U Bushinwa bwageneye u Rwanda inkunga ya miliyari 5,4 Rwfs

Leta y’u Bushinwa ibinyujije muri ambasade yayo yateye u Rwanda inkunga ya miliyari 5,4 z’amafaranga y’u Rwanda. Amafaranga azakoreshwa mu kongera ubukungu no mu kugabanya ubukene.

U Rwanda kandi ni rwo ruzihitiramo uko ayo mafaranga azakoreshwa n’igice azakoreshwamo, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete, mu muhango w’isinya kuri uyu wa Mbere tariki 01/04/2014.

Yagize ati "Iyi ni imfashanyo idufasha ariko kugira ngo tugire n’umubano mwiza bitume n’Abanyarwanda bazajya bahahirana n’iki gihugu. Ni igihugu kinini cyane gifite abantu barenze miliyari urabyumva ugereranyije natwe dufite miliyoni 10.

Ni ukuvuga ngo twacyungukiramo byinshi cyane kurusha uko batwungukaho. Natwe rero iyi nkunga baduha bwikiye ko tuyikoresha neza ariko twubake wa mubano utuma abacuruzi bacu boherezayo ibintu."

Umuhango wo gusinya amasezerano y'inkunga Ubushinwa byahaye u Rwanda wabereye ku cyicaro cya MINECOFIN.
Umuhango wo gusinya amasezerano y’inkunga Ubushinwa byahaye u Rwanda wabereye ku cyicaro cya MINECOFIN.

Shen Yong Xiang, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, yatangaje ko bishimira intambwe u Rwanda rugezeho mu kwizamura no gukura abaturage mu bukene. Yizera ko umubano nk’uyu ugamije ikiza ugezweho ibihugu byombi byagira uruhare mu guhindura isi.

Mu myaka ishize umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda wakomeje kuzamuka, aho iki gihugu kimaze gutera u Rwanda inkunga ikabakaba muri miliyari 340 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ayo mafaranga yakoreshejwe mu bice bitandukanye birimo imihanda yo mu mujyi wa Kigali ingana na kilometero 36, ibitaro bya Kibungo n’inyubako ikorerwamo Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.

Emmanuel N Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka