Umujyi wa Kigali wateguye imurikabikorwa rihuza abanyeshuri biga Tekiniki (Technical Secondary schools), ndetse n’amashuri y’imyuga (Vocational Training Centers), mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha no gukugaragaza inyungu zo kugana ayo mashuri, aho bahamya ko ibyo biga bibarinda ubushomeri.
Mu gihe hasigaye igihe kitari kirekire ngo abanyeshuri batangire ibizamini bisoza umwaka, abana biga mu ishuri Elena Guerra riherereye mu mujyi wa Huye, beretswe ibihembo byagenewe abazitwara neza kurusha abandi, mu rwego rwo kubashishikariza kwiga bashyizeho umwete.
Ikiganiro EdTech igice cyo mu kwezi kwa Gicurasi 2023 kiribanda ku bumenyi mu ikoranabuhanga nk’igice cy’ingenzi cyane muri iki kinyejana cya 21, mu gusubiza bimwe mu bibazo birimo uburyo bw’ishoramari, kubasha kugera no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu burezi.
Ubuyobozi bw’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), bwashyize ahagaragara abanyeshuri bemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w’amashuri 2022-2023. Ni nyuma y’uko benshi mu banyeshuri muri iki cyumweru bari bakomeje kugarargaza ko batindiwe no kubona ibi bisubizo, kuko itangira ry’amasomo muri iyi (…)
Abayobozi b’amashuri abanza ya Leta n’afashwa na Leta, abayobozi b’amashuri yigisha uburezi (TTC) ndetse n’abashinzwe uburezi mu Turere, barishimira ubumenyi bahawe mu mahugurwa baherutse gusoza, kuko buzabafasha kunoza imikorere, bityo imyigishirize irusheho kugenda neza.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’uburenganzira bwa muntu, ko mu rwego rwo kwimakaza uburezi budaheza, ubu inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga nyarwanda yamaze gutegurwa, hategerejwe ko yemezwa ubundi ururimi rw’amarenga rugatangira kwigishwa hose (…)
Ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR), bwasobanuye uburyo itoranywa ry’abanyeshuri basabye kuyigamo rikorwa ndetse n’impamvu uyu mwaka mu bayeshuri basaga ibihumbi 21 bari basabyemo imyanya, abagera ku bihumbi hafi 8 gusa ari bo babyemerewe. Ni nyuma y’uko iyi kaminuza itangaje abemerewe kuyigamo, ariko hakumvikana (…)
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, bwashyize ahagaragara urutonde rw’abanyeshuri bemerewe kwiga muri iyi kaminuza mu mwaka w’amashuri 2023. Umunyeshuri wasabye kuhiga yireba anyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga buteganyijwe, akamenya niba yaremerewe umwanya.
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), ufatanyije na Imbuto Foundation na Baho Neza Project, bahurije hamwe imbaraga mu bukangurambaga bugamije kwita ku buzima bwo mu mutwe, binyuze mu matsinda yiswe ’Abahumurizamutima’.
Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu (OIPPA), uratangaza ko abenshi mu barimu hirya no hino mu gihugu, batarasobanukirwa uburyo bwo gufasha abana bafite ubumuga bw’uruhu.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Seminari nto ya Nyundo, butangaza ko buhangayikishijwe no kongera kwiyubaka nyuma yo kwangizwa n’ibiza byabaye tariki 2 na 3 Gicurasi 2023, bigatuma itakaza ibikoresho hafi byose yari itunze harimo ibyo mu biro, ibya Laboratwari, ibyo muri Kiliziya, mu mashuri hamwe n’ibindi kugera ku modoka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, bafashije abana 539 bakuwe mu byabo n’ibiza, kubona aho bigira nyuma yo gushyirwa mu nkambi.
Ishuri rya Groupe Scolaire Cyinama ubu riri mu gahinda ko kubura abakozi baryo batatu, barimo abarimu babiri n’umucungamutungo baguye mu mpanuka y’imodoka ku Cyumweru, mu gihe abandi umunani bakomeretse, muri rusange ubu rikaba ridafite abakozi baryo 11, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi waryo, Bahati Munyemanzi Pascal, mu (…)
Abibumbiye mu Muryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo kutumva no Kutavuga (RNUD), bifuza ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa mu mashuri nk’izindi ndimi zemewe mu Rwanda, cyane ko inkoranyamagambo yakwifashishwa yamaze gukorwa, n’ubwo hagitegerejwe ko yemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko inyubako z’amashuri zirenga 50 zagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye cyane uturere two mu Ntara y’Iburengerazuba, ariko ngo harakorwa ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri bakomeze kwiga.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, arashishikariza Abanyarwanda guhindura imyumvire mu guteka ibishyimbo, by’umwihariko abatekera abantu benshi nko mu bigo by’amashuri, mu rwego rwo kugabanya ibiti bitemwa no kubungabunga ibidukikije, aho abasaba kubanza kubitumbika mu mazi.
Abanyeshuri barangije kwiga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga (UTB), bavuga ko bamaze imyaka irenga ibiri bizezwa impamyabumenyi zabo, ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwashatse abafatanyabikorwa bishyurira abana ifunguro ryo ku ishuri, ariko bazaba banashinzwe gukangurira ababyeyi kwita kuri izo nshingano zabo.
Mu kiganiro EdTech Monday cyatambutse kuri KT Radio tariki 24 Mata 2023, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, bagaragaje ko kwigisha ikoranabuhanga abana bakiri bato, ari bumwe mu buryo bwatuma riborohera kurikorseha.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko hamwe na Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), barimo gushaka uko hazajya higishwa amateka mu buryo busobanutse.
Kuri uyu wa mbere tariki 24 Mata 2023, tubararikiye gukurikira ikiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku bumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga, kikaba kibageraho buri wa mbere wa nyuma w’ukwezi, kikazanyura kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ndetse no ku murongo wa You (…)
Ibigo by’amashuri byigisha mu buryo bw’uburezi budaheza bukomatanyije abafite ubumuga n’abatabufite, biravuga ko hakiri ibibangamiye iyi gahunda, kubura ibikoresho by’ibanze, inyubako zorohereza abafite ubumuga, no kubura abarimu bazi kwita ku bafite ubumuga.
Abasigajwe inyuma n’amateka batuye ku Kigeme mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko ihezwa rijya rikorerwa abana babo ku ishuri riri mu bituma banga gusubirayo.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, nk’uko yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa batangira gusubira ku ishuri gukomeza amasomo (…)
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didace Kayihura, yatangaje ko hari impinduka zitandukanye ziteganyijwe muri iyo Kaminuza ayoboye, harimo kuba hari amashami amwe agiye kwimurirwa mu Karere ka Huye, hanyuma aho yigiraga hakazasigara higira abo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Perezida wa Kenya William Ruto mu biganiro yagiranye n’abiga muri Kaminuza ya Carnegie Mellon, yasabye abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza kwiga bagamije kuzahanga imirimo aho kwiga bagamije gushaka akazi.
Abana b’abakobwa biga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye, bashishikarizwa kuyakunda ku buryo n’igihe cyo gukomeza kaminuza bajya batinyukira kuyiga, mu rwego rwo gushimangira umusanzu wabo mu kubaka Isi yubakiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’imibare.
Abakobwa biga mu mashuri y’Imyuga Tekiniki n’Ubumenyingiro (TVET), by’umwihariko abiga ibijyanye no gutwara imashini zikora imihanda, barasaba kugirirwa icyizere mu kazi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba wo ku itariki ya 27 Werurwe 2023 cyagarutse kuri bimwe mu bigomba gukorwa kugira ngo hatangwe uburezi bufite ireme mu mashuri abanza hifashishijwe ikoranabuhanga, abarezi bagaragaje ko bakeneye guhugurwa kugira ngo babashe gutanga ubumenyi mu mashuri abanza bakoresheje (…)
Abarimu bavuga ko bafite ikibazo cyo kubura ibitabo bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ayo mateka amaze imyaka umunani yigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko abarimu bahura n’ibibazo byo kwigisha porogaramu kubera ikibazo cyo kubura ibitabo.