BK yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ashize
Byatangajwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018, ubwo ubuyobozi bw’iyo Banki bwagaragazaga ibyo yagezeho muri ayo mezi, ngo inyungu ikaba yiyongereyeho 11.1% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize.

Kugera kuri iyo nyungu ngo byatewe n’uko Banki yakoze cyane, inguzanyo zitangwa ari nyinshi kuko izatanzwe ari miliyari 500.7Frw, zikaba zariyongereyeho 10.6% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ikindi ngo amafaranga abitswa n’abakiriya na yo yiyongereyeho 3.1% ugereranyije n’umwaka ushize, akaba yarabaye miliyari 492.3%.
Amafaranga y’abanyamigabane na yo ngo yagize uruhare runini muri urwo rwunguko, kuko yabaye miliyari 134.5Frw, akaba yariyongereyeho 12.7%.
Kugeza ubu umutungo mbumbe wa BK uhwanye na miliyari 763.5Frw.
Ubuyobozi bw’iyo Banki kandi bwatangaje ko uyu munsi yatangiye gushyira imigabane yayo ku isoko rya Nairobi muri Kenya, gusa ntibwatangaje ikiguzi cy’umugabane umwe kuko ngo wari utaramenyekana.
Umuyobozi mukuru wungirije wa BK, Désiré Rumanyika, yagarutse ku ibanga ryakoreshejwe kugira ngo ibyo bigerweho.
Ati "ibanga rya mbere ni ukuba duha serivisi zinoze abakiriya bacu, ikindi tukaba twaregereye abakiriya baciriritse, tubaha inguzanyo zihuse hakoreshejwe telefone batiriwe baza kuri Banki. Muri rusange twegereye abakiriya cyane hirya no hino mu gihugu, tubagezaho serivisi zitandukanye dutanga".
Ohereza igitekerezo
|