Maryhill Girls Secondary School irubaka Umunyarwandakazi ubereye igihugu

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro ishuri Maryhill Girls Secondary School, Musenyeri wa Diocese Gatolika ya Byumba, Serviliani Nzakamwita, yatangaje ko ubuhanga bugeretseho ubupfura no kubaha Imana aribyo bitera umutu kuba ingirakamaro mu bandi.

Amasomo iryo shuri ryubatse ku musozi wa Mirama mu karere ka Nyagatare ritanga ku bana b’abakobwa yibanda cyane kuri science, ibi bikaba bihindura amateka aho mu myaka yashize abakobwa mu Rwanda batibonaga mu mashami nk’aya.

Muri uwo muhango wabaye tariki 09/12/2012, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburezi, Sharon Haba, yatangaje ko Leta y’u Rwanda itazahwema gushyigikira ibitekerezo nk’ibi bigamije kuzamura uburezi. Ngo Leta iha agaciro ubufatanye na buri wese ushaka kuzamura urwego rw’uburezi.

Musenyeri Nzakamwita na PS muri MINEDUC bataha ishuri Maryhill Girls Secondary School.
Musenyeri Nzakamwita na PS muri MINEDUC bataha ishuri Maryhill Girls Secondary School.

Ubuyobozi bw’iri shuri butangaza ko imwe mu ntego zaryo ari ugutegura Umunyarwandakazi uzigirira akamaro n’umuryango muri rusange.

Sister Annonciata Mukaminega yahamije ko usibye kwigisha sciences abanyeshuri bafashwa no gutekereza ku cyo bazamarira igihugu bavuye ku ntebe y’ishuri. Ibi rero byiyongeraho amasomo mbonezabupfura atangwa ku banyeshuri biga muri iri shuri.

Mu mahango wo gukingura iri shuri hanibutswe Madame Inyumba Aloysia uherutse kwitaba Imana, nk’umwe mu nkingi z’iri shuri.

Mu butumwa bwatanzwe, abanyeshuri basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bagize yo kwiga, bagafata urugero ku bashinze iri shuri, bavuyemo abantu bafitiye igihugu akamaro nyamara barize mu ishuri nk’iri rya Maryhill mu bihe bikomeye, dore ko bari mu gihugu cy’amahanga.

Zimwe mu nyubako z'ishuri Maryhill Girls Secondary School. Ubu higa abana 110.
Zimwe mu nyubako z’ishuri Maryhill Girls Secondary School. Ubu higa abana 110.

Ikindi cyagarutsweho ni uko uruhare rw’ubuyobozi ababyeyi n’iki kigo rukenewe kugira ngo umwana uzasohoka muri Maryhill Girls Secondary School azagaragaze imbuto nziza mu murayango nyarwanda bishingiye ku burere yahaherewe.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburezi yanasabye ko usibye ubuhanga bakura muri laboratoire banigishwa imyuga yabafasha mu buzima bwo hanze.

Inyubako zidahagije ni kimwe mu byatumwe iri shuri ritangirana abanyeshuri 40 mu mwaka wa 2011 icyakora intambwe rimaze gutera ricyemura iki kibazo ituma ubu nibura rirera abana 110.

Imihango yo gukingura iri shuri yabanzirijwe n’igitambo cya misa cyanatangiwemo amasakramentu ya batisimu no gukomezwa.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nuko twese abanyeshuri mwese mwaza kwiga kuri Mary hill girls secondary school ni ryiza cyane bigisha neza Kandi bagisha ikinyabufura haba abarimu Bazi kwigisha .

Murakoze cyane

Nyakairu brinah yanditse ku itariki ya: 12-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka