Burera : Kubaka Isoko ryambukiranya imipaka bigeze ku musozo
Yanditswe na
KT Editorial
Imirimo yo kubaka isoko ryambukiranya imipaka (Cross Border Market) riherereye mu Karere ka Burera mu Murenge wa Cyanika ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, iragana ku musozo.
Isoko ryambukiranya imipaka ryo mu Burera riratahwa vuba
Iryo soko rizajya rihahirwamo n’abatuye mu Karere ka Burera ndetse n’abaturanyi babo,ndetse n’abaturage bo mu gihugu cya Uganda, bazajya baza guhaha cyangwa se kugira ibyo bagurisha mu Rwanda.
Dore mu mafoto aho imirimo yo kubaka iri soko igeze
Urirebera kure ubona risa niryuzuye
Isoko riri gukorerwa finissage ngo ritangire gukorerwamo kuri uru ruhande
Aha ni ahateganyirijwe abacuruzi bato hasigaje gusakarwa
Aha hateganyirijwe ikimoteri na ho bari kuhuzuza
Aha hateganyirijwe ububiko (Stock) y’iri soko
Ubwiherero bw’iri soko
Mu isoko imbere hasigayemo uturimo duke rigatangira gukorerwamo
Izi ni inzu z’ubucuruzi zagenewe abacuruzi banini
Uruzitiro rw’iri soko
Iryo soko ryegeranye n’umupaka w’u Rwanda na Uganda i Cyanika ku buryo iyo uririmo uba uhareba neza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|