Uturere tugize Umujyi wa Kigali turi inyuma muri gahunda ya Ejo Heza

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ryashyize ahagaragara uburyo gahunda ya Ejo Heza yitabirwa, uturere tugize umujyi wa Kigali tuza mu myanya y’inyuma.

Ni nyuma y’uko no muri raporo igaragaza ubwitabire mu gutanga umusanzu w’ubwiteganyirize mu kwivuza (Mituelle de santé), utwo turere twakunze kugaragara ku mwanya wa nyuma.

Muri raporo yasohotse tariki 06 Gashyantare 2022, uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali turi mu myanya itanu ya nyuma nk’uko iyo raporo ibigaragaza.

Uturere dutanu tuza inyuma mu kwizigamira muri Ejo Heza mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, hashingiwe ku muhigo wa buri Karere ni Akarere ka Gasabo kari ku mwanya wa 26, Ngoma ku mwanya wa 27, Kicukiro ku mwanya wa 28, Nyagatare ku mwanya wa 29 mu gihe Nyarugenge iza ku mwanya wa nyuma.

Mu turere dutanu twa mbere mu kwizigamira muri Ejo Heza mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, hashingiwe ku muhigo wa buri Karere, Gakenke ni yo iza ku isonga, igakurikirwa n’akarere ka Nyamasheke, ku mwanya wa gatatu haza akarere ka Gicumbi, Nyaruguru iza ku mwanya wa Kane mu gihe Bugesera iza ku mwanya wa gatanu.

Uko uturere dukurikirana:

Uko uturere dukurikirana:
Uko uturere dukurikirana:
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka