Ruswa mu bibangamiye abacuruzi bo mu Rwanda ku isoko rya EAC

Bamwe mu bacuruzi bo mu Rwanda bakorera ubucuruzi mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi zitandukanye zidindiza ubucuruzi bwabo, bagasaba ko inzego bireba zagira icyo zikora bigakemuka.

Inzego zahagurukiye kuvugutira umuti ibibangamira ubucuruzi muri EAC
Inzego zahagurukiye kuvugutira umuti ibibangamira ubucuruzi muri EAC

Ku isonga muri izo mbogamizi harimo ruswa, amafaranga acibwa imodoka zabo iyo zinjira muri bimwe mu bihugu bigize uyu muryango, nyamara mu Rwanda ugasanga zinjira k ubuntu, gufunga imihanda bigatuma ibicuruzwa bidatambuka, kubangamira urujya n’uruza kwa bimwemu bihugu ndetse n’ibindi.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, mu biganiro byahuje Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Muei Nduva, n’abakora ubucuruzi bo mu Rwanda hamwe n’Inama y’Ubucuruzi y’uyu Muryango, hagamijwe gusasa inzobe ngo barebere hamwe ibibangamira ubucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, avuga ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo kureba ibibazo bihangayikishije kurusha ibindi, hanyuma bakicarana n’inzego zibishinzwe bishakirwe umuti aho guhora babivugira mu nama gusa.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence

Agira ati “Tugiye gutangira gukora urugendo tujye dufata ibibazo nka bitanu bihangayikishije abacuruzi, turebe inzego zibishinzwe, Abaminisitiri mu bihugu byose bya EAC, bagende bagamije gukemura icyo kibazo kuri terrain (aho kiri) Atari ukuvuga ngo bicaye mu nama gusa”.

Umucuruzi akaba ari na Visi Perezida w’Inama y’Ubucuruzi y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East African Business Council), yagaragaje ko nk’abacuruzi bafite icyizere ko ibi bibazo byose bizakemuka, hashingiwe ku bushake bwa politiki bugaragazwa n’ibihugu binyamuryango.

Ati “Burya ikintu kitagira umuti ni ikitavuzwe. Ariko iyo ikibazo cyagaragajwe, kikavugwa kigashakirwa n’uburyo cyakemuka, dufite icyizere cyinshi cyane ko ibyagaragajwe bizabonerwa umuti”.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Veronica Mueni Nduva, agaragaza ko hari byinshi bimaze kugerwaho n’ubwo hakiri ibibazo byinshi, akaba anatanga icyizere ko mu bihe bya vuba ibihugu bigize uyu muryango bizarushaho guhahirana.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, Veronica Mueni Nduva
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Veronica Mueni Nduva

Ati “Turi hafi kwizihiza imyaka 25 dutangiye uru rugendo, kandi nsubije amaso inyuma hari byinshi byakozwe, nko guhuza za gasutamo no kurushaho kwihuza nk’isoko rimwe. Gusa icyo twakwibaza, ni ukumenya ngo ese birahagije? Wenda ntibihagije! Ese hari ibirenze twakora? Yego! Hari imbogamizi zigihari , ariko kwihuza ni urugendo, ni ukwiyemeza by’igihe kirekire kandi ntibyakorwa umunsi umwe”.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko igipimo cy’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa EAC kiri munsi ya 15%. Bigaragara ko iki gipimo kiri munsi y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, kuko ho kiri kuri 18%.

Icyakora abari muri ibi biganiro biyemeje kuzamura igipimo cy’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC, nibura kikagera kuri 40% mu mwaka wa 2030.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka