Banenga abanyereza imisoro n’abakibika amafaranga mu ihembe
Bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza no mu mashuri yisumbuye, bavuga ko ubu basobanukiwe n’akamaro k’imisoro, ndetse n’akamaro ko gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki, kuko bibafasha kwizigamira no kubona inyungu.
Ni ubumenyi abo banyeshuri bungukiye muri gahunda y’ubukangurambaga bwari bumaze iminsi buba mu gihe cy’icyumweru ku rwego rw’isi, bwo kuvuga ku mafaranga ndetse no kwigisha ibijyanye n’amafaranga(Global Money Week).
Muri icyo cyumweru basuye ibigo by’imari n’amabanki atandukanye, basobanurirwa imikorere yabyo. Basobanuriwe imikorere y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority), babwirwa uburyo imisoro iteza imbere igihugu, n’uruhare rwabo mu kwamagana abanyereza imisoro.
Umwe mu banyeshuri bagezweho n’ubwo bukangurambaga yitwa Ndikumwenayo Janvier, yiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Gikondo mu bijyanye n’ubukungu n’imari.
Avuga ko ubu azi neza akamaro k’imisoro mu iterambere ry’igihugu, abikesheje ubwo bumenyi yungutse muri icyo cyumweru.
Avuga ku bibi byo kunyereza imisoro, yagize ati “Nk’ubungubu umuntu aramutse agiye kugura igicuruzwa runaka, noneho niba ari nk’abantu nk’ijana bagiye kugurira uwo muntu ntabahe inyemezabwishyu (Facture). Ni ukuvuga ngo ku giciro yaguriyeho icyo kintu, amafaranga angana na 18% uwo muntu aba ayashyize ku mufuka we, ntabwo ayashyize mu isanduku ya Leta.”
“Niba umuntu aguze ibintu by’igihumbi, amafaranga 180 ubwo aragiye, niba ari abantu 100 bamuguriye ubwo ibyo ni ibihumbi 18 bigiye. Ibyo ni bibi cyane kuko uwo muntu aba abishyize ku mufuka we, kandi iyo misoro yagombye kujya mu isanduku ya Leta, igafasha igihugu mu kubaka amashuri n’ibindi bikorwa remezo tugenda tubona biteza imbere igihugu.”
Abo banyeshuri biganjemo abiga ibifite aho bihurira n’ubukungu ndetse n’amafaranga bavuga ko ibyinshi babyigaga mu bitabo ariko gusura ibikorwa bimwe na bimwe bikaba byababereye ingirakamaro kuko barushijeho gusobanukirwa n’ibyo bigaga mu magambo.
Umutesi Baudouine wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali avuga ko we yabashije gusobanukirwa n’uburyo yabona amafaranga, akayakoresha yiteza imbere ariko akanizigamira azamugirira akamaro mu bihe biri imbere.
Ibi binajyanye n’insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga igira iti “Learn, Earn and Save” igamije gukangurira abantu kugira ubumenyi mu byerekeye amafaranga, kuyatunga no kwizigamira.
Umutesi yagize ati “Badushishikariza kumenya uburyo twagira ubumenyi, tukabona amafaranga hanyuma bakatwigisha uko tugomba kwiteganyiriza kugira ngo tugire ejo heza.”
Abajijwe niba abona kuri we bishoboka kubigeraho , yagize ati “Kwiteganyiriza birashoboka kuko batubwiye ko ureba ibikenewe cyane ukaba ari byo utangaho amafaranga, ibitari ngombwa cyane ukabyihorera amafaranga ukayabika kugira ngo ubutaha uzabone ayo ukoresha mu gihe hari ibyo ukeneye.”
Kuri we kumenya ibijyanye n’amafaranga asanga ari ingenzi kuko bituma ubujiji bugabanuka.
Ati “Baduhaye urugero rw’abantu bakibika amafaranga mu rugo. Abo nta nyungu ayo mafaranga abazanira. Ariko iyo dukorana na banki itwungukira, rero ubu bumenyi budufasha kumenya uko twakunguka amafaranga n’ukuntu twayakoresha neza bikatugirira umumaro.”
Ikigo cya EPRN Rwanda gishinzwe ubushakashatsi bujyanye n’iby’ubukungu, ni cyo cyateguye iyo gahunda ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, ku isonga barimo umuryango AIESEC ugira uruhare mu guhugura urubyiruko mu bijyanye n’ubukungu no kwiteza imbere.
Niyonsaba David ukora muri EPRN Rwanda avuga ko mu cyumweru cyahariwe amafaranga ku isi bategura ibikorwa bigamije kongerera ubumenyi abanyeshuri mu bintu bitandukanye bifite aho bihurira n’amafaranga.
Avuga ko muri icyo cyumweru abo banyeshuri bize akamaro k’imisoro mu iterambere ry’igihugu n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu. Abadafite amafaranga ngo batange imisoro na bo babwiwe ko bagira uruhare mu gutuma imisoro itangwa neza, batungira agatoki inzego zibishinzwe mu gihe hari aho babonye imisoro inyerezwa, bashishikariza ababyeyi babo gutanga imisoro, n’urwo rubyiruko kandi rushishikarizwa kuzatanga imisoro umunsi bazatangira gukora.
Si muri Kigali gusa bakoreye ubwo bukangurambaga, ahubwo bahurije hamwe n’abanyeshuri bo mu bigo bitandatu birimo amashuri yisumbuye na za kaminuza by’i Huye, baganiriza urwo rubyiruko ku buryo amafaranga akoreshwa n’uburyo rwategura ejo habo heza, bakazigirira akamaro, bakakagirira n’igihugu, ndetse n’isi muri rusange, dore ko urubyiruko rufatwa nk’abaturage b’isi y’ejo hazaza (The Next Economic Citizens).
Ohereza igitekerezo
|