Karongi: Abafatanyabikorwa barasabwa kugira ibipimo ku mihindukire y’ubuzima bw’abagenerwabikorwa
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi burasaba abafatanyabikorwa kugira ibipimo bigaragaza urwego baba basanzeho abagenerwabikorwa babo kugira ngo bijye byoroshya gusuzuma imizamukire yabo.
“Hari aho usanga mu by’ukuri abafatanyabikorwa batagaragara neza bityo abafatanya bikorwa bakaba bagomba kumenya abafatanyabikorwa aho baherereye n’icyabakorewe”; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Nsabaganwa Emile, mu nama bagiranye n’abatanyibikorwa b’ako karere, tariki 11/10/ 2014.
Aha yavugaga ko buri mufatanyabikorwa agomba kumenya abafatanyabikorwa bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe bakorana ku buryo uramutse umusuye yakwereka imiryango bakorana akakubwira aho yabasanze n’aho abagejeje.
Muri iyo nama kandi, ubuyobozi bw’akarere bwanenze umuco atari mwiza wa bamwe mu bafatanyabikorwa mu iterambere bakunze kujyana ibikorwa byabo ahari kaburimbo kandi no mu bice bya kure baba bakeneye iterambere.
![Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Karongi asaba abafatanyabikorwa kugira ibipimo bigaragaza aho bakuye umugenerwabikorwa n'aho babagejeje. Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Karongi asaba abafatanyabikorwa kugira ibipimo bigaragaza aho bakuye umugenerwabikorwa n'aho babagejeje.](IMG/jpg/perezida-wa-njyanama-y_akarere-ka-karongi-asaba-abafatanyabikorwa-kugira-ibipimo-bigaragaza-aho-bakuye-umugenerwabikorwa-n_aho-.jpg)
Ibi byatumye Njyanama ya Karongi isaba abafatanyabikorwa bose kujya babanza bakimenyakanisha mu nzego z’ibanze noneho zigahitamo aho bazakorera bitewe n’ibiba bihakenewe.
Bamwe mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Karongi na bo bemera ko ari byiza gusaranganya ibikorwa mu bice byose by’akarere.
Mutuyimana Jean Claude, ni umuyobozi w’umuryango ukora ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Karongi uri mu banenga kuba usanga abafatanyabikorwa babyiganira ahegereye umuhanda kandi ahandi barababuze.
Mutuyimana akomeza avuga ko usanga abafatanyabikorwa babyiganira kuri kaburimbo Rubengera na Bwishyura kandi nyamara n’imirenge ya kure nka Mutuntu cyangwa Rwankuba, Ruganda na za Twumba na baba babakeneye.
Icyemezo cy’uko inzego z’ibanze nk’akarere n’imirenge zigomba kujya zigira uruhare mu kugena aho umufatanyabikorwa azajya akorera cyakiriwe neza n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Karongi, JAF.
![Umuyobozi wa JAF y'Akarere ka Karongi, Musoni Eduard, asaba abafatanyabikorwa kugeza ibikorwa byabo no mu mirenge idakora kuri kaburimbo. Umuyobozi wa JAF y'Akarere ka Karongi, Musoni Eduard, asaba abafatanyabikorwa kugeza ibikorwa byabo no mu mirenge idakora kuri kaburimbo.](IMG/jpg/umuyobozi-wa-jaf-y_akarere-ka-karongi_-musoni-eduard_-asaba-abafatanyabikorwa-no-kugera-mu-mirenge-idakora-kuri-kaburimbo.jpg)
Musoni Eduard, Umuyobozi wa JAF y’ako karere avuga ko bizajya binafasha mu gukurikirana ibikorwa byabo.
Agira ati “Igihe abafatanyabikorwa bazaba baje tukicara hamwe tukagena ibikorwa dukurikije business plan y’akarere bizadufasha cyane aho kugira ngo buri wese ajye yigira aho yishakira.”
Musoni akomeza avuga ko bizatuma bazajya babona uko babasaranganya mu mirenge yose bakurikije ibyo bakora batarinze bose bihindira hafi y’umuhanda gusa.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uturere n’abafatanyabikorwa batwo bagomba kwicara bakiga kubijyanye n’iterambere ryabo maze bagafatnya bafite umurongo ngenderwaho