Imiryango itandukanye cyangwa abantu ku giti cyabo bafasha abatishoboye babarihira Mitiweli barahamagarirwa kujya bareba ikindi kintu babagabira, kizabafasha kuyirihira mu gihe kizaza.
Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama muri Rusizi batangaza ko igiciro fatizo cyemejwe hagati yabo n’abanyenganda ku kilo cy’umuceri udatonoye kibahombya.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko umushinga wo kwagura imihanda ireshya n’ibilometero 54 yo muri uwo mujyi, uzatangira muri Mutarama 2017.
Abatuye mu Karere ka Ngoma bishimira ko gahunda yo gutura mu midugudu yatumye ubutaka buhingwamo bwiyongera, umusaruro uratubuka.
Bamwe mu bagabo bahohoteraga abagore babo muri Ruhango bavuga ko badindiye mu iterambere kubera kudakorera hamwe n’abo bashakanye, aho babihagarikiye, batangira kuzamuka.
Abaturage 48 b’i Ruhashya n’i Rusatira, bamaze imyaka irenga itandatu bishyuza amafaranga y’amashyamba yabo, yari ahashyizwe amapoto y’amashanyarazi, baravuga ko byabakenesheje.
Imiryango 40 itishoboye ituye mu manegeka mu Karere ka Ngoma igiye kwimurwa ituzwe mu mdugudu w’icyitegererezo uzuzura utwaye miliyoni 600RWf.
Imiryango itanu itishoboye yo muri Ngoma na Rwamagana, nyuma yo guhabwa inzu n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, iratangaza ko iyi Noheli ari ibyishimo byinshi.
Abaturage batandukanye batangaza ko umunsi mukuru wa Noheli batari buwizihize uko babyifuza kuko usanze bari mu bukene.
Abatuye mu Karere ka Gakenke barantagaza ko ibiza bahuye nabyo byakomye mu nkokora imyiteguro y’iminsi ya Noheri n’Ubunani kubera inzara byabateje.
Uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen rwo mu Budage rwasinyanye amasezerano n’u Rwanda azatuma umwaka wa 2017 uzasiga hari imodoka zarwo zateranyirijwe mu Rwanda.
Abakoresha umuhanda Kazo-Rwagitugusa batangaza ko banejejwe no kuba uwo muhanda uri gukorwa nyuma y’umwaka wari ushize warangiritse udakoreshwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko mu mafaranga y’inguzanyo yatanzwe muri gahunda ya VUP atarishyurwa harimo nayatwawe n’abakozi b’akarere.
Amahoteli yo mu Rwanda yiyemeje kujya agura ibirirwa byahinzwe n’Abanyarwanda aho kubitumiza hanze nkuko byari bisanzwe.
Abaturage b’akagari ka Shyanda mu murenge wa Save akarere ka Gisagara baravuga ko kutemererwa guhinga ibijumba byabateje inzara.
Umunyamuryango wa banki ya Zigama CSS uzajya apfa afite inguzanyo itarenga miriyoni 25Rwf, zizajya zishyurwa na banki mu korohereza umuryango we.
Abakoresha umuhanda Musanze-Cyanika batangaza ko banejejwe no kuba waratangiye gusanwa kuko wari waracitsemo ibinogo bikabangamira ingendo bigateza n’impanuka.
Abanyeshuri bo mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Kigali bakoze icyuma kizajya gicuruza amata mu buryo bw’ikoranabuhanga budasaba umuntu ugikoresha.
Abasore n’inkumi bize guteka babifashijwemo n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) bemeza ko amahirwe yo kubona akazi yiyongereye.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete yemeza ko mu cyerezo 2050 Abanyarwanda bazabaho neza umuntu yinjiza nibura umutungo mbumbe wa 12,500 by’amadolari ku mwaka.
Abagore b’impunzi mu nkambi ya Mahama bavuga ko kwigishwa n’abagore b’abanyarwandakazi kuboha uduseke byabafashije kugira icyizere n’icyerekezo cy’iterambere.
Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi arakangurira abikorera gukorera hamwe bagafasha u Rwanda kugabanya ibyo rutumiza hanze kuko bituma rusesagura amafaranga.
Bamwe mu bakoze mu mirimo yo kubaka ibiro by’akagari k’Akaboti mu murenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara barasaba kwishyurwa.
Ikigo cy’igihugu cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyashyizeho ibiciro bishya by’amazi n’amashanyarazi akoreshwa mu bice by’icyaro.
Umuhire Catherine w’i Musanze, wahanze umurimo wo gukora ibyuma bya “Bende feri” avuga ko umaze ku mugeza ku mitungo ya miliyoni 3RWf.
Abatuye akagari k’Akaboti,umurenge wa Kansi mu karere ka Gisagara biyujurije ibiro by’akagari bya miliyoni 23, bafatanyije n’ubuyobozi.
Akarere ka Gasabo kagiye kubaka umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 1441 yiganjemo abari batuye mu manegeka hagamijwe kurengera ubuzima bwabo.
Abanyeshuri 32 bigishijwe mu buryo bushya umwuga w’ubwubatsi mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East),bitezweho umusaruro mwiza.
Bamwe mu rubyiruko rudafite akazi rwo mu Karere ka Musanze rwashyiriweho na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ikigo kiruhuza n’abagatanga.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru butangaza ko bagiye kongera ibikorwa bizajya bituma abitabira umuhango wo “Kwita Izina” abana b’ingagi barushaho kuhasiga amafaranga.