Musanze: Bahangayikishijwe n’uko uwababikiraga amafaranga y’ikimina yatorokanye Miliyoni 17 Frw

Abaturage 297 bo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, bari mu gihirahiro, nyuma y’uko uwari ababikiye miliyoni 17 mu kimina yayatorokanye.

Ni abaturage bashinze ikimina cya Mituweli cyitwa “Twiteze Imbere”, aho cyari kimaze kugera ku rwego rwo kubafasha kuzamura iterambere ry’ingo zabo.

Abo baturage bazindukiye ku biro by’Akarere ka Musanze kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2022, babwiye Kigali Today iby’ubwo bwambuzi bakorewe.

Ubwo bari biteguye kugabana imigabane yabo tariki 22 Ukuboza 2022, mu mafaranga miliyoni 17 bari bamaze kuzigama, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Twizerimana Innocent wababikiraga ayo mafaranga yaraye adatashye iwe.

Umugore we Tuyisenge Joselyne abonye ko umugabo we yaraye adatashye, yagize amakenga ahamagara Umunyamabanga w’ikimina, aramubwira ati “Twizerimana ko ataraye mu rugo muri kumwe, undi ati reka da, ntabwo nzi aho ari.”

Uwo mugore akimara kumubwira ko atazi aho umugabo we yaraye, nibwo abo baturage bagize amakenga bahita bajya kubimenyesha Gitifu w’Umurenge, ndetse ngo haza umuntu wemeza ko yabonye Twizerimana abikuza amafaranga kuri Banki.

Gitifu w’Umurenge wa Musanze yafashe umwanzuro wo kugeza icyo kibazo ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Mu gihe bacyiga ku kibazo cyabo, Umuyobozi w’Akarere, Ramuli Janvier, yabasabye ko bahurira ku Kagari ka Cyabagarura akumva ikibazo cyabo.

Banzuye ko icyo kibazo gikomeza gukurikiranwa na RIB, ari nabwo babonye ikibazo cyabo gikomeje gutinda, bigira inama yo kugarura ikibazo cyabo kwa Meya.

Ubwo bari ku Karere ka Musanze kuri uyu wa Kabiri, wabonaga umubare munini ugizwe n’abagore, aho abenshi bari bahetse abana babo, bavuga ko kuba miliyoni 17 zabo zaratorokanywe, ubuyobozi bwagombye kubishyiramo imbaraga bakarenganurwa kuko bikomeje kubagiraho ingaruka.

Umwe muri bo witwa Kabakera Josephine yagize ati “Twagiye mu kibina mu buryo bwo kuzigama, uwari uyoboye iryo tsinda witwa Twizerimana abonye tugeze igihe cyo kugabana afata miliyoni 17 twari tumaze kugira aratoroka, ubu turi mu mazi abira, ni yo mpamvu twaje kureba Meya”.

Mugenzi we witwa Twambazimana Clemence yagize ati “Twatunguwe no kumva ko Twizerimana Innocent yatorokanye amafaranga yacu. Twamwizeraga kuko twari dukoranye imyaka irindwi dukorana atwereka ubunyangamugayo, nari ngejejemo amafaranga ibihumbi 600, ubu abana banjye sinzi uko babaho, nta na mituweli, nari nzi ko ndishyura amashuri mu kwa mbere none byanyobeye”.

Arongera ati “Binteje ubukene bukabije, rwose twaje hano ku Karere ngo badufashe, uwo mugabo twamwizeye kuko yasezeranye n’umugore, afite urugo ruguze nka miliyoni 25, afite amasambu yagiye agura, ni yo mpamvu tubasaba ubuvugizi rwose mudufashe ibye bifatwe tubone amafaranga yacu”.

Undi witwa Nyiramanzi ati “Ubu sinzongera kwegura umutwe, antwaye 465,000 FRW, nari mfite gahunda yo kurihirira abana amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya kabiri, ubu sinzi aho nderekeza, twaje ku Karere kureba Meya ngo adukorere ubuvugizi”.

N’ubwo abo baturage basaba ko imitungo ye ifatirwa, umugore we Tuyisenge Joselyne ntabwo abikozwa, nk’uko yabitangarije Kigali Today.

Ati “Uwo mugabo nanjye naramubuze, kuba adahari rero akomeze ashakishwe, naho kuvuga ko bateza ibyo twashakanye ntabwo ari byo, nanjye yarantorotse sinzi aho aba”.

Arongera ati “Banjyanye ku Kagari no muri RIB ndisobanura, ndababwira nti nta konti yanyu mbaruyeho, ajya kuyatwara ntiyabimbwiye, uko bamubuze ni ko nanjye namubuze, ubu se nishimiye kurera abana batanu njyenyine, murumva njye ntakomerewe?”

Uwo mugore aremera ko afasha abo baturage gushakisha umugabo we watorokanye amafaranga yabo, ariko na bo bakirinda gukomeza kuvuga ku mitungo ye kuko umugabo we ajya kubambura batabivuganye.

Abo baturage bagiriwe inama na bamwe mu bakozi b’Akarere ka Musanze babakiriye ko bataha ikibazo cyabo kigakomeza gukurikiranwa n’ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye na RIB.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka