Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri

Inzego z’Uburezi n’abafite aho bahurira n’ikoranabuhanga mu burezi baratangaza ko kugira ngo ikoranabuhanga ribashe gushinga imizi mu myigishirize, bikwiye ko uruhare rw’ababyeyi rushyirwamo imbaraga, kuko usanga haba abo mu mijyi no mu byaro, hari abatarumva akamaro ko guha umwana igikoresho cy’ikoranabuhanga.

Ni ikiganiro cyibanze ku ikoranabuhanga mu burezi
Ni ikiganiro cyibanze ku ikoranabuhanga mu burezi

Abasesengura impamvu y’iyo myumvire iri hasi babishyira mu byiciro bitatu, aho usanga hakiri ivangura mu bana, aho umwana w’umukobwa adahabwa amahirwe nk’ay’umuhungu ku ikoranabuhanga.

Hari ikandi imyumvire y’ababyeyi batajyana n’igihe, bumva ko umwana wese umuhaye igikoresho cy’ikoranabuhanga, kimushora mu ngeso mbi akura kuri iryo koranabuhanga, kimwe n’ababyeyi bumva ko ikoranabuhanga rizagirwamo uruhare na Leta gusa, hakiyongeraho n’ubushobozi bucyeya ku babyeyi bamwe.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) igaragaza ko icyo ari icyuho gishingiye ku myumvire mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi, by’umwihariko mu masomo ya siyansi, ariko bikwiye guhinduka ababyeyi bakumva ko bakwiye gufasha abanyeshuri biga amashuri abanza n’ayisumbuye, kubona ibikoresho bigezweho mu ikoranabuhanga.

Hari ibyo Leta yakoze ngo ikoranabuhanga rigere henshi hashoboka no mu byaro

MINEDUC iratangaza ko kuva mu mwaka wa 2016 hatangijwe gahunda yo kwita ku ikoranabuhanga mu burezi, nibura ibigo by’amashuri 90% mu Gihugu bigerwaho na murandasi, bikaba byaroroheje gahunda yo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri MINEDUC Leon Mwumvaneza, avuga ko ikoranabuhanga mu Burezi, rigamije muri rusange gufasha kwiga no kwigisha hagamijwe gutanga ireme ry’Uburezi rigamijwe.

Leon Mwumvaneza
Leon Mwumvaneza

Mwumvaneza asobanura ko impamvu amasomo y’ikoranabuhanga na siyansi bijyana n’intego ngari y’Igihugu, yo kugera ku bukungu bushingiye ku burezi, nk’uko biri mu ntego z’icyerecyezo 2050 ari na yo mpamvu akenshi hahora impinduka, hagamijwe kuvugurura uburezi.

Avuga ko zimwe mu mpinduka zabaye zishingiye ku kwigisha hagamijwe guhuza ubumenyi n’isoko ry’umurirmo n’ibikenewe mu iterambere, aho kuva 2016 integanyanyigisho zavuguruwe, hagamijwe kugira ubumenyi n’ubushobozi bw’umwana w’Umunyarwanda ukenewe ejo hazaza.

Agira ati “Hibandwa ku buryo izo siyansi zigishwa n’uko zatanga umusaruro dukoresheje infashanyigisho z’ikoranabuhanga, no kwigisha hifashishijwe Laboratwari z’ikoranabuhanga”.

Nkurunziza Samuel, Umuyobozi wa Kagarama High School mu ikoranabuhanga, we avuga ko hari ubushobozi bwashyizweho burimo kubaka ibyumba by’ikoranabuhanga mu mashuri, imiyoboro ya interineti, gutanga ibyuma bareberaho amashusho, ariko ngo hari byinshi bitarakorwa, bityo ko hakwiye gushyirwaho imirongo isobanutse yatuma abashoramari n’ababyeyi binjira mu burezi bw’ikoranabuhanga.

Agira ati “Haracyakenewe byinshi byo gukora ku buryo nk’abikorera bashyizeho ibigo by’ikoranabuhanga hirya no hino, abana bagasoma ibyo bitabo biri mu ikoranabuhanga, abashaka kwimenyereza umwuga bakabona aho gukorera, byarushaho kubaka ubushobozi mu banyeshuri kandi bakagira ubushobozi bwo kurikoresha”.

Linda Pacifique Ikirezi washinze ikigo cyita ku ikoranabuhanga ry’umwana w’umukobwa, avuga ko bigisha abakobwa gukora za porogaramu za mudasobwa, no gusura ibigo by’amashuri harebwa impano zabo zijyanye n’ibyo bahitamo mu ikoranabuhanga, kurusha kugendera ku byo abana bumva gusa mu muhamagaro wabo.

Avuga ko kuva 2022 bamaze gutoza abakobwa basaga 80 kandi ko mu bijyanye n’amasomo yo gukora za Porogaramu za mudasobwa, asanga hari uburyo abarangije kwiga amashuri yisumbuye bashobora nabo kwihangira imirimo, cyangwa kwagura ubumenyi muri za Kaminuza badatunguwe.

Hari ibigenda bitanga umusaruro

Ikirezi avuga ko agendeye ku byo amaze kubona abanyeshuri bazi gukoresha Mudasobwa, bisaba ko ishoramari ry’ibigo binini bishyira imbaraga mu gufasha uburezi ku bigo bikiri bitoya bakabitera inkunga.

Linda Pacifique Ikirezi
Linda Pacifique Ikirezi

Mwumvanenza we avuga ko binyuze muri MINEDUC hakorwa byinshi mu bushobozi buba bwabonetse, igashyira ibikorwa remezo mu mashuri, ku buryo nibura hafi 90% by’ibigo by’amashuri bifite interineti kandi ko hari ibigenda bitanga umusaruro.

Agira ati “Urebye uburyo abanyeshuri basigaye bamenyera ikoranabuhanga mu mashuri bigaragaza ko hari itandukaniro n’abize Kaminuza kera batarabona mudasobwa inshuro nimwe. Ikoranabuhanga ubu rirareberera n’abari mu byaro, ku buryo ibyaribukorwe hakoreshejwe za Laboratwari bikorwa hakoreshejwe ibindi bikoresho bihambaye, bituma abana babona ibikenewe”.

Avuga kandi ko hakoreshejwe ikoranabuhanga amasomo yafatwaga nk’ibitangaza yoroha, bigatuma n’abana b’abakobwa bayiyumvamo, kuko basigaye babona amakuru y’uko ayo masomo yoroshye koko.

Nkurunziza Samuel avuga ko uko umunyeshuri agera mu cyumba cy’ikoranabuhanga agasangira ubumenyi na mugenzi we, bose bakabona ibisubizo, bibatera kwigirira icyizere cy’uko bashoboye, ibyo bigatuma uburezi budaheza bugerwaho.

Hari ibikenewe gukorwa

Nkurunzinza avuga ko ababyeyi bagifite imyumvire micye yo gusangiza abana ikoranabuhanga, kubera impungenge z’ibikorwa bashobora kwinjiramo bitari byiza, ku buryo hari ubwoba bwo guha ibikoresho abana ngo batararuka.

Avuga kandi ko hakiri abarimu batarabasha kwigurira ibikoresho by’ikoranabuhanga, ariko ko gahunda yo guhabwa inguzanyo mu Mwalimu SACCO niba ikorwa, yarushaho kunozwa bakabihabwa ku nguzanyo.

Naho ku babyeyi bo mu cyaro, ngo ubumenyi bucyeya n’ubushobozi biracyari ikibazo mu kubonera abana ibikoresho by’ikoranabuhanga, bityo ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo iyo myumvire ihinduke.

Mwumvaneza avuga ko bamaze gusuzuma uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu byaro no mu mijyi, basanga bya byumba by’ikoranabuhanga byirirwa bifunze kugira ngo harindwe umutekano wabyo, ariko hafashwe ibyemezo byo kubireka bigakoreshwa kandi neza.

Agira ati “Abafatanyabikorwa ba mbere mu burezi ni ababyeyi, buri umwana ntakwiye gukoresha gusa ikayi n’ikaramu, hakenewe izo mudasobwa no kumushakira interineti kandi dufite porogaramu irinda ko abanyeshuri batwara mudasobwa ku mashuri, bazikoresha ibitandukanye n’integanyanyigisho”.

Nkurunziza Samuel
Nkurunziza Samuel

Yizeza ababyeyi ko mu mashuri hari gushyirwamo ibikoresho bicungira abana umutekano w’ikoranabuhanga, ku buryo abana batagera ku makuru y’urukozasoni cyangwa ibindi bibarangaza.

Agira ati “Igikoresho cy’ikoranabuhanga ni ngombwa kuko gifasha umwana kuzamura ubumenyi. Turagana mu Isi yo gukoresha ubwenge buhangano, ni ngombwa kumufasha ngo agere ku rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga”.

Mu zindi mbogamizi zikigaragara zikoma mu nkokora ikoranabuhanga mu masomo ya Siyansi, ni ukuba abakobwa benshi batarigirira icyizere, kubera imyumvire mu miryango mu gushishikariza abakobwa kwiga Siyansi.

Icyankora ngo ibyo byose bikwiye gusobanuka imyumvire igahinduka, haba mu miryango haba mu barimu, haba no mu bana bakeneye kwiga siyansi, kandi ko ikoranabuhanga rikomeje kugenda riyoroshya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka