Ubuyobozi bushya bwa PSF burashaka kubyutsa ubucuruzi bwa nijoro

Ubuyobozi bushya bwatowe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) burasaba Leta kongera gusuzuma icyemezo cyo kwemerera ibikorwa by’ubucuruzi gukora amasaha 24 kuri 24, buvuga ko kongera amasaha y’akazi ari ingenzi mu kuzamura umusaruro, inyungu n’iterambere mu nzego zitandukanye.

Umuyobozi mushya wa PSF, Twagirumukiza François, yemeza ko ubucuruzi bukorwa amasaha 24 kuri 24 butanga inyungu nyinshi n'amahirwe y'akazi
Umuyobozi mushya wa PSF, Twagirumukiza François, yemeza ko ubucuruzi bukorwa amasaha 24 kuri 24 butanga inyungu nyinshi n’amahirwe y’akazi

Perezida wa PSF ku rwego rw’Igihugu, Twagirumukiza François , yavuze ko gushyira mu bikorwa gahunda yo gukora amasaha yose y’umunsi bizashyirwa mu byo bazibandaho, agaragaza ko gahunda iriho ubu, ikomeje kudindiza iterambere, cyane cyane mu nzego zishingiye ku bucuruzi bukorwa nijoro.

U Rwanda rwemeje gahunda yo gukora amasaha 24 kuri 24 muri Kanama 2024, hagamijwe guteza imbere ibikorwa by’ubukungu.

Gusa, Leta yakomeje gushyiraho ingamba zitandukanye ku bijyanye n’ibikorwa mu masaha y’ijoro, igamije kubungabunga umutekano w’abaturage, kugira ngo kunywa inzoga bibe mu rugero ruringaniye, n’imibereho myiza y’abaturage yitabweho.

Nk’uko amabwiriza ariho abiteganya, utubari n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bigomba gufunga saa saba z’ijoro (1:00 a.m.) mu minsi isanzwe no ku Cyumweru, naho ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu bigafunga saa munani z’ijoro (2:00 a.m.).

Serivisi z’ingenzi gusa, nka farumasi n’ibigo by’ubuvuzi, ni zo zemerewe gukora amasaha yose, nk’uko amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) abiteganya.

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye , cyane cyane mu rwego rw’amahoteli n’imyidagaduro, bagaragaje imbogamizi ayo mabwiriza ateye, kuko ngo bigabanya amahirwe yo kubona inyungu zari zitezwe mu masaha y’ijoro, bikadindiza itangwa ry’akazi ndetse n’iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bucuruzi bukorwa nijoro muri Kigali.

Abakora ubucuruzi banagaragaza ko izo mbogamizi zigira ingaruka ku zindi serivisi zijyana nabwo, nko gutwara abantu n’ibintu, za resitora, n’ikorwa ryo gutanga ibicuruzwa (delivery), zishingira ku gukora amasaha menshi kugira ngo zitere imbere.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yasobanuye ko izo ngamba Leta yafashe, zitagamije kubangamira ubucuruzi, ahubwo zigamije kurinda imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati: “Turimo gusuzuma izi ngingo kugira ngo tubone uburyo buboneye bufasha kuzamura umusaruro ariko tunabungabunga umutekano n’imibereho myiza”.

Minisitiri Murangwa yagaragaje ko serivisi zirimo ubwikorezi na resitora zizaba ingenzi cyane mu gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi bwongerewe amasaha.

Twagirumukiza yavuze ko PSF izaganira na Leta n’inzego z’umutekano kugira ngo hongere hasuzumwe iyo gahunda yo gukora ni mu masaha y’ijoro, anashishikariza ba rwiyemezamirimo kongera uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano, cyane cyane mu rwego rw’amahoteli n’imyidagaduro.

Yagize ati: “Biragaragara ko gushyiraho amasaha ntarengwa yo guhagarika akazi, bigira ingaruka ku bucuruzi, ariko turateganya kwegera ba rwiyemezamirimo no gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano kugira ngo hashyirweho uburyo bufasha mu gukomeza kuzamura ubukungu”.

Uretse gahunda yo gukora amasaha 24 kuri 24, ubuyobozi bushya bwa PSF bwiyemeje no gushyira mu bikorwa gahunda yo kuvugurura imikorere yatangijwe n’ubuyobozi busimbuwe.

Izo mpinduka zizibanda ku kongera ubufatanye hagati y’abanyamuryango, guteza imbere uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu bucuruzi, ndetse no kunoza serivisi zitangwa muri urwo rugaga rw’abikorera.

Uwahoze ari Perezida wa PSF, Jeanne Françoise Mubiligi, yagaragaje ko afitiye icyizere ku buyobozi bushya, avuga ko ubunararibonye bwabo buzafasha mu gukomereza ku byo ubuyobozi bucyuye igihe bwagezeho, harimo kongera abanyamuryango, kongerera imbaraga n’ubushobozi mu by’ubukungu bw’urwo rugaga ndetse no kunoza gahunda z’imibereho myiza y’abanyamuryango.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda rufite uruhare rukomeye mu guhagararira inyungu z’abashoramari, gufasha iterambere ry’imishinga, no guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera. Mu myaka ishize, rwafashije mu guhuza ubucuruzi bw’Abanyarwanda n’amasoko yo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga, runateza imbere uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu kwihangira imirimo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka