Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera yatangiye
Hatangiye imirimo y’ibanze yo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kuburyo igice cya mbere kizuzura mu mpera za 2018.
![Imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera yatangiranye no gusiza aho kizubakwa Imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera yatangiranye no gusiza aho kizubakwa](IMG/jpg/imirimo_yo_kubaka_ikibuga_cy_indege_cya_bugesera_yatangiranye_no_gusiza_aho_kizubakwa.jpg)
Tariki ya 20 Ukwakira 2016 nibwo ikompanyi ikomoka mu gihugu cya Portugal yitwa Mota-Engil Africa (Mota-Engil Engenharia e Construcao Airport (BIA) yatangiye kugeza bimwe mu bikoresho izifashisha.
Iyo ugeze ahazubakwa icyo kibuga cy’indege ubona hari ibimashini binini biri gusiza n’izindi modoka nini zitwara ibitaka.
Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera itangiye hari bamwe mu bari bahatuye batarabona ingurane.
Kobucyeye Frank, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire akaba anashinzwe ibikorwa byo kwimura abo baturage, avuga ko abasigaye hari ibyo bakibasaba gukosora.
Agira ati “Abaturage bagera kuri 99% by’abari bafite imitungo ahazubakwa ikibuga babonye ingurane zabo. Ubu harabarurwa imitungo 77 itarishyurwa ariko ntabwo bituruka kuri Leta.
Ahubwo biraturuka ku baturage ku buryo uku kwezi kwa 10 kuzashira nabo bishyuwe kuko ibyo basabaga byose barabikosoye.”
![Igishushanyo mbonera cy'ikibuga cy'indege cya Bugesera Igishushanyo mbonera cy'ikibuga cy'indege cya Bugesera](IMG/jpg/igishushanyo_mbonera_cy_ikibuga_cy_indege_cya_bugesera.jpg)
Akomeza avuga ko bamwe muri bo usanga barujuje impapuro nabi, abandi ugasanga nta konti za banki bagira cyangwa se barajujuje nabi maze amafaranga akayoba. Abandi bo ugasanga nta byemezo by’umutungo wabo bagiraga.
Ahateganyijwe kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera haracyatuye abaturage bagera ku munani bari mubatarishyurwa.
Gasirabo Gaspard, umunyamabanaga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, umwe mu mirenge izubakwamo icyo kibuga, avuga ko bahereye ahadatuye abo baturage. Nyuma yo kubaha ingurane nabo bazimuka, hasizwe.
![Imirimo yatangiye ngo ni igice cya mbere cyo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera Imirimo yatangiye ngo ni igice cya mbere cyo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera](IMG/jpg/imirimo_yatangiye_ngo_ni_igice_cya_mbere_cyo_kubaka_ikibuga_cy_indege_cya_bugesera.jpg)
Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizubakwa ku butaka bungana na 25,6Km2. Igice cya mbere cyatangiye kubakwa kizarangira gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 1.7 ku mwaka.
Imirimo yatangiye gukorwa izatwara miliyoni 418 z’Amadolari y’Amerika, arenga miliyari 334RWf.
Ikibuga cyose kizatwara asaga miliyoni 800 z’Amadorali y’Amerika, arenga miliyari 640RWf.
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiz urwAnda ruri gutera imbere buri munsi ibi bitwereka ko munyaka irimbere tuzaba dufite itera mere ridasanzwe
Nibyiza cyane kuba buvesera yacu Iri Gutera imbere
NDASHIMIRA UMUKURU WIGIHUGU UBASHAKUTUGEZAHO ITERAMBERE NONE KUKIBUGA ABAMASO BAZATANGIRARYARI MURAKOZE
Ikyambere ndashimiri imana yuko amahoro akomeje iwachu niterambere likaba ligenda neza gewe nasabaga akazi nkafasha abandi kubaka igihugu cyachu ubundi Zanzibar tumaze kubaka ikibuga kindege ntwara biriya bimashine bili mumafoto kandi mubimfashemo imana ibahe umugisha
Morning morning, mbere nambere tubanje gushimira reta y’urwanda muri rusange.natwe nkabaturage bakagali ka murama mudugudu gataraga twari dukeneye akazi dore ko tunahaturiye?(mbonereho no kudepoza nshaka akazi kogukora jardin kukibuga murakoze.)
ngatwe.urubyiruko,rwumurenge,wajuru,tukabaduturiye,hafiyikibuga,kanditukaba,dufite.amaboko,yogukorera,igihugu,tukabadusa,akazikamaboko
turashira ibyizamutuge boyozibeza,nonemutugejejeho,ikibugakindege umurenge wajuru
NATWE NK’ABATURAGE B’UMURENGE WA MWOGO UHANA IMBIBI N’IKIBUGA CY’INDEGE AHITWA GATWE, TURASABA KO MWATWIBUKA KU MIRIMO Y’ABAFUNDI DORE KO DUSHOBOYE.
TUBONEYEHO GUSHIMIRA H.E PAUL KAGAME UTUZANIYE ITERAMBERE RY’IKIRENGA MU BUGESERA N’IGIHUGU MURI RUSANGE,
AHUBWO MUZADUFASHE UMURENGE WA MWOGO UBONE UMUHANDA UWUHUZA N’UMURENGE WA GAHANGA KICUKIRO KUGIRA NGO KUGERA KUKIBUGA BYOROHERE ABANYA KIGALI.
MURAKOZE
MANIRAGABA J PIERRE NA NCAMIHIGO SAMUEL
CONTACTS:
0788529879 JP
0784257302 SAM
UMURENGE WA MWOGO.
Ndashima Buriwese ujyira uruhare muricyo gikorwa , Kuko njyewe ndahatuye ndabyibonera! Ndemezako tuzabonamo akazi maze ubushomeri mukagari ka Nyabagendwa bugacika burundu kuko nihanini cyane ndahazi ! nkanjye ndemezako nzabonamo akazi kogutwara imodoka kuko pfite ibyangombwa bindanga urumva nihatari murakoze mwese!
nibyiza ko ibyo Président Paul KAGAME yasezeranije abanyarwanda bigenda bishyirwa mu bikorwa.
Ni byiza ko igihugu kigira aeroport igendanye n’igihe tugezemo. Ndabona isa nkaho ari nini (ubutaka bwa 25 km2!); nizere ko itazatwara amafrw. menshi cyane ku buryo byatera ibindi bibazo!
Abaturage babarizwa kunkengero zikibuga Kigali International Airport ubu twakwiruhutsa???????????????
Ikibuga gishya hari impinduka mumyubakire nimiturire muri Kigali Master Plan bizazana????? Zone ya P1 yatuvukije uburenganzira.