Africa Link Cargo Ltd yasabanye n’Abakiliya mu birori byo kwizihiza Umwaka Mushya w’Abashinwa

Ikigo cy’ubucuruzi mpuzamahanga gikora ubwikorezi buhuza Afurika n’Ubushinwa, Africa Link Cargo Ltd mu cyumweru gishize cyatumiye Abakiliya bacyo mu busabane bwo kwizihiza umwaka mushya w’Ubushinwa, no kubashimira ko bababaye indatenguha.

Hamwe no gusangira amafunguro meza muri imwe mu Mahoteli akunzwe i Kigali, abashyitsi basusurukijwe n’itsinda ry’abacuranzi bacurangaga imbonankubone.

Umuyobozi Mukuru wa AfricaLink, Alex Ntwari, uvuga Igishinwa neza, yifurije abashyitsi be gukomeza gutsinda no gutera imbere, ababwira ko AfricaLink itari kubaho iyo batabaho.

Hanabayemo kandi tombora, aho bamwe mu banyamahirwe batahanye impano zirimo imashini z’amashanyarazi zo guteka, televiziyo ya flat screen ndetse n’igihembo cy’amafaranga..

Ni ibirori yitabiriwe n’abarenga ijana baturutse mu bucuruzi bunyuranye.

Africa Link Cargo Ltd yashinzwe ifite icyerekezo cyo kuziba icyuho mu bwikorezi n’imitangire ya serivisi z’ibikoresho (logistics) muri Afurika no guhuza uyu mugabane n’u Bushinwa.

Africa Link Cargo Ltd yagiye yaguka kugera aho ibaye umwe mu batanga serivisi za logistics bakomeye. Ishingiye ku bashoramari b’Abanyafurika n’Abashinwa, ikaba yarashinzwe kugira ngo ikemure ibibazo bikomeye mu ruhererekane rw’itangwa ry’ibicuruzwa (supply chain) no gutanga ibisubizo byizewe mu by’ubwikorezi hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, u Burundi na Uganda.

Umuyobozi ba Africa Link Cargo Ltd agia ati "Intego yacu ni ugufasha imishinga mito n’iciriritse kubona isoko ry’u Bushinwa ku giciro gito kandi kiboroheye, tugatuma gutumiza no kohereza ibicuruzwa birushaho koroha kurushaho. Tunafasha abantu ku giti cyabo bifuza ibicuruzwa biva mu Bushinwa ndetse n’amasosiyete manini yahuye n’imbogamizi zimaze igihe mu bijyanye na logistics."

Yongeraho ati "Urugendo rwacu rwaranzwe n’ishyaka, kwihangana no kwiyemeza gukora kinyamwuga kandi ku rwego rwo hejuru. Uyu munsi, turi umufatanyabikorwa wizewe ku bigo n’abantu ku giti cyabo, dutanga serivisi za logistics zitagira icyuho ziteza imbere ubucuruzi, iterambere n’amahirwe."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka