Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko iyi Club y’Icyongereza izatinyura abanyeshuri ku buryo bazajya bashobora kuganira mu rurimi rw’Icyongereza haba kuri bo ubwabo ndetse no guhuza n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi Club, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rw’i Nyamasheke, Frere Sebakiga Pio yasabye abanyeshuri biga muri iki kigo ko bakwiriye gutinyuka bagatangira gukoresha ururimi rw’Icyongereza muri gahunda zabo zitandukanye kugira ngo bagende barumenyera ari na ko barushaho kurucengera.
Abana bo mu mwaka wa gatatu batangije iyi Club y’Icyongereza batangiye bakina ikinamico mu rurimi rw’icyongereza ku buryo abanyeshuri bashoboraga kuyisobanukirwa; dore ko yavugaga ku mibereho ya buri munsi yabo cyangwa se y’umuryango Nyarwanda muri rusange.
Abanyeshuri baganiriye na Kigali Today batangaje ko iyi Club ije nk’igisubizo kuri bo kuko izababera urubuga rwo kuzamura urwego rw’imivugirwe y’ururimi rw’Icyongereza kandi bakemeza ko mu kumenya kuvuga no gusobanukirwa neza uru rurimi bizabaha andi mahirwe atandukanye mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Nshimyumuremyi Aminadab wigisha Isomo ry’Icyongereza mu myaka ya gatatu mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rw’i Nyamasheke yatangaje ko batekereje gutangiza iyi Club kuko babonaga abanyeshuri bo kuri iri shuri bitinya mu gukoresha ururimi rw’Icyongereza kandi ari rwo rurimi nyamukuru rukoreshwa mu burezi bw’u Rwanda ndetse na gahunda zitandukanye.
Nshimyumuremyi atangaza ko kuba iyi Club ishinzwe bizakangura abanyeshuri bakabasha gukoresha uru rurimi, haba mu kuganira hagati ubwabo ndetse no gusangira amakuru n’abarimu babo cyangwa se abayobozi b’ishuri.
Igisumbye ibyo ni uko kumenya gukoresha neza ururimi rw’Icyongereza bishobora guha aba bana amahirwe yo guhangana ku isoko ry’umurimo ryo hanze y’ubuzima bw’ishuri.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|