MINICOM yeguriye inzu y’ubukorikori akarere ka Gicumbi

Akarere ka Gicumbi niko keguriwe inzu Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yubakiye abanyabukorikori bo muri ako karere, mu rwego rwo kugira ngo kabe ariko kajya kagenzura imikorere yabo n’uburyo biteza imbere.

Mu ihererekanya ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18/01/2013, Emmanuel Munyamahoro, Umujyanama mu bijyanye n’iterambere, yatangaje ko akarere ariko kazagenzura ibikorerwamo no kubafasha kumenya guhanga udushya bagana mu cyerekezo cyiza.

Umuyobozi w’Akarere wungije ushinzwe ubukungu, Stanislas Kagenzi, yavuze ko guhabwa ubwo burenganzira ari igikorwa cyiza, kuko akarere ariko kegereye abaturage kagiye kureba umunsi ku w’undi imikoreshereze y’inzu n’uko ibyazwa umusaruro.

MNICOM iri gusinya amasezerano hagati n'ubuyobozi bw'akarere ka Gicumbi n'abazakorera muri iyo nzu (Photo: E.Musanabera)
MNICOM iri gusinya amasezerano hagati n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi n’abazakorera muri iyo nzu (Photo: E.Musanabera)

Alexandre Nemeyimana wari uhagarariye abakorera muri iyo nzu ikusanyirizwamo ubukorikori bwose, yashimiye umushinga PPMER wayibubakiye kuko ibafasha kwikura mu bukene no kurushaho kugararagaza ubukorikori bwabo.

Ibyo bikazabafasha kurushaho gushyiramo ibindi bihangano bishya, kugira ngo inzu ikomeze itange umusaruro dore ko yubatse n’ahantu heza muri gare yaho bategera imodoka bakaba bashobora kunguka birenzeho.

Abanyabukorikori kandi bifuzako akarere kazabafasha n’ibindi bihangano biboneka mu karere ko byose byazashyirwa muri iyi nzu.

Hashyizwe imikono ku masezerano yo guhererekanya inzu y’ubukorikori hagati y’Akarere ka Gicumbi na MINICOM n’uhagarariye abazakorera muri iyi nzu, kugira ngo bayibyaze umusaruro ndetse biteze imbere.

Iyi nzu yubatse mu murenge wa Byumba, yari isanzwe ikorerwamo inacururizwamo ibikorwa by’ubukorikori harimo nk’uduseke n’imitako.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka