Ibibazo bya RDC nta ngaruka byagize ku bucuruzi bw’u Rwanda - MINICOM

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko ibibazo by’umutekano mucye, umuze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), by’umwihariko mu Mujyi wa Goma nta ngaruka byagize ku bucuruzi bw’u Rwanda.

Ubucuruzi bukomeje kugenda neza hagati ya Goma na Rubavu
Ubucuruzi bukomeje kugenda neza hagati ya Goma na Rubavu

Ubuyobozi bw’iyo Minisiteri buvuga ko mu ntangiriro hari uburyo ubucuruzi bwabaye nk’ubuhungabanaho gake, bitewe n’uko umupaka uhuza ibihugu byombi ku ruhande rwa RDC wari ufunze, ariko nyuma ukaza gufungurwa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prudence Sebahizi, avuga ko mu cyumweru gishize yagiye mu Karere ka Rubavu, asura umupaka uhuza u Rwanda na RDC uri mu Mujyi wa Gisenyi, agasanga ibintu byifashe neza cyane kurusha na mbere.

Ati “Ku wa gatanu nagize umwanya wo gusura umupaka mvugana n’abayobozi bo mu biro by’abinjira n’abasohoka, hamwe n’ab’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro ku mupaka, amasaha yo gukora yariyongereye. Mbere y’uko umujyi wa Goma ufatwa, umupaka wafungaga saa cyenda z’amanywa buri munsi, bisobanuye ko byari byaragabanyije ingendo z’abantu.”

Arongera ati “Ariko uyu munsi umupaka ufungura saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugera ku zindi z’umugoroba, bisobanuye ko amasaha yo gukora yiyongereye, n’umubare w’abambukiranya umupaka wariyongereye. Ukurikije umubare twari dufite w’abantu ibihumbi 12 bambukiranyaga imipaka buri munsi by’umwihariko abacuruzi, ubu uwo mubare uri hagati y’ibihumbi 25 na 30 ku munsi.”

Imodoka zambuka zari zarahagaritswe ariko ubu zongeye kwambuka nk’uko byari bisanzwe, ku buryo ngo ubucuruzi bwarushijeho kugenda neza kurusha mbere.
Ubuyobozi bwa MINICOM, buvuga ko RDC ari kimwe mu bihugu by’ibanze u Rwanda rwoherezagamo ibicuruzwa kurusha ibyo ruhakura, ku buryo uyu munsi gahunda zose zongeye kugenda neza.

Minisitiri Sebahizi ati “Birimo kugira ingaruka nziza ku Rwanda, kubera ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi burimo kurushaho kwiyongera, kuva nyuma y’iminsi micye umujyi wa Goma ufashwe na M23.”

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi

MINICOM itangaje ibi nyuma y’ibyumweru hafi bibiri ingabo za M23 zifashe Umujyi wa Goma, nyuma y’imirwano ikomeye yazihanganishijemo n’ingabo za FRDC hamwe n’imitwe bafatanyije irimo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, iza SADC ziganjemo izo muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, hamwe n’abacanshuro, bagatsindwa bamwe bagahungira mu Rwanda, abandi na bo bagakwira imishwaro bahungira mu bindi bice bigize Kivu y’amajyepfo, birimo umujyi wa Bukavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka