Imbuto Foundation yahembye abakobwa batsinze neza ibizamini bya Leta

Imbuto Foundation yahembye abakobwa 17 batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka wa 2015 bo mu turere twa Rulindo na Gakenke.

Ni mu bukangurambaga ngarukamwaka bwo gushyigikira uburezi bw’umukobwa, bugamije guhemba ku mugaragaro abakobwa batsinze kurusha abandi mu bizamini bya Leta bazwi ku izina ry“Inkubito y’Icyeza”.

Imbuto Foundation yashimiye abakobwa batsinze neza irabahemba.
Imbuto Foundation yashimiye abakobwa batsinze neza irabahemba.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri Malimba, watangije iyi gahunda mu izina rya Madame Jeannette Kagame (washinze uyu muryango), yasabye abafatanyabikorwa bose kongera imbaraga bakoresha kugira ngo uburezi bw’umukobwa butere imbere kurushaho.

Dr Musafiri yavuze ko guhemba abakobwa atari ugutera ishyari abahungu ahubwo ko ari ukubatera imbaraga nk’abantu batakunze guhabwa amahirwe angana n’aya basaza babo kandi bakaba barahuraga n’ingorane zababuzaga gukomeza kwiga, zirimo n’izishingiye ku muco.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Papias Musafiri ahemba umwe mu Nkubito z'Icyeza.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Papias Musafiri ahemba umwe mu Nkubito z’Icyeza.

Imbuto Foundation yatangije ubu bukangurambaga bwo guhemba abakobwa batsinda neza mu mashuri mu mwaka wa 2005. Kuva icyo gihe, abakobwa 4,257 bamaze guhemberwa gutsinda neza ibizamini bya Leta.

Iyi gahunda ikangurira umuryango, ababyeyi, abarezi, imiryango itari iya Leta, abahungu n’abayobozi b’inzego z’ibanze; gufatanyiriza hamwe bashyigikira uburezi bw’umukobwa.

Giramata Muhoracyeye Candide wigaga ku kigo Stella Matoutina cy’i Rulindo, mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubutabire (MPC) ni we wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu ku manota 73 kuri 73.

Avuga ko kugira intego yo gutsinda neza, kutitinya, kwigirira icyizere no kutarangara; ari byo byatumye atsinda neza. Ashishikaruiza abandi bakobwa kugira ishyaka.

Muhorakeye Candide ashimira Imbuto Foundation ukuntu ishyigikira uburezi bw'umukobwa.
Muhorakeye Candide ashimira Imbuto Foundation ukuntu ishyigikira uburezi bw’umukobwa.

Emelyne Cishahayo, umwe mu bakobwa batsinze neza ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, yahaye ubuhamya abakobwa anabashishikariza gukora cyane kugira ngo bazahore ku isonga.

Cishahayo ubu yigisha mu Ishami ry’Ubuganga rya Kaminuza y’u Rwanda kandi akomeje kongera ubumenyi.

Buri mwaka, Imbuto Foundation ihemba abakobwa 400 mu gihugu cyose.

Ku basoje amashuri abanza, hahembwa Umukobwa wahize abandi ku rwego rwa buri murenge. Ku basoje icyiciro rusange, hahembwa uwa mbere ku rwego rwa buri karere; naho ku basoje ayisumbuye, hahembwa 5, babaye aba mbere mu ntara n’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Urujeni Feza Bakuramutsa, yashishikarije abakobwa gukomeza ishyaka ryo gutsinda.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Urujeni Feza Bakuramutsa, yashishikarije abakobwa gukomeza ishyaka ryo gutsinda.

Aba bakobwa bahembwa ibihembo birimo ibikoresho by’ishuri kandi bagahabwa amahugurwa ku ikoranabuhanga.

Ku barangije amashuri yisumbuye by’umwihariko, buri wese ahembwa mudasobwa igendanwa (Laptop) agahabwa n’amahugurwa y’ibanze ku ikoranabuhanga.

Inkubito z'Icyeza zose zari zinezerewe.
Inkubito z’Icyeza zose zari zinezerewe.

Ubu bukangurambaga bubaye ku nshuro ya 11 kuva ubwo Madame Jeannette Kagame yatangizaga Umuryango Imbuto Foundation.

Biteganyijwe ko ibi bikorwa byatangiye tariki 5 Werurwe 2016, bizakomereza mu zindi ntara kugeza mu mpera z’iyi Werurwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka