Imurikagurisha rya Osaka rihuye n’icyerekezo cy’u Rwanda - Amb. Mukasine
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Marie Claire Mukasine yavuze ko insanganyamatsiko y’imurikagurisha mpuzamahanga rya ’Osaka Expo 2025’ rihuza n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 cyo kugira Abanyarwanda bafite imibereho myiza ndetse rikazaba umwanya mwiza wo kugaragariza amahanga aho Igihugu kigana.

Iri murikagurisha riri kubera i Kansai, mu Buyapani, rifite insanganyamatsiko igira iti: "Gutegura sosiyete y’ejo hazaza ku bw’ubuzima bwacu".
U Rwanda ruri mu bihugu byitabiriye imurikagurisha rya Osaka Expo 2025, ryatangiye tariki 13 Mata 2025, aho ruri kumurikira, herekanwa amateka yarwo no kumenyekanisha bimwe mu bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).
Osaka Expo 2025, izamara amezi atandatu kuva ku wa 13 Mata kugeza ku wa 13 Ukwakira 2025. Ni ku nshuro ya Kabiri Osaka yakira imurikagurisha mpuzamahanga, nyuma yo kuryakira mu Ukwakira 1970.
Ohereza igitekerezo
|