BPR irakangurira abantu kwizigamira kuri konti zibungukira 5% buri mwaka

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) ikangurira abaturage kwitabira gufunguza konti zitandukanye zibungukira nibura 5% buri mwaka, kugira ngo bagere ku iterambere bifuza.

Tom Close asobanurira umuturage ibyiza byo kwizigamira muri BPR
Tom Close asobanurira umuturage ibyiza byo kwizigamira muri BPR

Ni igikorwa cyiswe ‘Hirwa Ugwize na BPR’ iyo Banki irimo kugeza ku baturage hirya no hino mu gihugu kikazamara amezi atatu. Abitabira Expo 2017 baboneyeho kugisobanurirwa, ababyifuza bahita banafunguza konti bashaka.

Amoko ya konti yo kuzigama iyo Banki ikangurira abaturage ni Gwiza, Hirwa, Giricumbi na konti y’abana izabafasha kwiga neza mu gihe kiri imbere. Izi konti zose zikaba zungukirwa kandi umuntu ntagire amafaranga akatwa buri kwezi.

Umuririmbyi Tom Close ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya BPR, avuga ko icyo gikorwa gifitiye akamaro abaturage cyane,kuko umuco wo kuziga ukiri hasi.

Yagize ati “Abantu benshi barazigama mu buryo bunyuranye ariko kubika amafaranga muri Banki na bwo ni uburyo bwiza kuko umuntu bamwungukira.

Ikindi cyiza ni uko abona inguzanyo bimworoheye n’ibindi, ikigamijwe ni ugukangurira abantu umuco wo kuzigama mu mabanki kuko utaragera ku rwego rushimishije.”

Umuturage ari gufunguza konti muri BPR
Umuturage ari gufunguza konti muri BPR

Yongeraho ko konti ya Gwiza itanga uburenganzira bwo kwinjira muri tombora, aho hateganijwe kuzatangwa miliyoni 8RWf, amagare, amaradiyo, amatereviziyo, firigo, terefone n’ibindi.

Umuturage wari umaze gufunguza konti ya Hirwa, yavuze ko yizeye ko izamwungura akiteza imbere.

Agira ati “Nafunguye iyi konti kuko numvise ko izajya inyungukira 5%, nkumva ko ayo mafaranga ashobora kuzangirira akamaro.

Nakangurira n’undi ufite amafaranga kutayabika mu rugo cyangwa ngo ayabike kuri konti zitunguka, ahubwo ayazane muri BPR kuko ari ho azabona inyungu akiteza imbere.”

BPR ivuga ko gufunguza konti byoroshye kuko bisaba irangamuntu gusa cyangwa pasiporo n’amafaranga yo guheraho umuntu yizigamira.

Bamwe mu bakozi ba BPR
Bamwe mu bakozi ba BPR
Aha niho Banki y'Abaturage ikorera i Gikondo muri Expo
Aha niho Banki y’Abaturage ikorera i Gikondo muri Expo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka