Iyi kampanye izamara amezi abiri ( Nzeri na Ukwakira) icupa rishya rizasimbura iryari risanzwe rya cl 33 ariko igiciro ngo ntikizahinduka nk’uko bitangazwa Mark Mugarura Nkera ushinzwe kwamamaza Heineken muri Bralirwa.

Iri cupa rishya rizaba rifite ikirango (label) cy’imwe mu mijyi itandatu ikomeye ku isi ari yo Amsterdam, Berlin, London, New York, Rio de Janeiro na Shangai.
Mark Mugarura Nkera yatangarije Kigali Today ko abazitabira kugura iki kinyobwa muri iki gihe cy’amezi abiri ngo bazatsindira ibihembo bishimishije bitandukanye birimo ama-T shirt, amasaha, amaterefone n’ibindi binyujijwe muri tombola izajya ibera mu bubari bwo mu Mujyi wa Kigali.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|