Imishinga 10 itegerejwe muri 2020

Mu myaka itatu cyangwa ine ishize, u Rwanda rwagiye rugaragaza imishinga minini, umwaka ku wundi.Imwe muri yo yagiye igaragara mu gihe cyo gushyirwa mu bikorwa, ndetse ikagaragaza igihe kirekire izarangirira.

Umushinga wo kubyaza nyiramugengeri amasahanyarazi, uri muri Gisagara
Umushinga wo kubyaza nyiramugengeri amasahanyarazi, uri muri Gisagara

Indi mishanga yagiye ishyirwa mu bikorwa ikarangira. Twinjiye muri 2020.Kigali Today irareba kuri imwe muri iyo mishanga yitezwe muri uyu mwaka, bitewe n’uko igihe ntarengwa cyo kuyirangiza ari mbere y’uko 2020 irangira.

Ntabwo amashanyarazi azongera kubura muri 2020

Byari bimaze kuba nk’akamenyero ko igihe cyose imvura iguye, haba muri Kigali cyangwa mu zindi ntara, abaturage bitega ko umuriro ugenda.

Mu bice bimwe na bimwe, umuriro ushobora no kugenda ukamara isaha cyangwa irenga. Iyo bigenze bityo, hari bamwe bihutira kwandika ku mbuga nkoranyambaga, bitotombera Sosiyete Nyarwanda ishinzwe ingufu (REG), bakayishinja gukuraho umuriro nkana mu gihe imvura iguye, yirinda ko hagira ibikorwa remezo byayo byangirika.

Mu Ukwakira 2018, Kigali Today yabajije Ron Weiss, Umuyobozi Mukuru wa REG, impamvu yaba itera ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi.

Weiss, wagiye kuri uyu mwanya muri Gicurasi 2017, yemeye ko hari ikibazo cy’ibura ry’umuriro cyane cyane iyo imvura iguye, ariko iki kibazo agishyira ku kuvugurura imiyoboro ishaje isanzwe igeza amashanyarazi ku baturage.

Icyo gihe muri 2018, ubwo REG yasinyanaga amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 269 z’amadolari ya Amerika na Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD), yavuze ko hari gutegurwa uburyo ibura ry’amashanyarazi ryarangira burundu.

Ron Weiss, Umuyobozi Mukuru wa REG
Ron Weiss, Umuyobozi Mukuru wa REG

Yagize ati “Ni byo, hari ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi cyane cyane ku miyoboro yacu itwara amashanyarazi igirwaho ingaruka n’amazi. Ariko ibi biri gukorwaho, kandi iki kibazo ntikizongera kugaragara mu myaka ibiri uhereye none”.

Megawatts 80 z’amashanyarazi ya nyiramugengeri muri Gisagara

Muri Mutarama 2016, urwego rw’ingufu mu Rwanda rwasinye amasezerano yo kubona amashanyarazi na ‘Hakan Madencilik Ve Elektrik Uretim San. TIC. A.S’, yari agamije kubaka, gutera inkunga, gucunga, gukoresha no gutanga megawatts 80 z’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu gihe cyo gusinya ayo masezerano, Minisiteri yasohoye itangazo ryavugaga ko kuva icyo gihe, imirimo yo kubaka yahise itangira, ko ndetse izaba yarangiye n’umuriro watangiye kugera ku muyoboro mu mpera za Werurwe 2020.

Inyubako z'uruganda rutunganya amashanyarazi muri nyiramugengeri
Inyubako z’uruganda rutunganya amashanyarazi muri nyiramugengeri
Nyiramugengeri izatanga megawatts 80
Nyiramugengeri izatanga megawatts 80

Gucukura Gas Methane Gas

Mu mwaka wa 2019, u Rwanda rwatangiye imirimo yo gucukura gas methane mu kiyaga cya Kivu, mu rwego rwo kugera ku gipimo cy’amashanyarazi cyifuzwa.

Muri 2016, u Rwanda rwabonye megawatts 26 ku muyoboro mugari, muri uyu mushinga ubundi wari wafashwe na bamwe nk’uwanze.

Muri 2018, Taylor Higaniro, Umuyobozi w’ishami ryo gutanga amashanyarazi muri EDCL, yabwiye KT Press ko hari gahunda zarimo zinozwa n’abashoramari babiri, zo gucukura izindi MW 70 mu kiyaga cya Kivu.

Higaniro yavuze ko hari Kompanyi y’Abanyamerika yitwa ‘Symbion’ yasinye amasezerano na Leta, yo gutunganya MW 50. Igihe KT Press yavuganaga na Higaniro kuri telefoni, yavuze ko ibikorwa byo kwimura no kubarura imitungo y’abaturage byari birimo gukorwa, kugira ngo imirimo yo gutangira gucukura itangire.

Yagize ati “Ukurikije amasezerano twasinyanye, imirimo yo gucukura izatangira muri Kanama 2019”.

Yongeyeho ko hari indi kompanyi yitwa ‘Contour Global’ na yo yo muri Amerika, yiteguraga gutunganya megawatts 20.

Imirenge 10 idafite amashanyarazi izayabona bitarenze Kamena 2020

Imirenge 10 yo mu cyaro izabona amashanyarazi muri uyu mwaka
Imirenge 10 yo mu cyaro izabona amashanyarazi muri uyu mwaka

Inama ya 17 y’Umushyikirano yasize abaturage bo mu mirenge y’icyaro cyane bafite akanyamuneza.

Umwe mu myanzuro y’Umushyikirano wa 17, wabaye uwo kugeza amashanyarazi mu mirenge ya Cyabakamyi, Rwaniro, Mugano, Musange, Nkomane, Kibangu, Nyabirasi, Gasange, Mutuntu na Ndego, mbere y’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2020.

Gahunda yo kubegereza ayo mashanyarazi yafashwe mu gihe muri iyi nama, abaturage bagaragaje ko batagerwaho n’amashanyarazi nyamara kandi insinga zinyura hejuru y’aho batuye.

Umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare

Mu Ukwakira 2017, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi, yashyize ifoto kuri Twitter arimo asura ahakorerwa imirimo yo kubaka umuhanda Base-Gicumbi- Rukomo, ureshya n’ibirometero 51.

Icyo gihe, uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ubu akaba asigaye ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko igice cy’uyu muhanda kuva kuri Base kugera Rukomo, kizaba gikoreshwa mbere y’uko umwaka wa 2017 urangira.

Ku kindi gice, yavuze ko Base-Rukomo hazarangira muri Kanama 2019, naho Rukomo-Nyagatare hakazarangira rwagati muri 2021.

Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza

Muri 2017, amakuru meza yageze ku baturage b’Akarere ka Ngoma n’aka Bugesera twombi two mu Ntara y’Iburasirazuba, ndetse n’abatuye Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni mu gihe Banki y’Isi yari imaze gusinya amasezerano yo gutera inkunga ikorwa ry’umuhanda uhuza utu turere, ureshya n’ibirometero 130.

Mu guteganya, abayobozi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo bavuze ko imirimo yo gukora igice cya Kibugabuga-Shinga-Gasoro cyagombaga gutangira muri Kanama 2019, mu gihe igice cya Ngoma-Ramiro cyo kigomba gutangira muri uyu mwaka wa 2020.

Umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera

Tariki ya 1 Ugushyingo 2019, Kigali Today yasuye imirimo y’ikorwa ry’umuhanda Sonatubes-Gahanga, ukagera ku iteme rya Akagera.

Abayobozi bari ahakorerwa iyi mirimo babwiye abanyamakuru ko imirimo yo kwagura uyu muhanda uzanahuzwa n’ikibuga cy’indege cy’i Bugesera biteganyijwe ko izarangira muri Mata uyu mwaka wa 2020.

Umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera
Umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera

Uyu muhanda uzaba ugizwe n’ibice bine by’umuhanda bifite ibyerekezo bibiri, ukazaba ugabanyijwemo kabiri n’agace gatatswe n’imikindo n’ibindi byiza nyaburanga.

Kwagura uyu muhanda Sonatube-Gahanga-Akagera, bizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 48.

Kuvugurura ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Imirimo yo kubaka no kuvugurura ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, iri kubakwa ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi, biteganyijwe ko izarangira muri Kamena uyu mwaka wa 2020, mbere gato y’uko Abanyarwanda bizihiza ku nshuro ya 26 umunsi wo kwibohora.

One Web Satellite

Ku isaha ya saa tanu n’iminota 37 muri Gashyantare 2019, Abanyarwanda n’abatuye isi muri rusange biboneye imbona nkubone u Rwanda na Kompanyi y’itumanaho ‘One Web’ bohereza icyogajuru cya mbere mu kirere, kizajya gitanga interineti mu mashuri yo mu cyaro mu Rwanda.

Icyo cyogajuru cyiswe ‘Icyerekezo’ ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwiyemeje kubaka ubushobozi, no kubaka ejo hazaza harangwa n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Kuvugurura Sitade Amahoro

Hari umushinga wo kuvugurura Sitade Amahoro yubatse mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, agace yubatsemo kakazahinduka ’Kigali Spots City’.

Muri 2018, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko hari gahunda yo kuvugurura iyi sitade, mu gihe kitarenze umwaka.

Ubu imirimo irakomeje, nyuma yo kubaka Kigali Arena, hakazakurikiraho n’ibindi bikorwaremezo by’imikino n’imyidagaduro, biteganyijwe muri ako gace.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ndi umuturage wo mukarere ka Gakenke umurenge wa Rusasa dufite umuhanda witwa HIMO wangiritse cyane Kandi wahoze Ari umuhanda ukomeye ndetse unyuramo imodoka zitandukanye ariko ubu nigare ntiryanyuramo ikibabaje nuko uri guhingwa nabaturage twagererageje kubimenyesha ubuyobozi butandukanye bwa karere ka Gakenke ariko ntacyo bwawukoze uwo muhanda uhuza umurenge wa Rusasa, cyabingo busengo ndetse nakarere ka Musanze turabasaba ko mwadukorera ubuvugizi uwo muhanda bakawukora kuko uzorosha ubuhahirane hagati yakarere ka Gakenke na Nyabihu na Musanze . Murakoze

Amon Munyengoga yanditse ku itariki ya: 24-05-2023  →  Musubize

RGB yakabaye ifasha amadini mukubabonera inkunga yo gufasha abaturage bayo.
Gufasha abana babakobwa baterwa amada bakiri bato,gufasha abana babo bakobwa kwiga ndetse n’abo bagasubizwa mu mashuri, hamwe no kubashakira mutuel.Nibagere mubyaro birerebe ibibazo byugarije amadini n’amatorero.

Byumvenawe yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Igihugu cyacu kirakataje mu iterambere ariko Hari abayobozi bamwe badindiza iterambere bibwira ko Hari uwo bahima nyamara barahima abo bayobora!
None se nyakubahwa muyobozi ruriya rusengero wabujije kuzamurwa rukaba runyagiwe imyaka irindwi ugira ngo Imana ntizakubaza impamvu usenya
inzu yayo? Erega ririya ryari iterambere ry’abaturage bawe. Ese ugira ngo abo musengana nibo bawe gusa? Sibyo,abanyarwanda Bose ni abaturage bawe.

Byumvenawe yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Abayobozi mukwiye kwibuka ko umuhanda wa Mageragere wangiritse ukaba ukeneye kaburimbo kandi mwawemeye kuva kera.

bnbb yanditse ku itariki ya: 22-01-2020  →  Musubize

Mu mihigo y’akarere ka Rwamagana bihutire gukora umuhanda Karangara-Ruhunda-Kavumu kuko ni nyabagendwa cyane.Buri munsi unyurwamo n’imodokari zirenga 40 na Moto zirenga 80. Nonese Aho hantu murumva Atari nyabagendwa?
Hari n’ibikorwa remezo bitandukanye birimo ibigo by’amashuri 6, ivuriro, insengero 14.Hari n’isoko rirema kabiri mu cyumweru.
Murakoze.

Byumvenawe yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

base-kirambo-kidaho yarabuze kabisa umushinga wavuzwe muri 2000

aimw yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize

YEMWE, NDABARAMUKIJE. NONE SE MUTUMENYERE IBY’ UMUHANDA RP-MIDUHA-MAGERAGERE, UZAKORWA CG NINZOZI?

alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2020  →  Musubize

ikibuga kindege cya Bugesera harya cyo cyari giteganijwe kurangira ryari?

uwo muhanda ngoma Bugesera nyanza wo ugezehe?
iyo mutwereka amafoto yaho ugeze

rwesimitana yanditse ku itariki ya: 7-01-2020  →  Musubize

Implementation of the set ambitious vision 2050. Forward moving no backwards.
Government people and the reserve is the same. God and My Country.

TM yanditse ku itariki ya: 7-01-2020  →  Musubize

Abayobozi b’uturere nibafashe abanyamadini bafite ubushake bwo kubaka ibigo by’amashuri. Bayobozi mumenye ko igihugu kitagira Aho kigera kidafite kubaha Imana! Nibafashe mwere kubima amatwi namwe Imana ikazabima ayayo!

Byumvenawe yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka