muri buri cyiciro umuntu azajya yiga amasomo ane ajyanye neza n’ibyo yiga, hiyongereho atatu yigwa mu yandi mashami ndetse n’andi masomo ane yigwa na buri munyeshuri nta yandi mahitamo arimo n’Ikoranabuhanga, Guhanga imirimo, Ubumenyi rusange n’Iyobokamana ndetse na Siporo.

Ibyo ni ibyagarutsweho mu kiganiro EdTech, gitegurwa na Mastercard Foundation kigaruka ku ikoranabuhanga mu burezi kigatambuka buri wa mbere wa nyuma w’ukwezi kuri KT Radio, kikibanda cyane mu kureba aho ikoranabuhanga mu burezi rigeze, ahari imbogamizi n’ikirimo gukorwa kugira ngo zikurweho.

Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba wa tariki 27 Ukwakira 2025, hagarutswe ku bishobora gufasha kugera neza kuri iyo gahunda, aho abahanga udushya mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi bakwiye cyangwa bagomba kubanza kumenya umurongo igihugu cyashyizeho, mbere y’uko bagira ikindi bakora.

Umukozi w’Ishami ry’ikoranabuhanga mu rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (ICT Chamber), ushinzwe porogaramu, Emmanuel Nsabimana, avuga ko ba rwiyemezamirimo bakwiye kujya babanza bakareba iby’ingenzi n’umurongo ngenderwaho washyizweho n’Igihugu, bagatekereza ibyo gukora babanje kumenya ibikenewe kuri iryo soko.

Emmanuel Nsabimana
Emmanuel Nsabimana

Akomoza ku byigeze kugarukwaho n’umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi (REB), mu kiganiro EdTech cyatambutse mu minsi yashize, Nsabimana yagize ati “Mujye mubanza murebe mwisanishe n’ibikenewe, kugira ngo n’udushya twanyu mugiye guhanga, tuze koko tuje gukemura ibibazo biriho, tunagendana na gahunda y’Igihugu. Bivuze ko iyo wamaze kumenya umurongo w’Igihugu bikorohera gutegura agashya runaka.”

Umukozi ushinzwe itumanaho muri ICT Chamber, Grace Mbuyi, avuga ko hari abakigaragara ko bagifite ubumenyi buke mu guhanga udushya tujyanye n’ibikenewe.

Ati “Hari abafite icyo kibazo, bakavuga ngo nahanze agashya gashyigikira uburezi, ariko iyo nkajyanye, usanga badahise babyumva nk’uko nabitekerezaga. Utwo dushya si uko atari twiza, ahubwo gashobora no kudakoreshwa icyo gihe kakazakoreshwa ikindi gihe, kuko wenda umurongo ngenderwaho wavuguruwe cyangwa hari ibindi wongewemo mu nteganyanyigisho.”

Yungamo ati “Ni ukuvuga ngo utwo dushya dukenewe ku isoko ry’umurimo ni byo, ariko MINEDUC na REB, bakavuga ngo twe tuba twashyizeho integanyanyigisho kugira ngo tubafashe mwebwe murema gucuruza byoroshye, kandi hari n’abahanga udushya ugasanga ibyo babigezeho rwose, kuko hari ingero zihari z’abagaragaje ibyo bakoze bagasanga icyo kintu koko kirahura n’icyari gikenewe, bakabafasha no kugicuruza cyangwa se kukigeza ku mashuri.”

Grace Mbuyi
Grace Mbuyi

Ikoranabuhanga rigenda ritera imbere cyane nk’uko imibare yo mu mwaka wa 2018 igaragaza ko amashuri yari afite za mudasobwa kandi zikoreshwa, yanganaga na 84% n’umubare w’abakoreshaga mudasobwa imwe waragabanutse uva ku bana 23 bagera ku bana 8.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abarimu mu mpera z’Ukuboza 2023, Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Ghanga Udushya, yari yatangaje ko u Rwanda rugeze ku kigero cya 59% mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, ariko hari gahunda yo kongera iryo janisha.

Uburezi bukomatanya uburyo busanzwe n’iyakure ni bumwe mu buryo bwarushijeho korohereza abanyeshuri n’abarezi, mu gutanga no kwiga amasomo yabo.

Ku ruhande rw’ishoramari, ikoranabuhanga mu burezi rifite inyungu ku mpande zombi, kuko ari abahanga udushya cyangwa izindi nzego zireberera uburezi bw’u Rwanda bose babyungukiramo.

Inzego zireberera uburenzi zungukira mu kuba iyi gahunda ishoboza abanyeshuri n’abarimu kugira ibikoresho bituma babasha kugera kuri ubwo burezi mu buryo bworoshe, mu gihe abahanga udushya bungukira mu kubona abagura udushya twabo, byose bigahuriza ku gufasha abanyeshuri n’abarimu kugerwaho n’ibikoresho bibafasha mu gutegura no kwiga amasomo yabo.

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka