Umugabo witwa Munyengabe Alphred ufite imyaka 50 utuye mumudugudu wa Nyenyeri, akagari ka Kamasiga murenge wa Gatumba ho mu karere ka Ngororero avuga ko nubwo basabwa kongera ubumenyi ngo banoze akazi kabo adateze kureka gukora ubucuzi gakondo kubera ko ariwo mwuga w’abasekuruza be.
Impuzamashyirahamwe y’abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu, mu karere ka Nyamasheke, babonye umuyobozi mushya w’impuzamashyirahamwe y’abarobyi, nyuma y’uko uwari uyoboye aburiwe irengero mu minsi ishize bikaba binavugwa ko yaba yarishwe ashimishwe n’abasirikare ba Congo.
Mu nama yabahuje tariki 22/01/2015, ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Gicumbi (Joint Action Development Forum/JADF) biyemeje gufasha akarere kwesa imihigo ya 2015.
Mu Murenge wa Runda uhana imbibu n’Umujyi wa Kigali, hagaragara umuvuduko mu myubakire. Mu rwego rwo kunoza imiturire, ubuyobozi bwaciye imihanda inyura mu ngo z’abaturage, ariko hari aho usanga abubaka basatira imihanda ndetse n’abubaka ahateganyirijwe kunyuzwa umuhanda.
Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Burera bahamya ko iyo bamennye ibiyobyabwenge bababazwa n’amafaranga yabiguze aba agendeyemo ntacyo amariye Abanyarwanda ngo babe bagera ku iterambere rirambye.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Kagina, mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi bakora umwuga w’ububumbyi, batangaza ko kuva kuri gakondo bagakora ububumbyi bw’ishyiga rya “Cana rumwe” byabongereye umusaruro; kuko amashyiga bakora afite agaciro gakubye inshuro eshatu izo bakoraga mbere.
Akarere ka Ngoma kagiye gushora amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari ebyiri mu kubaka imihanda ifite ibirometero 35 izafasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku masoko (feeder road) badahenzwe n’ababasanga iwabo babagurira ku giciro gito kubera imihanda mibi.
Abantu batandukanye batsindiye kugura ibikoresho by’inyubako y’Akarere ka Rutsiro kuwa kabiri tariki ya 13/01/2015 kubera ko hagiye kubakwa inyubako nshya ijyanye n’igihe aka karere kazakoreramo mu minsi iri imbere.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bibumbiye muri Koperative “Dukunde Ubuzima Rubengera” ikorera ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera mu Karere ka Karongi barinubira imikoreshereze mibi y’umutungo w’iyi koperative, kuko ngo komite yabo ikoresha umutungo uko yishakiye itabanje kubagisha inama.
Hagiye gutangira gukorwa inyigo y’uburyo umuhanda Rusumo–Kagitumba uzagurwa ukongererwa metero z’ubugari wari usanganywe, iyi nyigo biteganyijwe ko mu mezi abiri izaba yarangiye igahita ishyikirizwa ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu (RTDA), kugira ngo nacyo gitangire ishyirwa mu bikorwa ry’uyu (…)
Nyuma y’igihe kinini akarere ka Nyabihu kadafite hoteli, muri Mata uyu mwaka mu murenge wa Mukamira hazaba huzuye Hoteli y’ikitegererezo “Mukamira Guest House” ifite agaciro ka miliyoni zisaga 563.
Abadepite baturutse muri bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika biri mu muryango w’ibihugu bivuga icyongereza (CPA) biyemeje gukurikirana imikorere ya guverinoma z’ibihugu byabo, mu nama barimo gukorera i Kigali kuva tariki 13-15/01/2014, aho basuzuma ikoreshwa ry’umutungo kamere kugira ngo ugirire akamaro abaturage.
Bamwe mu batwara ibinyabiziga mu karere ka Ruhango baravuga ko ubuto bw’imihanda bagendamo aribwo butuma kenshi bakora impanuka kubera kuyibyiganiramo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Védaste Nshimiyimana aratangaza ko uyu mwaka wa 2015 uzarangira byinshi mu bikorwa byo kuvugurura umujyi wa Butare birangiye.
Mu muhango icyumweru cyahariwe Girinka mu rwego rw’akarere ka Kirehe kuri uyu wa mbere tariki 12/01/2015 hituwe inka 16 aho abaturage bakomeje kugaragaza uburyo iyi gahunda ya Girinka imaze kubateza imbere.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyanza ho mu Karere ka Gisagara bahabwa inkunga y’ingoboka bishyize hamwe bashaka uburyo baboza amasaziro meza, biyubakira inzu y’ubucuruzi ikodeshwa.
Ihame ry’uburinganire mu ma koperative rikwiye kubahirizwa ku musaruro no kuwushakira isoko, n’inyungu ibonetse ikagera ku babigizemo uruhare bose kuko usanga abagore badahabwa umwanya ngo bisanzure bigatuma habaho no kwitinya.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni arizeza Abanyarwanda ko ikirari cya Rusumo gihuza u Rwanda na Tanzania kigiye kwihutisha ubucuruzi n’indi mirimo ifitiye ibihugu byombi akamaro.
Abakora umwuga w’uburobyi mu karere ka Rusizi bavuga ko umwuga w’uburobyi bukorerwa mu ikiyaga cya kivu witabirwa n’abagabo gusa, biterwa n’uko ako kazi gasaba imbaraga nyishi n’ubugenge abagore bikaba bitaborohera.
Leta y’Ubuyapani, iratangaza ko igiye gukanguurira abikorera bo mu gihugu cyabo kuza gushora imari mu rugaga rw’abikorera bo mu Rwanda.
Umugore witwa Mukantaganzwa Priscille utuye mu Mudugudu wa Mpara mu Kagari ka Cyome ko mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero yemeza ko ubu abarirwa mu bantu bakize mu Karere ka Ngororero abikesha Agakiriro kataramara n’umwaka gatangiye.
Abanyeshuri bagiye gutangira ibikorwa by’urugerero mu karere ka Ngoma baremeza ko biteguye gutanga umusanzu mu guhindura imyumvire y’abaturage, kuko bahamya ko kuba hari ababayeho nabi bidaterwa n’ubushobozi bwabo ahubwo ari imyumvire.
Intore z’inkomezabigwi mu Karere ka Muhanga zitangaza ko zihereye ku masomo zahawe mu byumweru bibiri zimaze zitozwa, ngo zigiye guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ahanini usanga rwiganjemo n’urwarangije amashuri.
Mukakayonde Claudine amaze umwaka atunganya igihingwa cya Soya akibyazamo ibindi biribwa ndetse n’ibinyobwa, igikorwa avuga ko gifasha kongera agaciro k’iki gihingwa kandi akarushaho kwiteza imbere dore ko bimwinjiriza amafaranga ibihumbi 180 ku kwezi.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwambajemariya Florence, asaba abaturage batuye ku kirwa cya Birwa I kiri mu kiyaga cya Burera, gusigasira ibyiza bamaze kugezwaho birinda ko hagira ubyangiza.
Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bishimira ko umwaka wa 2014 wasize hubatswe imihanda myinshi muri aka karere bahamya ko yabakuye mu bwigunge.
Abaturage bo ku kirwa cya Birwa ya mbere giherereye mu kiyaga cya Burera, mu Murenge wa Kinoni, mu Karere ka Burera, bashyikirijwe inka icyenda bari bemerewe n’ Ingabo z’u Rwanda, (RDF) ubwo zabahaga ubwato bwa moteri mu kwezi kwa 12/ 2014.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo baravuga ko bafite ingamba nshya zo kwiteza imbere ku buryo bugaragara mu mwaka batangiye wa 2015.
Bamwe mu batuye mu gasantere ka Nyanza mu Murenge wa Ngera ho mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bishimira uburyo ako gasantere kagenda gatera imbere ugereranije no mu bihe byashize.
Robert Irambona utuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara avuga ko yiteje imbere ahereye ku gishoro gito mu bucuruzi akora, none ubu akaba ageze aho ntawe ashobora gutegera amaboko.