Abororera muri Kayonza bafite ibirarane bya miliyoni 350 z’imisoro banze kwishyura

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza burasaba abafite inzuri muri ako karere gushishikarira kwishyura ibirarane by’imyenda bagafitiye bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2013. Ako karere gafitiwe imyenda igera kuri miriyoni 349 z’ibirarane by’imisoro ku nzuri yagombaga kuba yarishyuwe kuva mu mwaka wa 2011.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kayonza, Kimanuka M. Ronald avuga ko bamwe mu bafite inzuri muri ako karere bagenda biguru ntege mu kwishyura kandi batabuze ubushobozi, ari na yo mpamvu hari ibirarane byinshi by’imisoro yakabaye yarinjiye mu isanduku y’ako karere mu gihe cy’imyaka itatu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Kayonza avuga ko bamwe mu borozi bagenda biguru ntege mu kwishyura imisoro
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kayonza avuga ko bamwe mu borozi bagenda biguru ntege mu kwishyura imisoro

Agira ati “Harimo kugenda biguru ntege mu kwishyura cyane ko dufite ibirarane bisaga miriyoni 300 mu myaka ibiri gusa kubera ko bamwe mu baturage bafite inzuri badasora.”

Uyu muyobozi avuga ko ngo abayobozi b’akarere bakoranye inama n’aborozi bo muri Kayonza ndetse n’abatuye Kigali babasanzeyo babibutsa gusora no gutunganya inzuri ariko ngo benshi mu baturage bavuniye ibiti mu matwi.

Ubworozi ni kimwe mu byinjiriza imisoro myinshi akarere ka Kayonza, kuko bwinjiza amafaranga ari ku kigereranyo cya 40% by’imisoro yose ako karere kinjiza, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako karere abivuga. Avuga ko ayo mafaranga ava mu mu misoro abaturage basorera inzuri bororeramo, hakaba n’iva mu biterane amatungo agurishirizwaho.

Kimanuka avuga ko ayo mafaranga akarere ka Kayonza kishyuza yakabaye agira uruhare runini mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye kaba gafite mu mihigo ya ko, ariko kuba atishyurirwa igihe ngo hari byinshi bidindiza mu iterambere ry’ako karere.

Bamwe mu borozi bororera mu karere ka Kayonza bavuga ko gusora ari ingirakamaro kuko iyo amafaranga y’imisoro abonetse bifasha kwihutisha iterambere, nk’uko bivugwa na Karangwa Emmanuel wororera mu murenge wa Gahini.

Ubworozi bwonyine ngo kugeza ubu bwinjiriza akarere ka Kayonza 40% by'imisoro kinjiza.
Ubworozi bwonyine ngo kugeza ubu bwinjiriza akarere ka Kayonza 40% by’imisoro kinjiza.

Uyu agira ati “ [Gusora] bifite akamaro kuko ayo mafaranga iyo abonetse aradufasha mu iterambere ry’igihugu. Nta kintu wageraho amafaranga adahari, kandi ibikorwa byose bigerwaho kuko leta iba yakusanyije imisoro ikayikoresha mu bikorwa by’ingirakamaro abaturage dukeneye.”

Kamuhanda Samuel wororera mu kagari ka Gakoma ko mu murenge wa Murundi na we avuga ko byonyine kuba leta yarahaye aborozi ubutaka bororeraho, ari cyo kintu cya mbere cyakabaye gituma aborozi bashishikarira kubusorera. Ati “Leta amafaranga iyakura muri twe. Kandi koko ubwo butaka iba yarabuduhaye ngo tubukoreshe butubyarire inyungu n’ubukungu ku gihugu cyacu.”

Aborozi bororera mu karere ka Kayonza bangana na 3632, ariko abishyuye imisoro yose uko bikwiye ni 683 bonyine, abandi ngo bagiye bafitiye ako karere ibirarane.

Aborozi bafitiye akarere ka Kayonza ibirarane by’imisoro barasabwa kuba bishyuye nibura ngo bitarenze tariki 31/12/2013. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako karere avuga ko icyo bashyize imbere atari uguhana abafitiye akarere ibirarane, ariko ngo nyuma y’iyo tariki abazaba batarishyuye bazacibwa amande.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bamwe mubayobozi barakina ntibazi akazikabo ngo ibirarane noneze muzategereza ko umuturage yizana. mwu
mvikane itariki yogutangira niyo kurangirizaho ibi
biroroshye byandikwe bibe itegeko. Nonese ninde uyo
bora

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka