Abo muri Sweden baje kureba uko inkunga baha u Rwanda igezwa ku baturage

Itsinda riturutse mu gihugu cya Sweden, ryagiriye uruzinduko mu Karere ka Gakenke, mu rwego rwo kureba ko inkunga icyo gihugu gifashamo u Rwanda muri gahunda yo kuvana abaturage mu bukene, yageze ku bagenerwabikorwa.

Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke
Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke

Mu ruzinduko bagiriye mu Karere ka Gakenke mu cyumweru gishize, abagoze iryo tsinda ry’Abafatanyabikorwa b’umushinga wa Swedish International Development Agency (SIDA) na Foreign Commonwealth Development Office (FCDO) riyobowe Ms Britta Olofsson, basuye ibikorwa binyuranye bateramo inkunga ako karere baganira n’abaturage.

Izo nkunga ziri mu byiciro bitandukanye, birimo inkunga y’ingoboka (DS), imirimo y’amaboko yoroheje (ePW), imirimo y’amaboko isanzwe (cPW), ingoboka ihabwa abagore batwite n’abonsa (NSDS), amarerero y’abana (ECD), n’amahugurwa ajyanye n’ubumenyingiro (Skills Development), aho batanga n’ibikoresho bitandukanye.

Iryo tsinda ryasuye abaturage mu mirenge itandukanye barimo abahabwa inkunga y’ingoboka ihabwa abagore batwite n’abonsa, ku Kigo Nderabuzima cya Nemba mu Murenge wa Nemba.

Batemberejwe Akarere ka Gakenke
Batemberejwe Akarere ka Gakenke

Iryo tsinda kandi ryasuye n’urugo mbonezamikurire (Home based ECD) mu Murenge wa Cyabingo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yavuze ko abo baterankunga ba Leta y’u Rwanda, iyo basuye Igihugu cy’u Rwanda baba bareba uko inkunga batanga ikoreshwa n’icyo imarira abaturage, ari na yo mpamvu basuye Akarere ka Gakenke.

Uwo muyobozi yavuze ko ubwo basuraga abagore bahabwa inkunga y’ingoboka mu kwirinda indwara zituruka ku mirire mibi ku bana bavuka, banyuzwe cyane n’uburyo abagore batwite babayeho.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yagaragarije abo bashyitsi uburyo inkunga yabo ikoreshwa
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yagaragarije abo bashyitsi uburyo inkunga yabo ikoreshwa

Uwo muyobozi avuga ko mu Mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke iyo gahunda ijyanye n’amafaranga y’ingoboka ku babyeyi batwite n’abonsa ibamo, ndetse banashima n’ibindi bikorwa birimo gahunda ya VUP, aho iyo gahunda ngo yahinduriye ubuzima abaturage batishoboye.

Ati “Hari abakora imirimo y’amaboko kugira ngo na bo bagire amafaranga bahabwa abakura mu bukene. Birumvikana iyi nkunga irafasha cyane cyane muri gahunda ya VUP, muri gahunda yo gufasha abagore batwite n’abonsa, usanga bibafasha aho birinda abana imirire mibi”.

Arongera ati “Muri iyi gahunda, harimo abo bakennye baterwa inkunga bakigishwa imyuga, abize imyuga ubona bibateza imbere. Hari uwabwiye abo bashyitsi ati nari nkennye ariko nize imyuga ubu ndadoda nkinjiza amafaranga, urumva aho umuntu aba ageze, bibahindura mu mutwe bibahindura mu mitekerereze, aho bumva ko kwivana mu bukene bishoboka”.

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Imishinga y’Inzego z’Ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine wari waherekeje abo bashyitsi, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ku bufatanye kagaragaje mu guteza imbere imibereho y’abaturage, ndetse anashimira abajyanama b’imibereho myiza y’iterambere mu midugudu, uruhare rwabo mu kurwanya ubukene.

Abaturage bagerwaho n’iyo nkunga Leta ya Sweden igenera Leta y’u Rwanda muri gahunda yo kuvana abaturage mu bukene, mu Karere ka Gakenke bararenga ibihumbi 11 aho biganjemo ab’igitsina gore.

Abo iyo gahunda yagiriye akamaro bagiye batanga ubuhamya
Abo iyo gahunda yagiriye akamaro bagiye batanga ubuhamya
Abakora muri VUP batanze ubuhamya
Abakora muri VUP batanze ubuhamya
Ababyeyi batwite n'abonsa bishimiye uburyo iyo gahunda yabafashije kurwanya imirire mibi
Ababyeyi batwite n’abonsa bishimiye uburyo iyo gahunda yabafashije kurwanya imirire mibi
Hari abo iyo nkunga yahinduriye ubuzima
Hari abo iyo nkunga yahinduriye ubuzima
Basuye n'ingo mbonezamikurire
Basuye n’ingo mbonezamikurire
Bashimye uburyo inkunga batanga yahinduriye abaturage ubuzima
Bashimye uburyo inkunga batanga yahinduriye abaturage ubuzima
Bashimye uburyo inkunga batanga yahinduriye abaturage ubuzima
Bashimye uburyo inkunga batanga yahinduriye abaturage ubuzima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka