
Indege yahagurutse ni imwe mu ndege nshya Rwandair iherutse kugura, iranyura i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe,mbere yo gukomereza i Cape Town.
Iyo ndege yagiye ni iyo mu bwoko bwa Bombardier CRJ-900 NextGen ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 75.
Umuyobozi wa Rwandair Yvonne Manzi Makolo yavuze ko izo ndege ziri gukoreshwa muri iyi minsi y’intangiriro ariko mu minsi iri imbere bakazatangira gukoresha indege nini yo mu bwoko bwa Airbus.
Yagize ati “Turateganya gutangira gukoresha indege nini ya Airbus izajya yerekeza i Cape Town mu minsi mike.”
Kuri ubu, Rwandair ifite indege nini ebyiri za Airbus ari zo A330-300 na A330-200. Iya mbere ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi mu myanya y’icyubahiro 30, mu cyiciro cya kabiri igatwara 21 n’aho ahasigaye hose ikaba ishobora gutwara abagenzi 223.
Gutangiza ingendo zigana i Cape Town, bitumye Rwandair ishobora gukorera mu bice byose byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Ohereza igitekerezo
|