Ibikorwa by’ubukorikori byinjirije impunzi hafi Miliyoni 50 Frw

Ibikorwa by’ubukorikori bitandukanye mu mwaka ushize (2025) byinjirije impunzi zicumbikiwe mu Rwanda amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri Miliyoni 50 Frw.

Ni amafaranga babonye binyuze mu bikorwa byabo bitandukanye byo kuboha imitako irimo uduseke n’udukapu, bigashakirwa isoko mu bihugu by’amahanga birimo na Amerika.

Binyuze muri gahunda y’Igihugu n’abafatanyabikorwa bayo, yo kwinjiza impunzi mu buzima bw’Igihugu no kuzifasha kwigira (Economic Inclusion Program for Refugees), impunzi zicumbikiwe mu Rwanda, zatangiye gufashwa mu mishinga itandukanye hagamijwe kugira ngo zishakemo ibisubizo, ubuzima bwazo burusheho kugenda neza.

Koperative Igisubizo iboha imitako, igizwe n’abanyamuryango 62, ikaba ihuriwemo n’impunzi zo mu nkambi ya Kigeme n’Abanyarwanda bayituriye, yabonye umusaruro w’amafaranga Miliyoni 4Frw mu mwaka ushize, bayakesha gucuruza imitako bohereza mu mahanga.

Abanyamuryango bayo bavuga ko uretse kuba kubahuriza hamwe n’Abanyarwanda baturiye inkambi byanatumye bava mu bwigunge, ariko byanabafashije kubona amafaranga abafasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, kuko mu mitako baboha harimo iyo bagurisha ibihumbi bitatu, birindwi no kugera ku bihumbi 20, bagakuramo umusanzu wa koperative ungana na 1/10, bakanazigamira.

Jacqueline Kazungu ni impunzi icumbikiwe mu nkambi ya Kigeme. Avuga ko afite ubumuga bwatumaga ahora mu rugo yigunze adashobora guhura n’abandi.

Ati “Ariko ubu ngubu mfatanya n’abandi badafite ubumuga, icyo bakora nanjye ni cyo nkora. Iyo naboshye mbona uko mbasha kugura amavuta y’abana, twaba twabonye isoko nkabagurira inkweto, mu gihe ntari nshoboye no gukorera igiceri cy’icumi, ariko iby’ingenzi ni uko nsigaye nibona muri bagenzi banjye kuko turabana bikampesha agaciro.”

Charlotte Mukantabana wo mu Kagari ka Kigeme, ni umwe mu banyamuryango baturiye inkambi. Avuga ko kwibumbira hamwe byamufashije kunguka amasomo ajyanye n’ubucuruzi, bimufasha kwiteza imbere.

Ati “Nabashije kugura amatungo mato ndorora, nubwo mu rugo nari nsanzwe norora, ariko nashoboye kugura ingurube ebyiri, ngira n’inkoko, uyu munsi ntabwo nagira ikibazo cyo gukenera guha umwana igi ngo ndibure. Iryo n’iterambere nabashije kugeraho mfatanyije na benedata bo mu nkambi tubana.”

Umuyobozi wa Koperative Igisubizo, Peninnah Nyirankuri ni umubyeyi w’abana umunani, akaba ari impunzi imaze imyaka irenga 10 mu nkambi ya Kigeme. Avuga ko amafaranga bacuruje bayatahana bakagabana, bagasigamo umusanzu wa 500 kuri buri muntu hamwe na 1/10 abafasha kugura ibikoresho.

Ati “Byadukuye mu bwigunge, twari abagore birirwa mu rugo mu maganya, turi abagore badafite agaciro, biduha n’umubano kuko twaje guhuzwa n’abo hanze bituremamo ubushuti, tuba bamwe, twisanga twese turi hamwe. Igihugu cy’u Rwanda turagishimira cyane kuko ntabwo cyaduheje nk’impunzi kubera ko badufashe nk’abana b’Igihugu, ndetse no mu gihugu cyatubyaye twavuyemo nta mutekano dufite baduhiga, batwanga urunuka, ariko twagize agaciro kandi aho turi, turi impunzi.”

Yves Nshimiyimana ni umukozi ushinzwe amahugurwa mu muryango Indego Africa, ari na bo bahugura impunzi bakanazifasha gushakira imitako yazo isoko hanze y’Igihugu. Avuga ko 99% by’imitako impunzi zikora yoherezwa muri Amerika.

Ati “Tujyanisha ubumenyi bwo kuboha no kubaha andi mahugurwa y’ibanze yo kumenya gukora no kwihangira imirimo cyane cyane imicungire ya Koperative, kubera ko bigaraga ko iyo ifashijwe mu bumenyi no mu buryo bw’amafaranga, rwaba urwego rwafasha umwari n’umutegarugori kwiteza imbere.”

Muri rusange Koperative zikora ibikorwa by’ubukorikori mu nkambi, ni eshanu, zirimo ebyiri zo mu nkambi ya Kigeme, hamwe n’izindi zo mu ya Mahama, umwaka ushize (2025), zose hamwe zikaba zarinjije amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri Miliyoni 50Frw, arimo miliyoni zirenga 6Frw zinjijwe n’izo mu nkambi ya Kigeme hamwe n’andi arenga miliyoni 42.2Frw yinjijwe n’izikorera i Mahama.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2026, zose hamwe zizinjiza arenga miliyoni 100Frw, arimo 20.5Frw azinjizwa na koperative ebyiri zo mu nkambi ya Kigeme hamwe na 88.5Frw, azinjizwa n’izikorera mu nkambi ya Mahama.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka