Mahama: Abacururizaga mu nkambi no hafi yayo bubakiwe inzu izabarinda igihombo

Abacururizaga mu nkengero z’inkambi y’impunzi ya Mahama, ndetse n’impunzi zakoreraga ubucuruzi imbere mu nkambi barashimira ubuyobozi bwabubakiye inzu y’ubucuruzi, yatumye ibicuruzwa byabo birushaho kugira ubuziranenge ndetse n’umutekano, batandukana n’igihombo bahuraga na cyo.

Ubwo yafungurwaga ku mugaragaro
Ubwo yafungurwaga ku mugaragaro

Iyi nzu y’ubucuruzi igeretse rimwe yamukiriwe abaturage ku wa Kabiri tari 4 Gashyantare 2025, yuzuye itwaye Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni hafi 360.

Ikorerwamo ubucuruzi butandukanye burimo ubw’ibiribwa, imboga n’imbuto, ubucuruzi bw’imyenda, Resitora n’ibindi.

Ihurirwamo n’abacuruzi basanzwe bakorera mu nkambi, ndetse n’Abanyarwanda bacururizaga mu nkengero z’inkambi.

Nyiransabimana Celine, avuga ko mbere ahantu bakoreraga hari habi, kenshi hasi cyangwa ku mahema bityo ibicuruzwa byabo bikangirika.

Yagize ati “Ubundi mbere ahantu twakoreraga ni hasi cyangwa ku mahema, ukabona abantu benshi ariko bakorera ahadasobanutse. Iyi nzu batwubakiye izadufasha kunoza ubucuruzi bwacu, bityo bitwongerere abakiriya, n’iterambere ari ko rizagenda riza kurushaho.”

Uwitwa Said, we avuga ko yakoreraga mu nkambi, ashima ubuyobozi bwabitayeho bukabakura ahantu bakoreraga ku dutanda dushaje bacururizagaho, bakabaha inyubako igezweho.

Iyi nyubako yatangiye gukorerwamo
Iyi nyubako yatangiye gukorerwamo

Avuga ko ubu bakorera ahantu heza bityo n’ibyo baha abakiriya babo bikazajya biba bifite ubuziranenge.

Ati “Ubundi twacururizaga ku dutanda dushaje ahantu hadasakaye, ndetse bwakwira ibicuruzwa ukabitahana mu rugo rimwe na rimwe bikangirika, ariko hano uracuruza wajya gutaha ugafunga ukongera gufungura mu gitondo. Turashimira ubuyobozi bwadutekerejeho kandi natwe turizeza gukora neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimiye ubufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, bakomeje gufasha mu kwita ku mpunzi za Mahama n’abaturage.

Yibukije abakorera muri iyi nyubako ko ari iyabo, bityo ikwiye kubafasha mu bikorwa bibateza imbere ariko nanone bakarushaho kuyifata neza.

Ni inzu igezweho izatuma abayicururizamo bakora bunguka
Ni inzu igezweho izatuma abayicururizamo bakora bunguka
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno
Abacuruza imboga bahamya ko zitacyangirika
Abacuruza imboga bahamya ko zitacyangirika
Impunzi z'Abarundi zabyinaga zikoreye ingoma
Impunzi z’Abarundi zabyinaga zikoreye ingoma
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka