Uwasigajwe inyuma n’amateka ngo asanga bagenzi be badakwiye gutegera Leta amaboko
Mugorewishyaka Latifa wo mu cyiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka ngo asanga bagenzi be badakwiye gukomeza gutegera Leta amaboko ku byo bakeneye byose, kuko yamaze kubona ko bishoboka ko na bo bakora bakiteza imbere ubwabo.
Abivuze mu gihe bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka badasiba gutura ubuyobozi ibibazo bya hato na hato, kabone n’ubwo haba hari ubufasha bwihariye Leta yabashyiriyeho ngo batere imbere.
Urugero ni nk’abatujwe mu mudugudu wa Kiyovu wo mukagari ka Musumba mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza bavuga ko babayeho nabi bitewe n’uko batagira aho bahinga nk’uko Kabasha Petero abivuga.
Agira ati “Muri uyu mudugudu ukuntu tubayeho ni ugushugurika, nta guhinga nta sambu umuntu afite, nk’ubu ngaburira nk’inda zingahe, njye n’umugore n’abana ubu nta kigenda mbega kurya ni ku ihangi”.
Musabyeyezu Mariya we agira ati “Mbega twese muri rusange turi abakene nta mukire uturimo. Urebye cyane cyane ingorane tugira ni iz’inzara kubera nta hantu tugira duhinga …”.
N’ubwo bataka imibereho mibi batujwe mu mazu yubatswe ku buryo bugezweho kandi arimo amashanyarazi bubakiwe na Leta, bose bakaba barayatujwemo yuzuye ku buryo nta n’umwe muri bo washyizeho uruhare rwe. Nyamara n’ubwo bashyiriwe amashanyarazi mu mazu ya bo bacana ubutadoba kubera ko bananiwe kwishyura amafaranga y’ifatabuguzi kugira ngo EWSA ikomeze kubacanira.
Ibi bitandukanye n’ibya Mugorewishyaka na we wasigajwe inyuma n’amateka wabashije kwiyubakira inzu akayuzuza kandi Leta yaramuhaye amabati yonyine, ari na ho ahera avuga ko amaganya n’ibibazo bagenzi be bo mu mudugudu wa Kiyovu bahora batura ubuyobozi bidakwiye kubaho, akavuga ko Leta yabahaye umusingi na bo bakwiye guhaguruka bagakora bakiteza imbere, aho guhora bayitegeye amaboko no kuyitura ibibazo bya bo byose.
Ati “Icyo nabifuriza bagenzi banjye [basigajwe inyuma n’amateka] ni uko bava ku kintu cyo kugendera kuri Leta kuko nta kintu itadukoreye.
Nk’ubu naguha urugero, ni amabati yonyine leta yampaye. Bamaze kumpa ayo mabati abantu baravugaga bati ntazayubaka ariko nakomeje kuzamukira ku gafanyo k’ingoboka inzu ndayubaka, ubu namenesheje umucanga ku giti cyanjye”.
Akomeza agira ati “Naguze inzugi nshyiramo amadirishya inzu yanjye yose irakinze, icyo irindiriye ni ukuyishyiramo sima hasi [pavoma] kandi navuze ko nzayishyiriraho ntagombye kureba kuri leta. [Leta] nzajya nyitabaza ahandusha imbaraga. Ni ukuvuga kuri ayo mashuri wenda nk’izo kaminuza sindagira ubushobozi bwo kuzishyura”.
Uretse kuba Mugorewishyaka yarabashije kwiyubakira inzu abamo we n’umuryango we, anafite umwana mukuru wiga muri kaminuza na barumuna be biga mu mashuri yisumbuye. N’ubwo leta imufasha mu kwishyurira amafaranga y’ishuri uwo wiga muri kaminuza, na we ngo ashyiraho uruhare rwe kugira ngo uwo mwana we na barumuna be bige neza, ibyo bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko batabonera ubushobozi.
Ati “Mfite umwana uri muri kaminuza yiga hariya kuri ULK. Ariko ni ukuvuga ngo kuva yatangira muri segonderi [mu mashuri yisumbuye] mfatanya na leta biturutse ku kumenya gucunga ya mafaranga nakuraga mu bibumbano byanjye ku buryo nk’uwo mwana nshobora kumwohereza amafaranga akishyura inzu acumbikamo, nkagura ibiryo nkajya hariya ku modoka ya ‘egisipuresi’ nkandikisha, ibiryo bigasanga umwana i Kigali”.
Mugorewishyaka avuga ko yamaze gusobanurirwa ko hari ikigega cyitwa BDF gitangira ingwate abantu bagahabwa inguzanyo, akavuga ko afite intego yo kuzakorana n’icyo kigega agahabwa amafaranga yamufasha kwiteza imbere.
Avuga ko ikimuraje inshinga ari ukugira ngo abana be bose bazige batazabaho nk’uko yabayeho, ariko ngo n’agira amahirwe icyo kigega kikamwishingira agahabwa inguzanyo na we azaruhura leta ku bufasha ubwo ari bwo bwose imugenera we n’umuryango we ahasigaye na we yirwaneho.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
amaboko ya buri munyarwanda agomba kumufasha kwiteza imbere bityo nuwamufasha akagira aho ahera
babwire rwose kuko hari iighe nukuri ukorera umuntu wageraho ukagira ngo hari uruhare wabigizemo mukuza kwe kw’isi, leta rwose ntacyo idakorera abanyarwanda muri rusange kandi hora ihangayikijwe ni ugutera imbere kwabo ndetse ni ukwaburi munu kugiti cye, ariko natwe hari aho tugera ukagirango ntanshingano dufite twe kugiti cyacu
Mugihe abanyarwanda bose twahawe amahirwe angana ntawukwiye kwitwaza ko yananiwe kwiteza imbere cg agashakira amaramuko kuri leta, abasigajwe inyuma n’amateka bakwiye gukora ndetse cyane kandi bakumva ko bazatera imbere mugihe babishyizemo imbaraga.