Kirehe: Abacuruza imboga n’imbuto bishimiye icyuma bahawe kizikonjesha
Abanyamuryango ba Koperative CODUUIGA y’abacuruzi b’imboga, imbuto n’ibitoki mu Murenge wa Gatore Akarere ka Kirehe, bavuga ko bishimye kubona icyuma gikonjesha ibyo bacuruza bigatuma bitangirika nk’uko byari bimeze mbere kuko byabatezaga igihombo.
Abacuruzi bibumbiye muri iyi Koperative bahoze bacururiza ku mihanda, hanyuma ubuyobozi bw’Akarere bubafasha kubona isoko bakoreramo.
Umuyobozi w’iyi Koperative, Mwemerankiko Joseph, avuga ko gukorera hamwe byatumye babona abaterankunga ariko nanone barushaho kunoza ubucuruzi bwabo, kuko bakorera ahantu hari isuku, banatumye babona n’abaguzi benshi baturutse imihanda yose.
Bakimara kubona isoko ngo basigaranye ikibazo cy’imbuto n’imboga zangirikaga kubera gutinda bitarabona abaguzi.
Iki kibazo nacyo ngo mu minsi ishize babonye abaterankunga barimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi na IFAD, babagurira icyuma gikonjesha ibicuruzwa byabo.
Ati “Iki cyuma gifite akamaro kuko ubundi ibicuruzwa byacu byangirikaga iyo byamaraga nk’iminsi itatu, ariko iki cyuma kizaba igisubizo rwose.”
Ku rundi ruhande ariko iki cyuma gikonjesha ntikiratangira gukoreshwa kubera ko habayeho ikibazo cy’inkuba, ishobora kuba hari ibyo yangije bakaba bategereje umutekinisiye ugikora.
Ariko nanone ngo bahawe amakuru ko gikoresha umuriro mwinshi bakaba baragiriwe inama yo gushaka imirasire y’izuba kuko aribwo bahendukirwa.
Agira ati “Icyuma cyarabonetse ariko kuzagikoresha nabyo tubifiteho impungenge, batubwiye ko gikoresha umuriro mwinshi batugira inama z’imirasire y’izuba, ariko nabwo nta bushobozi dufite.”
Iki cyuma gikonjesha gifite metero ebyiri kuri eshatu mu bugari n’ebyiri z’ubutumburuke, kikaba cyabika toni zirenga ebyiri.
Ohereza igitekerezo
|