Abari mu ruhererekane rwongerera agaciro impu bizeye inyungu mu gukorera hamwe

Abari mu ruhererekane rwo kongerera agaciro impu n’ibizikomokaho, basanga gukorera hamwe bizatuma banoza ibyo bakora, kuko kuba ba nyamwigendaho byatumaga batunguka kuko hari impu zangirikaga kubera kubura isoko.

Kwishyira hamwe basanga bazabikuramo inyungu nyinshi
Kwishyira hamwe basanga bazabikuramo inyungu nyinshi

Babigarutseho ku wa Kabiri tariki 22 Mata 2025, ubwo abagize urwo ruhererekane bo hirya no hino mu gihugu bibumbiye mu ishyirahamwe ryiswe RLCVA, bahuriraga hamwe ngo bemeze imikorere yaryo ndetse banashyireho ubuyobozi bwaryo, bityo buri wese aryisangemo kandi afashwe kugera ku ntego ze.

Umwe muri bo, Munyaneza Etienne ukorera mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, aho yorora ihene n’ibimasa byo kubaga bityo akanabona impu, avuga ko yishimiye kuba muri iryo shyirahamwe, kuko ngo hari byinshi rizabafasha kugeraho atajyaga yishoboza.

Agira ati “Mbere nakoraga nka nyamwigendaho, ngakora ibyanjye nagira ibibazo nkabyimenyera, nkabyakira. Ubu rero ubwo twese tugiye gukorera hamwe tuzungurana inama, duhugurane bityo ibyo dukora birusheho kugira agaciro, cyane ko mbere impu wabonaga zidahabwa agaciro, cyane ko tutaba tuzi no ku zitunganya kugira ngo abazikeneye bazigure bishimye”.

Arongera ati “Iri huriro ryacu batubwiye ko rizajya ridushakira amasoko y’impu ku buryo ntazizongera kwangirika nk’uko byabagaho mbere bigateza abantu igihombo. Ubu bimpaye imbaraga zo kongera ibyo nkora, kuko mfite gahunda yo kubaka ibagiro aho nkorera, bityo ngurishye inyama ndetse mbone na za mpu, inyungu yiyongere kuko zizaba zifite isoko”.

Munyaneza Etienne
Munyaneza Etienne

Mu nama yahuje abagize uruhererekane rw’abakora n’abacuruza ibikomoka ku mpu (Kigali Leather Cluster), muri Nzeri 2024, bavuze ko mu Rwanda hose hari toni zirenga 100 z’impu zarimo kwangirikira mu bubiko kuko zitemerewe kugurishwa hanze y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kandi isoko rya EAC na ryo rikaba ari ritoya.

Iyo nama yari yahuje ba rwiyemezamirimo batandukanye n’Inama y’Ubucuruzi y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Council), biga ku buryo abacuruzi bo muri aka Karere bakwifashisha ikoranabuhanga mu bucuruzi.

Abitabiriye iyo nama, bagaragaje ko mu Rwanda mbere ya 2015, ikilo cy’uruhu rw’inka cyagurishwaga ku mafaranga 1,500, ariko icyo gihe ikilo kikaba cyaragurwaga ku mafaranga ari hagati ya 100 na 200. Urw’ihene n’intama rwose rwagurishwaga amafaranga 3,000 ariko rwari rwaramanutse rugura hagati ya 500 na 600.

Iki ni kimwe mu bibazo byatumye bahaguruka bakishyira hamwe ngo babishakire umuti, nk’uko bigarukwaho na Kamayirese Jean d’Amour, watorewe kuyobora RLCVA (Rwanda Leather Chain Value Association).

Ati “Ubundi habaga akajagari mu bijyanye n’ubucuruzi bw’impu n’ibizikomokaho. Icyakora icyo kibazo cy’impu zangirikaga cyatangiye kubonerwa umuti, kuko twakoze ubuvugizi ku buryo ubu impu zo mu Rwanda zicuruzwa no hanze ya EAC nta musoro mu myaka ibiri twahawe, tukaba twarabifashijwemo na Leta yacu nashimira, nk’uko iduhora hafi”.

Kamayirese Jean d'Amour, umuyobozi wa RLCVA
Kamayirese Jean d’Amour, umuyobozi wa RLCVA

Akomeza avuga ko biyongereye imbaraga, kuba koperative zose zishyize hamwe muri iryo shyiramwe, kuko ijwi ryabo rizarushaho kugera kure.

Kamayirese avuga kandi ko RLCVA yamaze kubona inkunga ya Miliyari 1.5Frw, azayifasha kwagura ibikorwa, ku buryo ibyo bakora babinoza bikajya ku rwego rwo guhangana n’ibindi bikoze mu mpu bituruka hanze.

Bahamya ko kwishyira hamwe byabongereye imbaraga
Bahamya ko kwishyira hamwe byabongereye imbaraga
Bakoze amatora y'ubuyobozi by'ishyirahamwe ryabo
Bakoze amatora y’ubuyobozi by’ishyirahamwe ryabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka