Abagore baracyitinya mu kugana ibigo by’imari
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratinyura abagore bafite ibitekerezo by’imishinga kugana banki n’ibigo by’imari,kuko babihugurirwa ariko ntibabyitabire.

Imibare itangwa n’ubuyobozi, igaragaza ko muri aka karere, abagore 4320 bahuguriwe gukorana n’ibigo by’imari no gutegura imishinga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois,avuga ko abenshi ntacyo byabamariye kuko batinya kugana banki ngo bagurizwe biteze imbere.
20% nibo bakoze imishinga neza, bayishyikiriza banki, bahabwa amafaranga barakora.
Yagize ati”Aba bahuguwe mu gukora ubuvumvu bwa kijyambere,guhinga kijyambere,kuboha uduseke ndetse n’ubundi bukorikori n’ibindi bishobora kuzanira urugo inyungu,ariko abenshi ntacyo birabagezaho,kubera gutinya kugana ibigo by’imari”.
Habitegeko avuga ko, umugore ufite ubumenyi atagomba gutinya banki.Yongeraho ko hakwiye kubaho ubufatanye hagati y’abashakanye.
Mu rwego rwo gufasha abagore bo mu Karere ka Nyaruguru gutinyukaibigo by’imari, umushinga "Women for Women International" uhamagarira abagore kugana banki, binyujijwe mu mahugurwa.
Clemence Bideri ushinzwe gushyigikira ubukungu muri "Women for Women International",asaba aba bagore gutangira kuguza, kuko ariyo nzira yo kubakura mu bukene.
Asaba ibigo by’imari, kurushaho kwegera abagore, kugirango byumve ibyifuzo byabo, bityo bibahe serivisi bakeneye.

Bamwe mu bagore bahuguwe bavuga ko basobanuriwe amahirwe yo guhabwa inguzanyo.
Bavuga ko bagiye gutinyuka bakagana amabanki,kuko mbere kutabyitabira byaterwaga n’ubujiji, nk’uko Mukamukama Therese umwe muri bo abivuga.
Ati”Abagore twajyaga dutinya gusaba inguzanyo,dutekereza ko nta ngwate dufite n’ibindi,ariko ubu dusobanuriwe ko hari ikigega gishobora kutwishingira kikaduha ingwate. Ndatekereza ko abenshi tugiye gutangira tukaguza”.
Abaturage 72% mu bafite hejuru y’imyaka 16, mu Karere ka Nyaruguru, nibo bakorana n’ibigo by’imari n’amabanki, 68% muri bo bakorana n’Imirenge Sacco.
Ohereza igitekerezo
|