Isura y’inoti nshya ya 500 yamenyekanye
Ishusho y’inoti nshya y’amafaranga y’u Rwanda 500 yamenyekanye nyuma y’iminsi myinshi Abanyarwanda bayitegereje. Ku ruhande rumwe ishushanyijeho abana b’abanyeshuri bane bari kwiga bakoresha mudasobwa zimwe zo muri gahunda ya “One Laptop per Child”.
Ifoto y’iyi noti nshya yatangiye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga nka “Twitter”. Ibara ry’iyo noti rijya gusa n’ubururu bwerurutse. Yandikishijeho inyuguti zijya gusa n’umukara.
BNR ivuga ko iyo noti ifite kandi ibimenyetso bituma abafite ubumuga bwo kutabona bayikoraho bakamenya ko ari iya 500.
Ikindi ngo ni uko iyi noti nshya ndetse n‘iyo yasimbuye zizakomeza gukora zombi kugeza igihe iyasimbuwe izashira ku isoko.
Mu kwezi kwa Kamena 2013 nibwo inama y’abaminisitiri yagejejweho umushinga wo guhindura inoti y’amafaranga 500 igasimburwa n’indi nshya.
Kuva icyo gihe inoti ya 500 yakoreshwaga bisanzwe ariko yabonekaga hake ndetse n’aho ibonetse ikagaragara ishaje cyane. Akenshi wasanganga abantu bakoresha ibiceri kuko iyo noti yanonekaga gake.
Umushinga w’iyi noti nshya wagaragazaga ko kimwe mu bimenyetso bishobora kujya kuri iyi noti ari inka eshatu zigaragaza aho Abanyarwanda bageze bivana mu bukene ndetse banaca imirire mibi.
Uyu mushinga kandi werekanaga ko kuri iyo noti hazaba hariho abanyeshuri bane bari gukoresha imashini za mudasobwa; iki akaba ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko ikoranabuhanga rihera mu bana bato.

Iyi noti biteganijwe ko ishobora kuba yatangiye gukoreshwa guhera mu mpera z’uyu mwaka. Itariki izatangira gukoreshwaho ntiramenyekana.
Inoti ya magana atanu yasimbuwe, yari ifite ibara ryiganjemo icyatsi kibisi ikaba yari irimo inyubako banki nkuru y’igihugu ikoreramo, ku rundi ruhande ikabaho ifoto y’abantu batatu bari gusoroma icyayi cyane ko ari kimwe mu bihingwa bigize ubukungu bw’u Rwanda kandi kikaba gitunze abaturage batari bake.
Mu Rwanda hakunze kugenda hahindurwa amafaranga ahakoreshwa nk’aho inoti y’ijana yakoreshwaga yahinduwe ubu hakaba hakoreshwa igiceri cy’ijana n’andi atandukanye.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese kubera iki inoti ya 500 ikoreshwa ubu hariho abana ba 3 aho kuba bane nkanbere?
Iyinoti ifite byinshi igaragariza abanyarwanda twese ahubwo hage hakorwa impinduka no kuzindi noti kuko abapirateur byazajya bibagora kuzigana murakoze mugire amahoro y’Imana!!
nibyiza kbsa ark bazirikane abaryogo kuko ntago tworoshye
Ni Byiza Kuba Mwarebeye N’impumyi Mur’abantu B’abagabo Kabisa.
Iyi noti ni nziza pee,..ariko muzagere ikirenge mucyibindi bihugu mushyireho namafoto ya zimwe mu ntwari zigihugu kugirango tugye tuziheshya ishema nicyubahiro .
Murakarama bacuzi binoti
Batubwiye ubwiza ariko ntabwo iruta iyari isanzwe itwereka abasaruzi b’icyayi,,,none batweretse abana batamabye Kaki na Kontoni Uniforme yatwizihiye ndetse n’ubu uretse abashaka gucuruza...inka iyomushyiraho inyambo cg abagore baboha uduseke...naho ubundi bayitatse ariko ntiruta iya mbere bari gushaka ikindi batibwira wenda kuramba naho ibindi ni ugupinza
murakoze
kubwubuhinduzi
bushyabwinoteshya;500muzahindure
ibiceri;byi100mo
ibe_inote.
MUSTAPHA
ibimenyetso byose bashyize ho ko umuntu abigeraho afite amahoro,nkaba ntabona ikirango cy’amahoro kuri iyo note,munsubize niba bishoboka,murakoze.