Rulindo: Abadepite b’abadage bishimiye uko inkunga igihugu cyabo cyatanze yakoreshejwe
Itsinda rya bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bo mu Gihugu cy’Ubudage bayobowe na Honorable Anita Schafer basuye Akarere ka Rulindo, ku wa kabiri tariki ya 17/02/2015, bagamije gusura ibikorwa by’amajyambere byatewe inkunga binyujijwe mu mushinga w’Abadage wa KFW.
Bimwe mu bikorwa bagaragarijwe byatewe inkunga harimo amaterasi y’indinganire aherereye mu Murenge wa Rusiga, umuriro w’amashanyarazi wagejejwe ku baturage batuye Umurenge wa Rusiga, ndetse n’inyubako z’ishuri rya Inyange Girls’ school of Sciences riherereye mu Murenge wa Rusiga.
Nyuma yo gusobanurirwa no kwerekwa ibikorwa byakozwe n’inkunga batanze, aba badepite bari baherekejwe na bamwe mu badepite bo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagaragarije abayobozi bo muri aka karere ko bashimishijwe n’uburyo bakoresheje inkunga bahawe, kandi babizeza ko bazakomeza kugirana ubufatanye n’imikoranire myiza cyane cyane mu bikorwa bijyanye n’iterambere.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|