Uko iterambere ry’imihanda ryagize uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda
Tariki 13 Gashyantare 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yarimo asobanurira abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi uko ubukungu bw’Igihugu buhagaze, by’umwihariko uko ubukungu bwongeye kuzamuka nyuma y’icyorezo cya Covid-19, yavuze ko mu by’ingenzi birimo gufasha ubukungu kongera kuzamuka, ari ugukomeza guteza imbere ibikorwa remezo by’imihanda.
Mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere, imihanda yubakwaga mu gihe cyashize, wasangaga ari imihanda igana ku kibuga cy’indege cyangwa se igana ku cyambu, ariko nta mihanda ihari ihuza ibice by’Igihugu bitandukanye.
Ubuyobozi buriho mu Rwanda gahunda yo kubaka imihanda ihuza ibice byo hirya no hino mu Gihugu bwayigize iy’ibanze, harimo kubaka imihanda minini ya kaburimbo, no gutunganya imihanda y’ibitaka ku buryo igira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu.
Ubu abahinzi bo mu bice bitandukanye by’Igihugu basigaye boroherwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko. Ni kimwe n’inganda n’ubucuruzi butandukanye, na byo byifashisha cyane imihanda ikomeje kwagurwa. Kuva mu Ntara y’Amajyaruguru ugana mu Ntara y’Iburasirazuba hari umuhanda w’ibirometero 124 warangije kubakwa ukaba uhuza Base, Rukomo na Nyagatare.
Uwo muhanda kandi unyura mu gice cy’imisozi yo mu Ntara y’Amajyaruguru cyiganjemo ubukerarugendo. Aka gace kandi kanafatwa nk’ikigega cy’u Rwanda, iyo mihanda igakoreshwa mu kugemura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi harimo namata, icyayi ndetse n’ingano.
Ni umuhanda unyura mu gace gafite icyo kavuze cyane mu mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ku buryo ukoreshwa n’umubare munini w’abasura ibice bitandukanye byibutsa ayo mateka, nko ku Mulindi n’ahandi.
Undi muhanda ugiye kuzura ni uhuza Uturere twa Ngoma-Bugesera- Nyanza (Ngoma-Ramiro-Gasoro), uwo ukazajya ukoreshwa n’imodoka zituruka ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania mu Ntara y’Iburasirazuba, zigana mu bindi bice by’Igihugu bidasabye ko zibanza kunyura muri Kigali. Umupaka wa Rusumo ni wo munini unyuzwaho ibicuruzwa bituruka muri Tanzania. Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ubwikorezi (RTDA), bwatangaje ko uwo muhanda ushobora kuzura bitarenze muri Nyakanga 2024.
Undi muhanda uri mu mihanda mishya yubatswe mu gihe cya vuba, ukaba ari na wo muremure kurusha indi, ni umuhanda wa Kilometero 197 uzenguruka ku Kiyaga cya Kivu, ukaba usigaje Kilometero umunani gusa ngo urangize kubakwa.
Hari kandi umuhanda wa Huye – Kibeho na wo uzangira kubakwa neza muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024. Kibeho ubu yabaye hamwe mu hantu hasurwa n’abemera, nyuma y’uko abanyeshuri batatu bigaga aho i Kibeho bavuze ko babonekewe n’umubyeyi Bikiramariya mu myaka ya 1980.
Mu mijyi ya Nyagatare, Kayonza, Gatsibo, Kirehe, na ho hagiye hubakwa imihanda ihuza iyo mijyi n’ibindi bice by’Igihugu.
Hari kandi imihanda 450 ifatwa nk’imigenderano (feeder roads) yagiye yubakwa hagamijwe koroshya ibikorwa byo gutwara umusaruro uva mu mirima ujyanwa ku masoko, kandi iyo mihanda hari gahunda yo gukomeza kuyongera ku buryo ishyirwa hirya no hino mu gihugu hose. Mu myaka itanu gusa, umubare w’iyo mihanda y’imigenderano wavuye ku 2.500 ugera ku 3.700.
Umuyobozi mukuru wa RTDA Imena Munyampenda, yagize ati, “Ubu turateganya kubaka imihanda y’imigenderano mu bice birimo inganda z’icyayi n’ikawa muri Nyaruguru, Rugabano, Gisovu na Pfunda hagamijwe kongera umusaruro”.
Hari kandi umuhanda uva Kibilizi ugana ku Kanyaru, uzatuma abantu benshi bahindura uko bafataga ako gace, nk’agace k’icyaro gikabije. Umuhanda uzahuza Bugesera na Gasoro unyuze i Kibirizi muri Nyanza, ugana ku mupaka w’u Burundi. Biteganyijwe ko uzatwara amafaranga abarirwa muri Miliyoni 80 z’Amadolari. Uzahura n’umuhanda uhuza uduce twa Nyagisozi na Remera muri Nyaruguru, ukomeza ugana ku mupaka w’u Burundi.
Hari kandi n’umuhanda uzatwara Miliyoni 72 z’Amadolari uhuza Kinigi, Kabatwa, Kabuhanga, Busasamana ukagera ku mupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), na wo uzafasha agace k’ubuhinzi keza cyane ko mu Birunga, uva mu Majyaruguru ugana mu Ntara y’Iburengerazuba, agace na ko gafite ahantu henshi nyaburanga hakunze gusurwa.
Imena yakomeje agira ati “Ni umuhanda w’ingenzi cyane mu bukerarugendo. Ni urugero, umukerarugendo azaba ashobora gusura Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Burasirazuba, hanyuma agakomereza mu muhanda wa Nyagatare-Base-Butaro-Kidaho kugira ngo agere muri Pariki y’Ibirunga ya Musanze. Nyuma yaho azaba ashobora no gukomeza umuhanda wa Kinigi-Rubavu akajya gusura ikiyaga cya Kivu”.
Ikigo cya RTDA, kivuga ko hari indi mihanda igera kuri cumi n’ine igiye kubakwa harimo unyura ku Kiyaga cya Muhazi, hakazabanza kubakwa igice cya Cyamutara - Gatsibo - Kiramuruzi, nyuma hakurikireho uva Kajevuba ugera mu Kabuga ka Musha, hakurikireho uva Kanyange ugera kuri Sematunguru, nyuma hakurikireho uva i Kayonza ugana i Gatsibo.
Kubera kuzamuka k’ubukungu no kwiyongera kw’abaturage, imodoka mu Mujyi wa Kigali na zo zariyongereye bidasanzwe, ubu hakaba hariho gahunda zo gukomeza kwagura imihanda muri Kigali, harimo no kubaka imihanda inyura hejuru y’indi, kuko byagaragaye ko uwubatswe Kicukiro Centre wafashije cyane. Agace gatahiwe ni Giporoso-Masaka-Kabuga kuko na ho hahora umuvundo w’imodoka.
Imena yagize ati “Na ho tuzashaka uko dutandukanya imihanda, byaba gushyiraho unyura hejuru cyangwa se unyura munsi. Turateganya kubitangira muri Kamena. Ni ibikorwa bizatwara hafi Miliyoni 90 z’Amadolari”.
Intego y’uko kwagura imihanda muri Kagali ni ukugabanya umuvundo kuko imodoka zikomeza kwiyongera. Hari kandi imihanda isohoka muri Kigali iteganyijwe harimo uwa Nyabugogo-Ruyenzi-Muhanga.
Imena avuga ko hari gahunda yo kubanza umuhanda ushobora kugendamo imodoka enye ziteganye ni ukuvuga ufite ibice bibiri, kimwe kinyuramo imodoka ebyiri, uwo ukazava Nyabugogo (ku Mashyirahamwe) ugana kuri Ruliba, hanyuma ukanyura ku Ruyenzi ukomeza muri Kamonyi.
Kuri uwo muhanda, hari undi na wo unyuramo imodoka enye icyarimwe (four lanes) uzubakwa uturuka muri Kivumu mu mujyi wa Muhanga nk’umwe mu mijyi yunganira Kigali. Undi uzagenda ugere ku bitaro bya Kabgayi na byo biri mu mujyi wa Muhanga.
Mu bindi Guverinoma y’u Rwanda yakoze mu bijyanye n’ubwikorezi nyuma y’Icyorezo cya COVID-19, harimo kongera umubare wa za bisi ziva kuri 332 mu 2021 zigera kuri 500 mu mujyi wa Kigali honyine.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, icyo gihe yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma yaguze izo bisi, inorohereza abikorera kuzibona binyuze mu mabanki. Hatumijwe bisi 200, ijana muri zo, zatangiye gukora, irindi jana rizaba ryaje mu kwezi kumwe”.
Minisitiri w’Intebe yongeyeho ko mu bihe bya vuba, hari izindi bisi 104 zizatumizwa.
Ni inkuru yashyizwe mu Kinyarwanda, yanditswe mu Cyongereza na Jean de la Croix Tabaro kuri KT Press.
Ohereza igitekerezo
|