Burera: Abashoramari ijana bategereje gutangira imishinga y’ubukerarugendo

Ku wa 17 Mata, inzego zifite aho zihuriye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imikoreshereze y’ ubutaka mu Karere ka Burera, zahuriye mu biganiro nyunguranabitekerezo, bigamije kurebera hamwe ibizibandwaho mu kunonosora igishushanyombonera, kugira ngo bagire amakuru yimbitse ashobora gufasha abaturage n’abashoramari kuzajya bagishyira mu bikorwa.

Ubusanzwe Akarere ka Burera kagenderaga ku gishushanyombonera cyakozwe ku rwego rw’igihugu kizwi nka National Land Use and Development Master Plan (NLUDMP 2050) cyasohotse mu mwaka wa 2020; iki ngo nticyari cyagahujwe n’imiterere y’aka Karere mu buryo bwimbitse nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nshimiyimana Jean Baptise.

Yagize ati: “Nk’ubu dufite abashoramari babarirwa mu 100 bagiye bagura ubutaka, ariko babura uko babwubaka, kubera ko bazitiwe no kuba ibice buherereyemo, uyu munsi hakibarwa nk’ahantu hakorerwa ubuhinzi, nyamara twifuza ko haba agace k’ubukerarugendo”.

Mu gukomeza kugaragaza icyo biteze kuri iki gishushanyo mbonera kigiye gutunganywa yagize ati:

“Tucyitezeho kugena neza ahantu nyaho hazakorerwa ubuhinzi, imiturire, ishoramari, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi bitandukanye. Kizaturinda imikoreshereze y’ubutaka mu kajagari, abagishyira mu bikorwa aribo baturage nubuyobozi biturinde kwirengagiza amabwiriza n’amategeko agishingiyeho, bityo bidufashe kuzamura iterambere ry’aka Karere”.

Umushinga wo gukora iki Gishushanyombonera uzamara amezi umunani; ukaba uri gukorwa ku bufatanye bw’Ikigo Mpuzamahanga cyitwa Global Green Growth Institute (GGGI) gisanzwe gifatanya n’u Rwanda mu mishinga y’iterambere, kurengera ibidukikije, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Iki gikorwa kinahuriweho n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA).

Rutagengwa Alexis, umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka mu ishami rishinzwe iby’imikoreshereze y’ubutaka, avuga ko ikusanyamakuru ryo kunonosora igishushanyombonera rizakorerwa mu Tugari n’Imirenge, hagamijwe guha abaturage urubuga rw’ibitekerezo by’ibyo babona byakwibandwaho.

Ati: “Iyo tugendeye ku makuru akubiye mu gishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu, tubona ko Akarere ka Burera ari Akarere keza, kaberanye n’Ubuhinzi, Ubukerarugendo n’Ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bikenewe ko hanozwa ibigendanye n’ishoramari n’ibikorwa remezo bibishingiyeho”.

“Igishushanyombonera cy’Akarere kizashingira ku mirongo migari ikubiye mu gishushanyombonera cyo ku rwego rw’igihugu, isesengurwe mu buryo bwagutse, kigene ubutaka bwakorerwaho ibikorwa runaka.”

Abaturage bagaragaza inyota bafitiye igishushanyombonera cyane ko barimo n’abafite ibikorwa byari byaradindiye kubera ko kitari cyagatunganyijwe.

Nzavugimana, wo mu Mudugudu wa Rutuku Akagari ka Kabona mu Murenge wa Rusarabuye agira ati: “Ibiro by’aka Karere bikimara kuzura abantu benshi twaguze ibibanza ahabyegereye. Mu gushaka kubyubaka byabaye ngombwa ko twandika dusaba uburenganzira, none umwaka urinze ushira baratwirengagije”.

“Ubu ibibanza byarengewe n’ibihuru. Twari twarashoye amafaranga harimo n’abari barayagujije muri banki none yadupfiriye ubusa. Abayobozi iyo tubabajije, batubwira ko ibyo kuduha uburenganzira bwo kubaka bikiri mu nyigo zo kubanza kureba uko bakora igishushanyombonera, twarategereje turaheba”.

Akarere ka Burera gafite ubuso bwa Kirometerokare 645. Kagizwe n’Imirenge 17, ituwe n’abaturage bangana na 387,729 ku bucucike bw’abantu 601 kuri Kirometerokare 1.

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu mwaka wa 2022, igaragaza ko abagore bihariye 52,3% mu gihe abagabo bangana na 47,7%.

Bibanda ku mirimo irimo ijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubuhinzi n’ubwoborozi n’ubucukuzi bwy’amabuye y’agaciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri turabyishimiye kuba hagiye gushyirwa mubikorwa igishushanyo mbonera cyakarere kacu

NDIZEYE fidele yanditse ku itariki ya: 22-04-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka