Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, abanyeshuri bafite ubumuga batekerejweho, bashyirirwaho umwihariko mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, aho bongererwa igihe, abatabasha kwandika bagashyirirwaho ababandikira n’ibindi.
Mu mabanga y’imisozi ya Bumbogo mu Mudugudu wa Kiriza mu Kagari ka Nyabikenke mu Karere ka Gasabo, ni ho Mutiganda Jean de La Croix yubatse Ishuri, ariko rihereye ku Irerero ry’abana yari yashyize mu nzu (muri salon) iwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet, arasaba abayobozi b’amasite y’ibizamini bya Leta ndetse n’abarimu bazabihagarikira, kubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze yabyo. Ibizamini bisoza amashuri abanza bikazatangira kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanaga 2023.
Abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga mu Karere ka Rulindo, barishimira uburyo batangiye kurya ku mbuto z’amasomo biga bakiri ku ntebe y’ishuri, aho mu mishanga bategura, igera kuri 30 yamaze guhembwa.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Abarimu mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), Mugenzi Ntawukuriryayo Leon, arasaba abayobobozi mu nzego z’ibanze gufata imyanzuro ku nzu zagenewe Abarimu, zikoreshwa icyo zitagenewe ndetse n’izangirika.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ribinyujije kuri Komisiyo y’u Rwanda ikorana na ryo (CNRU), rigiye gutanga ibyuma bipima ihumana ry’umwuka(sensors) kuri amwe mu mashuri y’i Kigali, nyuma yo guhugura abarimu n’abanyeshuri bayo.
Abarezi basanga hakenewe ubufatanye bwa mwalimu, umubyeyi ndetse na Leta kugira ngo gahunda yo gusoma, kwandika no kubara itange umusaruro byihuse.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje uko abanyeshuri bacumbikirwa bazataha mu miryango yabo, mu biruhuko bizoza igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri 2022/2023.
Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha Ubukungu n’Icungamutungo (CBE), yatangije gahunda ngarukamwaka yo guhuza abanyeshuri bayo n’ibigo bitanga imirimo, kugira ngo biyifashe kujyanisha amasomo n’igihe.
Ikiganiro EdTech cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Kamena 2023, cyagarutse ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi, bukomatanya uburyo gakondo n’iyakure mu Rwanda, bigamije kwihutisha ubu buryo bw’imyigire, kikaba ari ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation.
Ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, nibwo i Kigali mu Rwanda hatangirijwe Ihuriro ry’Akarere, rigamije guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku mashuri (Eastern Africa Regional School Meals Coalition).
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwatangaje ko kuva ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, abanyeshuri bayigamo batangira gahunda yo gusaba guhabwa mudasobwa zibafasha mu masomo, nk’uko byari bisanzweho bikaza guhahagara. Abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda kuko bizabafasha kunoza imyigire yabo.
Mu biganiro byahuje Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, tariki 20 Kamena 2023, hagaragajwe raporo ivuga ko abarimu bagera kuri 666 bari mu kazi ariko badafite ‘Equivalence’ (…)
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yabwiye abiga ibyerekeranye na Tekinike kubikora neza kuko ari ibintu by’ingenzi, kandi ko ababyize bakenewe cyane ku isoko ry’umurimo, bikabafasha kwiteza imbere, bakanateza imbere Igihugu.
Abanyeshuri biga muri IPRC Musanze, bakomeje kubyaza umusaruro ubumenyi ibyo biga, aho imishinga yabo igenda ikundwa ku isoko ry’umurimo, n’ubwo bamwe bakiri ku ntebe y’ishuri.
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo gusoza amashuri yisumbuye ku banyeshuri barangije muri Green Hills Academy (GHA), ku nshuro ya 20 kuva iryo shuri ryashingwa, ashimira abiga muri icyo kigo muri rusange, kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) y’umwaka wa 2021-2022 ivuga ko Ishuri rya Ntare School mu Rwanda ryatinze kuko ngo ryari kuba ryaratangiye kwigisha mu mwaka wa 2019.
Ku wa 15 Kamena 2023, Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 22 b’Abanyarwanda, baminuje mu Ishuri ry’Ubucuruzi rya Alibaba (Alibaba Business School), ryo muri Kaminuza ya Hangzhou Normal University iri mu Bushinwa.
Umwana w’umukobwa w’umunyeshuri uherutse gufotorwa yicaye iruhande rw’umuhanda yigira ku matara yo ku muhanda, yahawe amashanyarazi azajya yigiraho iwabo mu rugo atekanye.
Nubwo mu 2020 hubatswe ibyumba by’amashuri byinshi mu Rwanda, na n’ubu hakaba hari ibigenda byubakwa buri mwaka, ikibazo cy’ubucucike no kuba hari abatabasha kwiga umunsi wose nyamara biteganyijwe, i Nyaruguru, ngo cyakemuka ari uko bubatse ibyumba 707.
Abana bafite ubumuga bagiye kubakirwa amashuri yihariye, afite ibyangombwa byose bikenerwa byaborohereza mu kwiga, kubera ko kutayagira ngo hari abo bikoma mu nkokora bigatuma bareka ishuri.
Abanyeshuri baje gutangira amasomo tariki 5 Kamena 2023 mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, bibaza niba iriya tariki yo gutangira yaratunguye abacunga amacumbi, kubera akavuyo kagaragaye mu kuyatanga.
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Birembo, Rukundo Jean Baptiste, mu Kagari ka Mpushi, Umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, avuga ko ibyumba bitatu barimo kubakirwa bigiye gukemura ikibazo cy’abana basangiraga icyumba kimwe cy’ishuri batiga mu mwaka umwe.
Manayubahwe Kazana Leonidas, umunyeshuri wa Kaminuza ya Kigali muri Master’s (University of Kigali graduate), ni we wegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa yateguwe na Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) mu 2022, yiswe ‘Inaugural 2022 National Bank of Rwanda (BNR) Postgraduate Research Competition’.
Abanyeshuri 128 ba Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE), mu mwaka wa Kabiri bigiraga mu Ishami rya Nyagatare, bavuga ko batunguwe no kwimurwa aho bigiraga bamaze kuhagera no kwitegura kuhigira. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwo buvuga ko hari ubufasha bw’umwihariko bugenewe aba banyeshuri, (…)
Abanyeshuri 1274 bo mushuri abanza n’ayisumbuye bitabiriye amarushanwa yo kwandika ibitekerezo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe, aho 48 muri bo bahembewe kuba barayatsinze neza kurusha abandi.
Urubyiruko by’umwihariko abari bararangije amashuri yisumbuye bakabura ubushobozi, barishimira amahirwe bahawe n’umuryango mpuzamahanga utera inkunga urubyiruko binyuze mu nguzanyo babaha (CHANCEN International), yabishyuriye bagashobora gukomeza amashuri yabo ya Kaminuza, kuko byongeye kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza.
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), batanze impamyabumenyi ku barangije kwiga muri za IPRCs (amakoleji agize RP), barimo uwatangiye umushinga wo gukora imbaho mu bisigazwa bya pulasitiki n’ibarizo.
Ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Faransisiko d’Assise Remera (GS St François d’Assise Remera), giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, huzuye Salle abanyeshuri bazajya bafatiramo ifunguro rya saa sita.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga, n’abafatanyabikorwa bayo baravuga ko hari gahunda yo kuzamura ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, kugira ngo abiga mu mashuri atandukanye barusheho kurikoresha, biborohereze mu myigire yabo.