Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 6.8% muri 2026

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero kiringaniye cya 6.8% muri 2026, bitewe n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati ku biciro by’ibicuruzwa.

Minisitiri Murangwa yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026, ubwo yagezaga imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari 2026-2027 ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi.

Icyakora Minisitiri Murangwa yavuze ko nubwo bimeze gutyo, biteganyijwe ko ubukungu bw’Igihugu buzagenda buzamuka mu myaka iri imbere.

Yagize ati “Iri zamuka ry’ubukungu rya 6.8% riraterwa n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati ku biciro by’ibicuruzwa, ku bucuruzi, ubwikorezi, ubukerarugendo n’ihererekanya ry’imari hagati y’ibihugu. Icyakora turateganya ko buzakomeza kuzamuka ku gipimo cya 7.2% mu mwaka wa 2027 no ku gipimo cya 7% mu gihe giciriritse”.

Yunzemo ati “Umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 3.7% mu mwaka wa 2026, 4.8% mu mwaka wa 2027 no ku gipimo cya 5.3% mu 2028. Umusaruro w’urwego rw’inganda biteganyijwe ko uzazamuka ku gipimo cya 11.5% mu mwaka wa 2026, 11.1% mu mwaka wa 2027 ndetse no ku gipimo cya 8.3% mu mwaka wa 2028. Umusaruro w’urwego rwa serivisi uzazamuka ku gipimo cya 6.1% mu mwaka wa 2026, uzazamuka kandi kuri 6.5% mu 2027 no ku gipimo cya 7% muri 2028”.

Impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro ku masoko yari iteganyijwe kuzamuka ku gipimo kiri hejuru ya 8% mu gihembwe cya mbere cya 2026, ikazasubira ku bipimo fatizo bya Banki Nkuru y’Igihugu bibarirwa hagati ya 2% na 8% mu gihe giciriritse, mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa n’ibiribwa ku Isi biteganyijwe kuzaba byasubiye ku murongo.

Mu mwaka wa 2026, icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga, giteganyijwe kwiyongera kikagera ku gipimo cya 34.5%, bitewe ahanini n’ubwiyongere bw’ibitumizwa mu mahanga, byifashishwa mu mishinga minini yo mu rwego rw’uwubatsi.

Icyo cyuho ariko giteganyijwe kugabanuka kikagera ku gipimo cya 8% mu mwaka wa 2027.

Minisitiri Murangwa yagarutse kandi ku byitaweho mu gutegura iyi mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari 2026-2027.

Ati “Hitawe ku ngaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati no kuri politiki yo kwinziza amafaranga no kuyakoresha, harimo gukomeza gushyigikira iterambere n’imikorere ya RwandAir. Hari kandi gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuhinzi hitabwa cyane ku nyongeramusaruro no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere”.

Nyuma y’iyi mbanzirizamushinga, ingengo y’imari izagezwa ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi mu kwezi gutaha kwa Kamena.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka