
Kwerekana iyo shusho nshya ya Skol Lager byajyanishijwe no gutangira ubukangurambaga bwo kwegera abakunzi ba Skol Lager bo hirya no hino, Skol ikabafasha kwishimana n’inshuti zabo, baruhuka ariko banywa n’ikinyobwa cya Skol Lager.
Benurugo Kayinamura Emilienne ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Skol Lager (Brand manager), abajijwe ku bijyanye n’itandukaniro hagati ya Skol Lager yari isanzwe n’iyo yindi nshya, yagize ati “Ntabwo twahinduye umwimerere wa Skol Lager, icyahindutse ni icupa igaragaramo. Irangwa n’amabara y’umuhondo n’umutuku, ibinyobwa byacu ntabwo bigira isukari. Rero twongeyeho ikirango kigaragaza ko nta sukari iri muri icyo kinyobwa.”
Mu bindi bigaragara ku icupa rishya ni uko agapapuro kabaga ku icupa risanzwe kari gatambitse ariko ubu akariho gafite ishusho y’ingabo (shield). Ikirango cya Skol Lager (logo) kiri kuri iryo cupa rishya na cyo kiratambitse mu gihe icyari gisanzwe ku icupa rya Skol Lager cyari kiberamye.

Benurugo ati “Icyo kirango (logo) twagitambitse ndetse dushyiraho n’ako gapapuro gafite ishusho y’ingabo (shield) kugira ngo bitume Skol Lager igirana isano n’ibindi binyobwa bya Skol bicuruzwa mu Rwanda.”
Ikindi cyiyongereho ku icupa rishya ni agapapuro kariho inyuma kariho urwenya, bikaba bijyanye n’ubukangurambaga na bwo bwatangijwe bwo gushimisha abanywa Skol Lager.
Ni byo Benurugo ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Skol Lager yasobanuye ati “Umuntu urimo kunywa Skol ashobora no gusoma urwenya agaseka akishima. Murabizi ko iyo umuntu abonye ikintu gisekeje, gituma yishima, akamererwa neza, bikamufasha kuruhuka.”

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol bwahereye ubwo bukangurambaga kuri ayo macupa, mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga za Skol ariko bakaba bakorana n’itsinda ry’abanyarwenya ryitwa ‘Comedy Knights’ aho bazazenguruka hirya no hino cyane cyane mu tubari basusurutsa abanywi ba Skol. Ni mu mvugo bise ‘Live-Laugh-Lager’ bisobanuye ngo baho, useke, kandi winywera Skol Lager.
Ku biciro ngo nta cyahindutse ndetse n’uburyo iyo Skol Lager yari ikoze mu ruganda nta cyahindutse.
Benurugo ati “Ni ya byeri yoroshye kunywa, ibobeza umuhogo, ifite alcohol ya 5%. Rero kubera ko abakiriya bacu bakunda Skol Lager, ni na yo mpamvu ikinyobwa ndetse n’ibiciro tutabihinduye.”

Uruganda rushishikariza abacuruzi kugurisha Skol Lager, Icupa rya Santilitiro 33 ku mafaranga 500 y’u Rwanda, noneho icupa rya santilitiro 50 rikagura amafaranga y’u Rwanda 700. Gusa ngo ntibibujijwe ko umucuruzi ashobora gushyiraho ibiciro bye akurikije imibare yakoze n’ibyo na we aba agomba kwishyura.










Ohereza igitekerezo
|
mwaramutse none skol ko aho ndi ibinyobwa byayo byagiyehe ko hashize amezi abiri zarabuze