Rulindo: Niyonsaba abarizwa mu bakire kubera ubworozi bw’inkoko

Niyonsaba Sakindi utuye mu murenge wa Mbogo mu karere ka Rulindo avuga yabashije kwiteza imbere abikesha ubworozi bw’inkoko kuko ubu ageze ku nkoko 4000 zihagaze hejuru ya miliyoni 15 z’amafranga y’u Rwanda.

Niyonsaba avuga ko umushinga wo korora inkoko yawukoze nyuma yo kuva mu bucuruzi bw’amatunda, kuko yabonaga amatunda agera igihe akabura. Ngo yatangiriye ku nkoko 500 yaguze amafaranga miliyoni eshanu.

Uyu mugore avuga ko kuba yarabashije gutera imbere kandi ngo abikesha kuba yaratinyutse agakorana n’ibigo by’imari, aho kuri ubu ngo akorana na banki y’abaturage yamuhaye inguzanyo akayishyura neza kandi akaba akomeje no gukorana nayo neza.

Uyu mugore avuga ko atunze urugo rwe afatanije n’umugabo we, ngo abasha kurihira abana amashuri nta kibazo cy’amafranga ajya agira mu buzima ngo kuko inkoko ze zihora zitera kandi akanazigurisha ku bashaka kurya inyama.

Niyonsaba ari munzu yororeramo inkoko ze 4000.
Niyonsaba ari munzu yororeramo inkoko ze 4000.

Niyonsaba yagize ati “Icyamfashije muri uyu mushinga wanjye ni uko nabashije kwitinyuka nkegera banki, ubu nkorana na banque populaire yampaye inguzanyo ndatangira ngura imishwi imaze gukura itangira gutera ntangira kugurisha amagi ngenda nishyura kandi neza, ubu nkaba nkomeje gukorana na banque populaire”.

Niyonsaba akangurira abagore bagenzi be kwitinyuka bagakorana n’ibigo by’imari ngo kuko nta wabasha kugira icyo akora adafite igishoro.

Yagize ati “igituma abagore badatera imbere ni uko akenshi batinya kugana ibigo by’imari ngo bafate inguzanyo naho ubundi ibyo gukora byo birahari ahubwo ikibazo ni igishoro. Nkaba nakangurira abagore bagenzi banjye kwitinyuka bakagana ibigo by’imari bikabaha amafranga bagakora bakiteza imbere.”

Niyonsaba avuga ko gushaka ari ugushobora, ngo ari nayo mpamvu umugore washatse gukora ashobora kugera kuri byinshi ndetse akarenza n’umugabo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka