Ni inama yibanze ku kunoza ibikenewe byose kugira ngo isoko rusange rya Afurika rizatangirane n’ukwezi gutaha ku itariki ya mbere Mutarama 2021.
Iryo soko rusange rizoroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika cyane cyane ibyamaze kwemeza ayo masezerano yo gushyiraho isoko rusange.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bya Afurika yunze Ubumwe kubera uruhare rwabo bagaragaje mu gushyigikira iri soko rusange rya Afurika, abasaba ko ubwo bushake n’ubwitange bagaragaje babikomeza kugira ngo aya masezerano azabashe kugera ku ntego zayo.
Ohereza igitekerezo
|