Abadepite basanga diregiteri adakwiye kuvanga inshingano ze no kwakira amafaranga
Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari, barasaba minisiteri y’igenamigambi gukurikirana ikibazo cya ba diregiteri b’ibigo by’amashuri bafatanya inshingano no kwakira amafaranga ndetse no kuyabika.
ibi byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 20 Werurwe 2019, ubwo iyi Komisiyo yakiraga abayobozi ba minisiteri y’igenamigambi (MINECOFIN) bayobowe na Minisitiri Uzziel Ndagijimana hagamijwe gusuzuma ibikubiye muri raporo y’imikoreshereze y’imari mu bigo bya Leta.
Mu bibazo byabajijwe MINECOFIN harimo ikijyanye n’imicungire y’umutungo mu bigo by’amashuri aho basanga diregiteri w’ikigo ariwe ukora inshingano zose zijyanye n’icungamutungo. Ni ikibazo cyabajijwe na Depite Izabiriza.
Yagize ati “Diregiteri w’ikigo niwe wakira ariya mafaranga y’inyubako! Ni diregiteri, akaba umucungamutungo, yarangiza akaba n’umubitsi! Nyakubahwa mucungamutungo w’igihugu ibyo bintu mubisobanura mute?”
Asubiza iki kibazo Minisitiri Ndagijimana yagize ati “tugiye kwiga uburyo hashakwa uburyo buciciriritse twabonamo ubufasha bw’inzego zibakuriye zifite ubushobozi. Hakaba amahugurwa y’abo bantu, tugashakisha uburyo naho imicungire yanoga, bidasabye ko dushoramo imari mu buryo buremereye ariko nanone bigakorwa kandi neza. Ndashimira inama yatanzwe ko twagira icyo tuhakora kdi turakora ibishoboka naho tuhashakire igisubizo.
Kubijyanye n’amashuri kandi, Depite Izabiriza yabajije MINECOFIN impamvu itangwa ry’amasoko mu mirimo y’ubwubatsi bw’amashuri idashyirwa ku rwego rw’uturere igaharirwa REB kandi biri mu bituma iyi mirimo idindindira.
Minisitiri Uzziel Ndagijimana yasobanuye ko kuba imirimo y’ubwubatsi y’ibyumba by’amashuri yaratinze kurangira mu gihe cyari giteganyijwe bitatewe no kuba ari REB ibifite mu nshingano, ahubwo ko byatewe na Rwiyemezamirimo wagize intege nke agatinda kubirangiza.
Ikindi basanze inyungu iri mu guha REB ubushobozi bwo gutanga amasoko ajyanye n’imirimo y’ubwubatsi bw’amashuri kuruta uko yari guhabwa uturere 30 tw’u Rwanda.
Ubusanzwe imirimo y’inyubako z’amashuri ya Leta ikorwa ku bufatanye bw’inzego z’ibanze na REB aho inzego z’ibanze zizamura inyubako ku bufatanye n’abaturage naho ibikoresho biremereye bigaturuka kuri REB.
Uyu mwaka hafi mu turere twose Abadepite basuye basanze inzego z’ibanze zarakoze ibyo zasabwaga ariko REB itinda gutanga isakaro ku buryo byatumye ibibazo ibyo byumba by’amashuri byagombaga gukemura birimo ubucucike bw’abanyeshuri, bidakemukira igihe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|