Banki ya Kigali yeretse Abakiriya bayo b’Imena System ya ‘BK Open API’ izoroshya serivisi bahabwa

Banki ya Kigali yeretse Abakiriya bayo b’imena uburyo System ya ‘BK Open API’ izabafasha ikanaborohereza kubona serivisi mu buryo bworoshye batarinze gutegereza igihe kinini ndetse no kujyayo.

Ni igikorwa cyabereye kuri Kigali Golf Resort & Villas ku mugoroba wo ku itariki ya 2 Mata 2026 hasobanurwa imikorere ya Banki ya Kigali mu bikorwa byorohereza abakiriya babo kugera kuri serivisi z’ishoramari babifashijwemo n’ikoranabuhanga.

Olivier Kamanzi ukora mu ishami ryo kwishyura no kwishyurwa muri Banki ya Kigali (BK) avuga ko System ya ‘BK Open API’ ari uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa bukazahuzwa n’ibigo bifite nabyo sisiteme y’ikoranabuhanga kugira ngo serivisi zose bahabwaga kuri Banki zibagereho bidasabye kujyayo.

Ati “ Reka ntange urugero ku kigo cyakoraga imishahara bikaba ngombwa ko bajyana urutonde rw’abakozi n’imishahara yabo kuri Banki bizajya bikorerwa muri iryo koranabuhanga rya BK Open API’bidasabye kujyayo”.

Ikindi yavuze ni uko igihe hahujwe iryo koranabuhanga n’iry’ibigo bizajya bihita bifasha umuntu cyangwa ibigo kubona ubutumwa bw’igikorwa kimaze gukorwa kuri serivisi yasabye ako kanya.

Kamanzi yasobanuye ko Bank ya Kigali yashyizeho iri koranabuhanga rya API kugira ngo haboneke abafatanyabikorwa benshi ariko nabo basanzwe bakoresha ikoranabuhanga, barimo ibigo by’imari iciriritse n’ibigo by’ikoranabuhanga, kugira ngo bigire uruhare mu kubona no kwegera serivisi za Banki ya Kigali hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati“Banki ibanza gusuzuma neza abafatanyabikorwa bashobora kwinjira muri uru rubuga, ikareba niba bujuje ibisabwa nko kurinda amakuru, ndetse ibyo bigo bikaba bifite n’imiyoborere myiza mbere yo kubemerera kwinjira muri sisitemu”.

Ati“Hari ibigo byinshi dufite dukorana neza kandi turashaka gukorana nabo kugira ngo ibyo bakora bigere ku bantu benshi mu buryo bworoshye.”

Jean Claude Gaga umuyobozi mukuru w’Ikigo Airtel Rwanda wari bitabiriye iyi gahunda avuga ko iyi sisitemu izatuma babona serivisi zihuse mu gihe babanzaga kujya kuri Banki banki kuvugana n’ababishinzwe icyo bakeneye.

Ati “ Ubundi byasabaga inama nyinshi no kuhagera ariko nituba dufite API bizajya bitworohera gukoresha iryo koranabuhanga mu kubona serivisi zose dukenye kuri Banki ya Kigali tutavuye aho turi. Turabashimira ko badahwema gutekereza no gushyiraho uburyo bworohereza abakiriya babo”.

Nyuma y’ibyo biganiro habayeho ubusabane hagati y’abakiriya b’imena ba Banki ya Kigali ndetse n’abayobozi hamwe n’abakozi bayo basangira icyo kurya n’icyo kunywa.

Umuyobozi Mukuru ushizwe Ubucuruzi n’Ibigo Binini Levi Gasangwa yavuze ko Banki ya Kigali (BK) ikomeje kwiyemeza gutanga serivisi zinoze kandi zihariye yaba iza abakiriya ku giti cyabo ndetse n’ibigo.

Yagaragaje ko Banki ya Kigali ishishikajwe no kwagura ibikorwa byayo mu byiciro bitandukanye birimo abakiriya basanzwe (retail), ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs), ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’izindi nzego z’ingenzi mu birebana no kuzamura ubukungu.

Yagize ati: “Buri gihe dushaka kumva ibitekerezo by’abakiriya bacu kugira ngo dusobanukirwe ibyo bakeneye n’uko twabafasha kurushaho, cyane cyane muri ibi bihe bigoye birangwa n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko ridateganyijwe.”

Gasangwa yongeyeho ko uruhare rwa Banki atari ugutanga serivisi z’imari gusa, ahubwo ari no kumva neza abakiriyababo, no guteganya uburyo babafasha mu gukemura ibibazo bishobora kuvuka mu mikoranire yabo, no kubafasha kubarinda ingaruka zishobora guterwa n’izo mpinduka.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka